Ababyeyi barasabwa kwibuka uruhare rw’abana mu byemezo bibafatirwa

Ababyeyi barasabwa guhindura uburyo bareragamo abana babo bijyanye n’ibihe byashize, bakita ku kubarera bijyanye n’umuco n’igihe isi igezemo babafasha kugira uruhare mu byemezo babafatira.

Ibyo biraterwa n’uko iterambere isi igezemo risigaye rifasha abana kugira ubwenge bakiri bato kandi rimwe na rimwe hakaba hari ibyo baba bazi kurusha ababyeyi babo, nk’uko bitangazwa na Esther Okoth, ushinzwe ibikorwa mu muryango Nyafurika ushinzwe kurera abana (PAN).

Agira ati “Mu muco wa Kinyafurika nko gukubita umwana byafatwaga nko kumushyira ku murongo ariko kuri ubu hari politiki nshya leta zigenda zishyiraho zivuga ko gukubita umwana bidakwiye hari ubundi buryo wakoresha hatarimo gukubita”.

Ababyeyi barasabwa guha abana uruhare mu bimukorerwa.
Ababyeyi barasabwa guha abana uruhare mu bimukorerwa.

Yungamo ati “Ariko kuri ubu turifuza ko habaho uburyo ababyeyi bareramo umwana butuma nawe yiyumva mu byemezo bimufatirwa bitari nka kera umwana yumvaga ko abereyeho gukurikiza ibyo abwiwe gusa. Kuri iki gihe ibintu biri guhinduka kuko umwana agomba kugira uruhare mu bimukorerwa”.

Avuga ko ibyo bikwiye gutuma imirere y’iki gihe igira uruhare rwiza mu iterambere ry’umwana, nk’uko yabitangaje ubwo uyu muryango wagiranaga ibiganiro n’indi miryango ifite aho ihurira n’uburenganzira bw’umwana ikorera mu Rwanda.

Franklin Murangwa Gakuba, umujyanama mu iterambere ry’umuryango muri Minisiteri y’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko kwihuza kw’imiryango irengera abana bishobora gufasha abana gukura badahohotewe.

Yatangaje kandi ko iyi miryango izana ubunararibonye bwayo ikuye hirya no hino bigahuriza hamwe ku buryo ibyemezo bifatirwa abana biba ari bijyanye n’uburere bwabo, ariko akifuza ko byajya bikorwa hakurikijwe umuco wa Kinyafurika.

PAN (Parenting in Africa Network) ni ihuriro ry’imiryango n’abantu bikorera ku giti cyabo bafite aho bahuriye n’uburenganzira bw’abana mu rwego rwo gukangurira ababyeyi gushyira imbere uburezi bw’abana bunoze, bwubahiriza umuco kandi bukajyana n’igihe.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

rimwe na rimwe ababyeyi b’abanyarwanda birengagiza icyo kintuugasanga banafata ibyemezo batanabigishije inama kandi bishobora no kubagiraho ingaruka

amina yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

ibitekerezo nkibi bitangwa hagamwijwe kurengera umwana ntawe utabishima kuko burya abana ni abatware kandi nibo mizero yejo hazaza, iyo bafashwe nabi rero birabagaruka bafatwa neza igihugu kizabyungukiramo kuko kiba gifite abantu bameze neza

kangura yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka