Aba-ofisiye bakuru 28 bo mu bihugu icyenda barangije amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi
Aba-ofisiye bakuru ba polisi 28 bo mu bihugu icyenda bari bamaze umwaka biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi ry’i Musanze (National Police College) barangije amasomo yo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza kuri uyu wa Mbere tariki 05/08/2014.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi bo mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzaniya n’abo mu miryango yabo wabimburiwe n’umutambagiro w’abanyeshuri barangije bari kumwe n’itsinda ry’umuziki wa polisi (Police band).
SSP Linda Nkuranga, umugore umwe rukumbi wakurikiranye ayo masomo, yasobanuye ko ibyo bize bizamugirira akamaro ku giti cye kuko ahakuye icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gukemura amakimbirane n’ubumenyi buzabafasha gusohoza inshingano ze neza mu bya gipolisi.

Abanyeshuri biga muri iryo shuri rifite amashami ane: amategeko, ikoranabuhanga, iperereza rihambaye mu kumenya icyise umuntu (forensic science) n’ubumenyi mu bya polisi bahabwa amasomo atandukanye, barangiza bafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gukemura amakimbirane.
Uretse kuharahura ubwenge no gusangira uburanararibonye bwo mu bihugu bakomokamo, aba ba-ofisiye bakuru batsura n’ubucuti hagati yabo, ngo bubafasha no gukemura ibibazo by’umutekano ndengamipaka vuba ikindi bakorana neza kuko baba baziranye.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Damas Gatare, ashimangira ko ubumenyi aba-ofisiye bakuru bakuye muri iri shuri buzagera no ku muturage wo hasi akabona serivisi za polisi mu buryo bunoze.

“Umupolisi wo ku rwego rwo hejuru abo tuvuga ba-Commissioners cyangwa senior officers ni bo bafata ibyemezo; ni bo bategura ibikorwa bya polisi bivuze ngo na wa mupolisi wo hasi uri ku muhanda agendera ku mabwiriza aba yahawe n’ubuyobozi bwa polisi.
Iyo abayobozi nk’aba babonye amahugurwa nk’aya abaha icyerekerezo cy’ukuntu bagomba gukora akazi kabo neza bituma n’abo bayobora bakora akazi kabo neza ndetse n’umuturage akabona za serivisi zitangwa n’umupolisi mu buryo bunoze,” ACP Damas Gatare.
Ibi birori byabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze byayobowe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana wavuze ko kuba abapolisi bakuru bava mu bihugu binyuranye bigana ari amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye no kumva kimwe ibibazo bigomba gushakirwa umuti.

“Icyiciro cya kabiri cyarangije uyu munsi kimwe nk’icyiciro cya mbere cyarangije umwaka ushize byitabiriwe n’ibihugu icyenda. Gusangira ubunararibonye no kwigana ni ikintu gikomeye mu gukomeza ubutwererane hagati y’Amajyepfo n’Amajyepfo ni ibisubizo by’Afurika ku bibazo by’Afurika,” Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harelimana.
Mu bibazo bihangayikishije inzego zishinzwe umutekano, ni ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, imitwe y’abagizi ba nabi, ibyaha ndengamipaka, iterabwoba n’ibindi. Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yakomeje avuga ko gukumira ibi byaha ngo bisaba ubumenyi budasanzwe akaba ari yo mpamvu abapolisi bagomba gukarishya ubwenge.
Abanyeshuri bahize abandi bashyikirijwe ibihembo. ACP Tony Kuramba yegukanye igihembo cy’umunyeshuri w’indashyikirwa, SSP Frank Mwesigye wo mu gihugu cya Uganda afata igihembo cy’umunyeshuri w’indashyikirwa mu banyamahanga naho CSP Jean Baptiste Murangwa ahiga bagenzi mu kwandika neza igitabo cyirangiza amasomo ya polisi.
Usibye aba-ofisiye bakuru bo mu Rwanda, iki cyiciro cyakurikiranwe n’abandi bakomoka mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Burundi, Swazilandi, Ethiopia na Zambiya.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kujyana ni igihe tugezemo birakwiye no munzego z’umutekano kuko nibyaha byinshi byikigihe bisigaye bikoranwa ni ikorana buhanga rihmabaye ariko nkab bapolisi bazagira uruhare runini mukubirwanya , kandi turashima polisi yacu ikora uko ishoboye ngo idaigara inyuma mu ikoranabuhanga ibi byose ari ukugirango umutekano w’abanyarwanda ukomeze gusagamba
igipolisi cyacu cyabaye icy’umwuga neza ntagishimishije nko kubona ibindi bihugu biza kwigira hano ibi binyereka ko hari byinshi tubarusha.
ubumenyi bavanyemo buzabafashe kuzamura urwego rwa polisi aho batuye kandi turakomeza kwizera cyane ibikorwa bya polisi y u Rwanda