AMAFOTO - Umunsi wa mbere w’Iserukiramuco Ubumuntu Arts
Nk’uko twakomeje kubagezaho ibiri kubera mu Iserukiramuco "Ubumuntu Arts", twabahitiyemo amafoto amwe yaranze ibirori byo ku gicamunsi ku munsi wa mbere.
Mukurikire...

Aba bo mu Agahozo Shalom muri Rwamagana bakinnye umukino wanogeye benshi./Foto: Sabiiti Daniel

Ku myaka 11, Teta Milanda ukiri muto wo mu itorero Mashirika yasusurukije ibirori cyane./Foto: Sabiiti Daniel

Itorero Mashirika mu mukino bise "Bound Together"

Umushyushyarugamba akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur ni umwe mu bagaragaye mu mukino wa Mashirika./Foto: Sabiiti Daniel

Uyu wo mu gihugu cya Misiri yakinnye umukino bise "Amina’s Stories"./Foto: Sabiiti Daniel

Umukino "Mine enemy child" wanejeje benshi mu iserukiramuco./Foto: Sabiiti Daniel

Indi shusho yo muri "Mine enemy child"./Foto: Sabiiti Daniel.

Anitha Pendo uba mu Rwanda yakinnye muri "Mine enemy Child"./Foto: Sabiiti Daniel

Ibice binyuranye byo mu birori byaranze iserukiramuco "Ubumuntu Arts"./Foto: Sabiiti Daniel

Itorero ryo muri Kenya ryakinnye umukino bise "Cut Off My Tongue". Uyu mukino wakinwe nyuma y’imvururu za politiki muri Kenya mu 2008./Foto: Roger Rutindukanamurego

Iserukiramuco ryabereye ahantu hateguwe mu buryo bwihariye budasanzwe ku Gisozi./Foto: Sabiiti Daniel

Abitabiriye Iserukiramuco bakurikiraga banezerewe./Foto: Sabiiti Daniel

Abitabiriye ibirori baryohewe baratinda bishyira cyera... /Foto: Sabiiti Daniel

Ubumuntu... Yari intero n’inyikirizo. Ngo buzarambe mu batuye isi bose.../Foto: Sabiiti Daniel
Icyegeranyo cya Ahishakiye Jean d’Amour na Mwasa Fred
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
wow dukeneye aka video thanks Kigali today