AMISOM irasaba itangazamakuru kuyifasha urugamba rwo muri Somaliya
Umutwe uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somaliya (AMISOM) urifuza ko itangazamakuru rigira uruhare mu gutanga isura y’ibibera muri icyo gihugu, kugira ngo abaturage bari hirya no hino ku isi bumve impamvu, banatange umusanzu mu kubaka Somaliya nshya.
Abayobozi ba AMISOM babisabye abanyamakuru baturuka hirya no hino mu bihugu bya Afurika mu nama YABAHURIJE i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012.
Muri iki gihe Umurwa mukuru wa Somaliya n’ahandi henshi haragenzurwa na leta y’inzibacyuho, ari nako indi mijyi y’icyo gihugu irimo kwamburwa umutwe wa Al Shabab; nk’uko Amb. Basile Gateretse, uyoboye ishami rya politiki muri AMISOM yasobanuye.
AMISOM irasaba itangazamakuru kuyifasha kuvuga uko ibintu bimeze haba mu bijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu arimo gutegurwa, kumvisha abaturage impamvu ingabo za AMISOM ziri muri Somaliya, ndetse no kuzitabariza mu gihe bibaye ngombwa.
Umuyobozi wa politiki muri AMISOM yagize ati: “Urabona ko tujya mu gihugu kitari icyacu, gifite imico n’ururimi bitandukanye n’ibyacu, guhangana na Al Shabab igenda igira uburyo bushya bwo guteza umutekano muke, n’ibindi.”
Guvernema y’inzibacyuho ya Somaliya yishimira ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye cyane, rwo kwihutisha ubutumwa butabariza abaturage ndetse n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro; nk’uko Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda Cabdullahi Sheik Maxamed yatangaje.

Abanyamakuru buturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bazajya bohererezwa ubutumwa buvuye muri Somaliya, haba mu buryo bwa telephone cyangwa bwo kwandika kuri internet, nabo bagasabwa kubuvuga mu bitangazamakuru bakorera.
Kugeza ubu ingabo za Afurika yunze ubumwe, ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye ziri muri Somaliya, ziragera ku 17731, zikaba zituruka mu bihugu bitanu bya Afurika aribyo Kenya, Uganda, Uburundi, Djibouti na Sierra Leone.
Igihugu cya Somaliya cyari kimaze imyaka irenga 20 kitagira ukiyobora, kuva imyiryane mu baturage yatangira mu mwaka w’1991, ku butegetsi bwari buyobowe na Siad Barre.
Umutwe wa Alshabab niwo wagaragaje imbaraga nyinshi kuva icyo gihe, ukaba wari warigaruriye igice kinini cya Somaliya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|