Aba Ofisiye biga mu ishuri rya Nyakinama bagendereye akarere ka Kirehe

Abasirikare bakuru bari mu ishuri ry’i Nyakinama basuye akarere ka Kirehe mu rwego rwo kureba aho i bikorwa bitandukanye birimo n’ikoranabuhanga bigeze muri. Mu rzinduko bagize kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, banagirana ibiganiro na njyanama y’aka karere.

Lt. Colonel Fabian Musafiri, umunyeshuri muri Rwanda Defence Force Command and Staff College Nyakinama, wari uyoboye iri tsinda yavuze ko gahunda yabo yari ukureba uko akarere ka Kirehe kateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga hamwe no kureba ibikorwa bitandukanye bihakorerwa.

Lt Col Fabian Musafiri atanga impano ku bajyanama b'akarere ka Kirehe ngo bazahorere babibuka ko bageze muri aka Karere.
Lt Col Fabian Musafiri atanga impano ku bajyanama b’akarere ka Kirehe ngo bazahorere babibuka ko bageze muri aka Karere.

Yavuze ko nyuma yo kuganira na Njyanama y’aka karere, byabunguye inama nyinshi mu masomo yabo, yongeraho ko ibyabagenzaga byose muri rusange byabanyuze.

Lt. Colonel Fredrick Itangayenda, umunyeshuri wavuze mu izina ry’abanyeshuri bazanye gusura akarere ka Kirehe, yashimiye uburyo babahaye ibisobanuro bitandukanye ku byo bashakaga byose mu masomo yabo akaba yabasabye ko bakomereza aho.

Bari kwifotoranya n'inama njyanama y'akarere ka Kirehe.
Bari kwifotoranya n’inama njyanama y’akarere ka Kirehe.

Muri rusange bashimye akarere ka Kirehe mu bikorwa bitandukanye birimo ikoranabuhanga, aho bashimye uburyo babika impapuro zitandukanye bifashishije ikoranabuhanga (E-filing).

Jean de Dieu Tihabyona, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu yabashimiye kuba barahisemo kuza mu karere ka Kirehe, avuga ko abantu b’impuguke mu by’umutekano kuza gusura akarere ari igikorwa gikomeye.

Mu ruzinduko rwabo baneretswe ahagiye kubakwa ikiraro cya Rusumo.
Mu ruzinduko rwabo baneretswe ahagiye kubakwa ikiraro cya Rusumo.

Yakomeje avuga ko kuba barebaga by’umwihariko ibijyanye n’ikoranabuhanga nyuma y’ubushakashatsi bakoze bizagira icyo bimarira akarere ka Kirehe.

Aba banyeshuri baboneyeho n’umwanya wo kujya gusura umupaka wa Rusumo, aho basuye ibikorwa bitandukanye bihakorerwa birimo uburyo ikiraro cya Rusumo kigiye kubakwa, n’aho imodoka zizajya zihagarara babasobanurira ko ari ku ruhande rwa Tanzaniya no ku ruhande rw’u Rwanda byose bikaba bizatwara miliyoni 50 z’amadolari.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka