AVEGA irategura isabukuru ya 20 irushaho kwegera abanyamuryango

Umuryango AVEGA, w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, watangije gahunda ya “AVEGA wWeek” igamije kurushaho kwegera abanyamuryango ngo bahabwe ubufasha bakeneye mu miryango.

Iyo gahunda yiswe “Susuruka Mubyeyi” itangijwe mu gihe uwo muryango witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse, izizihizwa tariki 13 Ukuboza 2015.

Abaturage ba Fumbwe bifatanyije na AVEGA mu muganda wo gusana amazu y'abacitse ku icumu.
Abaturage ba Fumbwe bifatanyije na AVEGA mu muganda wo gusana amazu y’abacitse ku icumu.

Ibikorwa by’iyo gahunda bizamara icyumweru hakorwa umuganda wo gusana amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside by’umwihariko n’abanyamuryango ba AVEGA hirya no hino mu gihugu, nk’uko Mukabahire Valerie uyobora AVEGA yabivugiye i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana ubwo iyo gahunda yahatangirizwaga ku rwego rw’igihugu tariki 05 Ukuboza 2015.

Mukabahire avuga ko intego z’umuryango AVEGA zagezweho ku rugero rushimishije mu myaka 20 ishize, kuko bimwe mu by’ibanze byari muri izo ntego birimo kuvana mu bwigunge abapfakazi ba Jenoside, kubaha ubuvuzi, kubaha ubutabera no ku bafasha kwiyubaka mu buryo bw’iterambere bigenda bigerwaho.

Ati “Umuryango ushingwa hari abapfakazi ba Jenoside bigunze, abashinze umuryango basanga abo bapfakazi bategeranye baziheba bagapfa. Icya mbere cyari ukubavana mu bwigunge n’ubwihebe, abafite imbaraga bagakora kugira ngo bakomeze kubaho, kandi muri rusange twabigezeho.”

AVEGA week yatangijwe no gusana amazu ya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Fumbwe.
AVEGA week yatangijwe no gusana amazu ya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Fumbwe.

Gahunda ya AVEGA Week yatangijwe bamwe mu banyamuryango ba AVEGA, aba AERG na GARG ndetse n’abyobozi ba FARG bifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Fumbwe mu muganda wo gusanira inzu bamwe mu bacitse ku icumu bo mu mu Kagari ka Sasabirago.

Kayitete Jeanne d’Arc, wahawe uwo muganda wo gusanirwa inzu, yavuze ko kongera kubona abantu baza bamusanga byamwongereye imbaraga kuko ubusanzwe ngo aba mu bwigunge.

Ati “Ndishimye cyane. Ubundi mba mu bwigunge ariko iyo mbonye abantu tukavugana gutya numva norohewe. FARG na AVEGA ndabashimira kuko bagiye bamfasha mu bibazo byinshi nahuye na byo.”

Abahawe umuganda banubakiwe uturima tw'igikoni.
Abahawe umuganda banubakiwe uturima tw’igikoni.

Mu Murenge wa Fumbwe habaruwe inzu esheshatu zizasanwa na AVEGA muri iyo gahunda ibanziriza isabukuru y’imyaka 20. Umuyobozi wa FARG Theophile Ruberangeyo asaba ubuyobozi kumenya amazu ameze nabi kandi bakishakamo ibisubizo bifashisha umuganda w’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka