Aba DASSO basabwe gukora neza cyangwa bakirukanwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’inzego zishinzwe umutekano baraburira aba DASSO ko gukora nabi bishobora kubaviramo ibyago byo kugawa no kwirukanwa.

Mu muhango wo kurahiza aba DASSO bashya 64 binjiye mu mirimo, wabaye kuri uyu wa 16 Werurwe 2016, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yavuze ko aba DASSO bashya bamenya ko ari abakozi b’akarere bagengwa n’amabwiriza y’abakozi ba Leta.

Aba DASSO 64 bashya biyongereye ku basaga 100 bari basanzwe bakorera mu Karere ka Muhanga.
Aba DASSO 64 bashya biyongereye ku basaga 100 bari basanzwe bakorera mu Karere ka Muhanga.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo bemerewe mu kazi bazabihabwa ariko na bo bakishyura gutanga serivisi nziza mu mirenge bagiye gukoreramo.

Yagize ati “Ushobora gukora ukanakosa, ariko mwibuke ko nyuma yo gukeburana bikananirana, byaba byiza kujya mugisha inama kugira ngo ibibazo mugize bikemuke hakiri kare.”

Ashingiye ku myitwarire yagaragaye kuri bamwe mu ba DASSO bamaze igihe mu kazi birukanwe, Umuyobozi w’Akarere asaba abashya gushishoza mu byo bakora, byananirana, umunyabwenge agasezera hakiri kare.

Yongeraho ati “Hari abari mu kazi babangamira inzego z’umutekano, bajya gufata umunyacyaha bagasanga ba DASSO bamuburiye. Ibyo bisa nko gupfa uhagaze. Birababaje kumva abaturage bavuga ngo ba DASOO bari munsi ya ba ‘lokodifensi’ ba kera.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Spt. Justin Ntaganda, avuga ko aba DASSO bagomba kugendana n’ibyo basanze bikorwa n’izindi nzego z’umutekano zirimo iza Polisi, iza Gisirikare n’ubuyobozi bw’ibanze.

Agira ati “Agaciro mwahawe n’igihugu mugomba namwe kukiha. Mwabisobanuriwe kenshi, mwegere abaturage mukore akazi nk’uko mwabitojwe. Ikintu cy’ingenzi mu Rwanda ni umutekano, twamagana abajura n’abandi bahungabanya umutekano.”

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, Col. Paul Nyemazi, we yababwiye ko imyitwarire mibi ku mu-DASSO ari ukwitera umwaku kuko iyo yirukanwe asa nk’uvumwe mu gihugu.

Col. Nyemezi ati “Nimwubahiriza indahiro yanyu n’ibindi byose muzaba mwabyubahirije. Uzatatira indahiro azirukanwa, azafotorwa ashyirwe ahantu hose, ku buryo atazanabona akazi.”

Aba DASSO bashya 64 ni bo baje biyongera ku basaga 100 bari basanzwe bakorera mu Karere ka Muhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko ndumva ibya Muhanga binyuranye nibyaho dutuye!Ko twe twizera dasso kurusha nabo ba Mayors bashaka gusuzugura dasso ngo ni LDF!Ariko jye nasaba mayor kubaba hafi naho kubakangisha kwirukanwa ntibizakuraho ko uru rwego ruzakomeza kurangiza inshingano rwahamagariwe kandi pe ibyo bakora turabashima.Ikindi kuba umuntu yananirwa akazi bitamushyira Ku kuba icyihebe. Bravo HE watekereje uru rwego !!!!Turamwemera areba kure .Gusa dasso wakwitwara nabi ntitumushyigikiye.Ahandi Dasso oyeeeeee

kasali yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Ibyo si umwihariko Ku ba DASSO gusa ahubwo ibyo ni ibisanzwe no Ku zindi nzego zumutekano zose ndetse n’abandi bakozi ba Leta, DASSO ni urwego rukiyubaka nubwo hari abirukanwe kubera imikorere mibi byari ngombwa. ariko turanashimira cyane DASSO kuko mugihe gito imaze igiyeho irimo kugaragaza imyitwarire myiza muri rusange.

KABERA EDDY yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka