AU nta bihano iteganyiriza ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Tchad

Nyuma y’iminsi igera kuri itandatu ako kanama ka Afurika yunze Ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano gasohoye raporo yako kuri Tchad, ntikaratangaza imyanzuro yose yafashe n’ubwo hari iyamenyekanye, irimo ko uwo muryango udateganyiriza ibihano ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye icyo gihugu.

Mu byo ako kanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika yunze ubumwe kanzuye nk’uko tubikrsha ikinyamakuru RFI, harimo kuba nta bihano biteganyirijwe ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Tchad, ariko ko bikwiriye gukurikirana uko inzibacyuho igenda nk’uko byavugiwe mu nama yateranye ku wa gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.

Itsinda ryari ryashyizweho na AU rishinzwe gukurikirana ikibazo cyo muri Tchad, muri raporo yaryo hagaragaragamo ko AU ishaka gushyiraho igitutu kugira ngo nk’uko byagenze muri Mali, no muri Tchad hashyirweho Perezida w’Umusivili na Visi Perezida uturutse mu gisirikare.

Gusa uwo mwanzuro ntugaragara mu yemejwe n’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano, muri iyo nama yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Abashyigikiye ko Mahamat Idriss Déby aguma ku butegetsi nk’uyoboye inama nkuru ya gisirikare iyoboye Tchad, bavuga ko bikenewe cyane ko akomeza kuyobora kuko bitanga umutekano muri Tchad no mu Karere iherereyemo muri rusange.

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Tchad nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida w’icyo gihugu, Idriss Déby Itno, witabye Imana muri Mata uyu mwaka aguye ku rugamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka