AVEGA iratabariza incike

Ihuriro ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA), ritewe impungenge n’ubuzima bw’abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo uko bagenda basaza ni ko bakenera byinshi by’ibanze nk’ibiribwa, amacumbi ndetse n’abantu bo kubaba hafi no kubacungira urugo rutagira umwana n’umwe.

Ubuyobozi bwa AVEGA bwitabaje itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 04/4/2013, busaba ko ryafasha mu kumenyesha abantu bose bafite umutima w’impuhwe, kugira ngo bemere kwishingira abakecuru n’abasaza batagira abana, nyuma yo kubamburwa mu mwaka 1994.

“N’iyo wabona ikiro kimwe cy’isukari, agasabune n’ikindi ukamushyira, ukamuganiriza mu by’ukuri yakwishima”, nk’uko Perezida wa AVEGA, Kabasinga Chantal ahamagarira abantu gufasha ababaye incike kubera Jenoside.

Abayobozi ba AVEGA, Kabasinga Chantal na Kayirere Odette.
Abayobozi ba AVEGA, Kabasinga Chantal na Kayirere Odette.

Ubwo yari abajijwe impamvu gahunda za Leta zirimo amafaranga atangwa n’ikigega FARG n’izindi zita ku batishoboye zitagera ku bantu nk’abo, Kabasinga yavuze ko hashobora kuba hari ububafasha bugenerwa incike n’abapfakazi ba Jenoside, ariko abashinzwe kubutanga bakabwitwarira.

Ariko ngo hari n’igihe abasaza n’abakecuru batagira abana bahabwa inkunga, kubera kutagira umuntu ubafasha gucunga ibyo bahawe ngo bikangirika, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa AVEGA, Kayirere Odette yongeraho.

Ati: “Hari n’igihe umuntu nk’uwo yandikirwa umuti na muganga, ariko ntawufate cyangwa akawufata imburagihe, kuko atabona umwibutsa ko agomba kuwunywa; amazu yabo ntagira uwo kuyahoma cyangwa kuyakoramo isuku”, ikibazo kikarushaho gukomera kubera ubusaza.

Ubu nibwo buzima Adelina Mukagakara w’imyaka 83 yatangiye kubamo nyuma y’aho yiciwe abana be 10 n’umugabo mu mwaka w’1994.

Nyamara akikijwe n’abaturage bafite abana hirya no hino, haruguru gato y’igishanga kigabanya Nyarutarama na Kacyiru mu kagari ka Kamutwa, akarere ka Gasabo.

Avuga ko atunzwe n’abagiraneza, kandi ngo n’iyo abonye utwo kurya nta muntu abona ngo badusangire, aho aba yicaye mu nzu yuzuye udukoresho twandagaye hirya no hino, ari mu irungu n’icuraburindi rya ninjoro wenyine.

Adelina Mukagakara, yicaye ku buriri aryamaho.
Adelina Mukagakara, yicaye ku buriri aryamaho.

Ntagira n’uwo kumusasira aho aryama, cyangwa ngo yandurure ibintu anamukorere isuku mu nzu.

Kubera kuba mu buzima nk’ubwo, benshi ngo barwara ihungabana, bikarushaho kuba bibi iyo amazu babamo yasenyutse, kuko hari n’abaterwa n’utunyamaswa bakatwitiranya n’amadayimoni.

Abayobozi ba AVEGA ngo batangiye ubuvugizi, bahereye ku banyamakuru kugirango babafashe kubwira inzego z’ubuyobozi, imiryango inyuranye igize Sosiyite sivile n’abaturage muri rusange, kugirango batabare cyane cyane incike n’abapfakazi 804 bamerewe nabi cyane mu 1462 bamaze kumenyekana mu gihugu hose.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Blah blah blah, ko muvuga ngo babatabarize mwe murimo kubafasha iki?bino kuri njye ni ikimenyetso cyuko imibereho yabo myiza ntawe ishishikaje muri rusange kuko umusonga wundi utakubuza gusinzira.
nkibaza impamvu batababumbira mu mashyirahamwe,abatuye ku mirenge imwe bahuje ibibazo bityo nizo nkunga, niba koko zizaza, izabasaguriwe zajya zibagera byoroshye.

Mutesi yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

nibatabarwe nyamuneka aba babyeyi wacu dore bakozwe munsa ninkoramaraso zababujije kubaho batunzwe nababo tubafashe tubajye inyuama

semana yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ariko se koko nkubu aba bakecuru, twarebye icyo dukora tukabafasha ko nabo iminsi itarabagira gutya bari bafite abana bakuru bangana natwe!

Grace yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka