Ababazwa n’uko amaze imyaka irenga 30 atazi aho se akomoka (Video)

Muhizi Alphonse utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara avuga ko aterwa agahinda no kuba amaze imyaka irenga 30 atazi aho se akomoka.

Muhizi Alphonse yavutse tariki 25 Nyakanga 1988, avukira mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, avuka kuri Rutaganzwa Ildephonse na Mukamuhizi Laurence akaba avukana n’abana batatu barimo Niwemfura Olive, Tuyishimire Eric na Mudakubitwa Clemence witabye Imana nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muhizi avuga ko yifuza kumenya inkomoko ya se Rutaganzwa Ildephonse no kumenya abavandimwe ba se
Muhizi avuga ko yifuza kumenya inkomoko ya se Rutaganzwa Ildephonse no kumenya abavandimwe ba se

Ubwo u Rwanda rwari mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibwo umubyeyi we Rutaganzwa Ildephonse yishwe icyo gihe Muhizi akaba yari afite imyaka itanu n’amezi icyenda, basigarana na nyina Mukamuhizi Laurence ukomoka mu Karere ka Nyanza.

Muhizi avuga ko se yakoraga akazi ko ku kubaka amazu, nyina na we akaba yaraje kwitaba Imana mu mwaka wa 2009 ariko akaba atarigeze ababwira inkomoko ya se ku buryo kugeza ubu nta muvandimwe n’umwe wo kwa se yigeze amenya cyangwa ngo amenye aho batuye ku buryo asigaye ababazwa n’uko atazi aho akomoka ndetse akaba atazi n’abavandimwe bahuje amaraso na se umubyara.

Ati “Kugeza uyu munsi umuryango wo kwa mama ndawuzi, ariko na bo nagerageje kubabaza bambwira ko nta makuru bafite, niko gufata umwanzuro wo kuza kubinyuza mu itangazamakuru hano muri Kigali Today ngo ndebe ko nabasha kuzabonana n’umuryango wo kwa papa, kuko bambwiye ko nta makuru na macye bafite kuri papa kubera ko mama yavukaga i Nyanza yaje i Kigali bisanzwe ashakisha ubuzima jye nahise ncyeka ko ari muri ubwo buryo bahuyemo bose baje gushakisha bikarangira abo bavukana aho i Nyanza batabashije kumenya inkomoko ya papa kuko bo bari i Kigali abandi bari mu Ntara”.

Abajijwe niba yaragerageje kugera aho yavukiye ngo abaze abo bari baturanye niba nta makuru bafite kuri se, Muhizi yagize ati “Ntabwo nigeze njya kubazayo ariko uko biri kose nanjye uko ngana uku nguku nshobora kuba navuga nti aba bantu bashobora kuba bampa amakuru ariko nararebye nsanga nta makuru babona bitewe n’imibereho y’ubuzima bwariho kuri icyo gihe kuko nta muntu washoboraga gushyikirana n’undi”.

Kuri ubu Muhizi afite umugore n’abana bane akaba amaze imyaka 11 akora akazi ko kurinda umutekano gusa ngo yifuza kumenya inkomoko ye kuko hari igihe ashobora kuzabibazwa n’abana akabura icyo abasobanurira.

Uyu ni Mukamuhizi Laurence nyina wa Muhizi
Uyu ni Mukamuhizi Laurence nyina wa Muhizi

Ati “Kubaho utazi aho ukomoka ntabwo ari byiza jyewe nafashe icyemezo cy’uko ngomba kuhashakisha n’Imana imfashije nkabasha kumenya umuryango wa papa ahantu uba nkamenyana na bo tukamenyana nk’umuryango nanjye nkitwa ko mfite umuryango wo kwa papa niba na sogokuru bakibaho tukamenyana niba na ba nyogokuru bakibaho tukamenyana niba se hari n’abavandimwe be bavukana tukamenyana nkabona undi muryango.”

Akomeza agira ati “Niba hari umuryango cyangwa abavandimwe ba Rutaganzwa Ildephone barimo kunyumva bamfasha bakanyiyereka tukabasha kumenyana n’iyo yaba ari abaturanyi cyangwa se abamuzi cyangwa bazi umuryango wo kwa papa bamfasha kumenyana n’umuryango we”.

Mu gushaka kumenya byimbitse ko n’abavandimwe ba Muhizi bo kwa nyina ntacyo bazi ku nkomoko ya se, Kigali Today yagerageje kuvugana na nyina wabo (Mukuru wa Nyina) witwa Mukanyarwaya Valerie utuye mu Kagari ka Gahondo, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, na we avuga ko nta makuru yandi afite.

Muhizi Alphonse ababazwa n
Muhizi Alphonse ababazwa n’uko yabuze ababyeyi be akiri muto bagenda batamubwiye aho se akomoka

Yagize ati “Umva nkubwire usibye na Muhizi nanjye ubwanjye ntiwambaza ngo ise avuka hehe kuko numvise ko bashakanye aho i Kigali, numva ngo murumuna wanjye afite umugabo aho i Kigali ni byo nzi gusa nta bindi, ngiye kukubwira ngo nzi aho ise avuka naba nkubeshye, narabasuye pe ariko sininjiye mu buzima bwo kubaza ibyo bintu icyo nzi ni uko yari afite umugabo nkabona yarabyaye ariko nkubwiye ngo ise avuka aha byaba ari ibinyoma kandi nkurahije Imana ihoraho ntabyo nzi pe”.

Mu makuru macye Muhizi afite ni uko yumvise ko se yakoraga akazi ko kubaka akajya ajya gukorera amafaranga ku buryo ngo yashoboraga kugenda akazagaruka nka nyuma y’icyumweru.

Reba uko abisobanura muri iyi Video:

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birababaje nange uyumuntu duhuje ikibazo pe wagirango ninge avugira nange mfite 30ans nta famille yo Kwa papa nzi nzabashaka nange mumfashe.ibi birababaza cyane pe!

Tuyishime Thomas yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Ubwose ntanicyangombwa nakimwe nyina yasigaranye. Ntahantu muri documents Za kera haboneka umwirondoro we. Cyangwa muri za paroisi yabatirijeemo ko nzi babika cyane. Nukubariza muri paroisi gatulika zose zo murwanda zariho icyogihe

Joseph yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Birababajepe? Gusa niyegere uwamuntu waruturanye na papawe haramakuru azamuvanaho yamufasha kubimenya. Azababaza inshiti yarafite ntazazibura. Haraho Yaba yarafatiraga agacupa cg ahoyataramiraga baba bagiye amakuru.

Mbaraga theoneste yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Nagane ikusanyamakuru muri gacaca yiwabo bazabmuufasha.h

Alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka