Ababyeyi basabwe gutegurira abana babo ejo hazaza heza
Ababyeyi bo mu karere ka Rutsiro barasabwa kuzigamira abana babyara kugira ngo bazagire ahazaza heza habo bamaze gusaza.
Tariki ya 26 Ukwakira 2015 ubwo kuri Sacco Abesamihigo ba Gihango (SACCOAGI) hatangizwaga kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyo kwizigamira, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda AMIR bwakanguriye ababyeyi guteganyiriza abana babo babazigamira.

Umuyobozi wungirije w’iri shyirahamwe ry’ibigo by’imari icirirtse AMIR, Jean pierre Uwizeye yagize ati” Buri mwaka kimwe n’ahandi ku isi twizihiza icyumweru cyo kwizigamira uyu mwaka rero tukaba turi gukangurira ababyeyi kuzigamira abana babo kugira ngo abo bana bazahangane n’ibibazo mu minsi izaza”.
Abari baje kumva ubutumwa bukangurira ababyeyi kuzigamira abana babo baba abashatsse cyangwa batarashaka nabo bavuze ko bafashe umwanzuro wo kuzigamira abana babo kuko ngo bumvise ibyiza byabyo.

Kubwimana Rebecca afite umwana umwe yagize ati” Batubwiye ubwiza bwo kuzigamira abana bacu ariko uyu wanjye ngiye guhita mufunguriza konti njye mushyiriraho amafaranga make make kandi ndanabikangurira umugabo wanjye”.
Umusore w’imyaka 23 Ndagijimana Emmanuel n’ubwo atarashaka ati” Njyewe sindashaka ariko nimbyara nzahita mfunguriza umwana wanjye konti muzigamire kugira ngo azagire ajo haza heza”.

Ibigo by’imari icirirtse byibukijwe kujya bibungabunga amafaranga y’ababigana kandi bakanabungukira umuyobozi wo kuri SACCOAGI Niyigaba Emmanuel akaba yavuze ko byateganyijwe aho ngo bafite ubwishingizi bwakwishyura amafaranga mu gihe yibwe kandi ngo n’inyungu barayitanga.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wo kwizigama uba tariki ya 31 Ukwakira buri mwaka kuva mu mwaka wa 1924ariko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 bafata icyumweru cyose gitangira tariki ya 25-31 Ukwakira hagafatwa insanganyamatsiko zitandukanye iy’uyu mwaka ikaba igira iti” Kuzigama tubigire umuco”.
Uyu mwaka ngo hazibandwa ku bana bagomba kuzigamirwa ari nayo mpamvu ababyeyi bibutswa kubazigamira,mu karere ka Rutsiro ngo abana batangiye kuzigamirwa kuko nko kuri SACCOAGI bana basaga 84 bafite amakonti azigamiwe ibihumbi bisaga 600.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|