Ababana n’ubwandu ba SIDA basanga hari ibitaragerwaho mu buringanire n’ubwuzuzanye
Bamwe mu bagize amatsinda y’ababana n’ubwandu bwa sida mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ngo hakiri byinshi byo gukorwa cyane cyane mu gukomeza kwigisha.
Mu mahugurwa y’iminsi itatu yagenewe abahagarariye amatsinda y’ababana n’ubwandu bwa virusi itera sida, abari muri aya mahugurwa batangaza ko amahugurwa nk’aya abafasha kwiyungura ubumenyi nabo bakabasha kwigisha abo bahagarariye.

Ndayisaba Monique uturuka mu karere ka Nyamagabe avuga ko hari abatarabyumva neza ariko nabo icyo babura nta kindi ni kwa kundi umuntu bamuzanira ibintu byiza ntabimenye, ugasanga nk’umugore aritinya akavuga ngo n’ajya aho abandi bari abaturanyi baramwita igishegabo bavuge ko yiganzuye umugabo we.
Ati “mbese nawe ubwe akisuzugura kandi iyo umuntu yamaze kwisuzugura n’abandi baramusuzugura”.
Ndayisaba akomeza avuga ko hari n’abagabo babona aho abagore bahuriye bakavuga ngo bigize nk’abagabo, ngo bahawe ijambo, ngo bimirijwe imbere n’andi magambo agaragaza ko baba babipinze.

Mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi ngo hakenewe uruhare rw’urubyiruko, kugirango rwigishe bagenzi babo nk’abantu bazashinga ingo mu gihe kiri imbere.
Muhawenimana Honorine uhagarariye urubyiko mu mushinga ufasha ababana n’ubwandu bwa SIDA (RRP+) mu karere ka Gisagara avuga ko nk’urubyiruko aribo bakwiye kwigisha bagenzi babo ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko aribo bazaba bubatse ingo mu gihe kiri imbere.

Ati “Uruhare rwacu nk’urubyiruko numva dukwiye kwigisha bagenzi bacu ko ari umuhungu n’umukobwa bose bafite ubushobozi bungana.Umuntu wese uko yaremwe afite icyo yamarira undi, tukabigisha ko nta muntu uri hasi ngo undi abe hejuru, bakunganirana kugirango bose babashe gutera imbere”.
Dusabemariya Seraphine umuyobozi w’urugaga rw’ababana na virusi itera sida mu karere ka Huye avuga ko umuco Abanyarwanda bakuriyemo ariwo utuma bamwe mu bubatse ingo batumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, gusa nawe akavuga ko hari abamaze kubyumva, kandi ko n’abatarabyumva bazigishwa.

“Abatarabyumva barahari ariko nabo ni ugukomeza kubigisha ari abagabo ari abagore bose bagasobanukirwa n’icyiza cy’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi twizera ko nabo bazabyumva”; Dusabemariya.
Abahawe aya mahugurwa ni abahagarariye amatsinda y’ababana na virusi itera sida mu turere 6 tugize intara y’Amajyepfo aritwo Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Gisagara, Nyanza, na Ruhango, bakaba barahuguwe n’umushinga RRP+, usanzwe wita ku babana n’agakoko gatera sida.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|