AERG yamuritse filime ivuga ku mateka yayo

Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (AERG) wamuritse filime mbarankuru yerekana amateka yawo kuva washingwa kugeza ubu.

Iyi filime bise "Impamba y’Ubupfura", yamuritswe ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Werurwe 2016, aho abanyeshuri baturutse muri za Kaminuza zitandukanye bahuriye kuri Sitade Nto ya Remera, bishimira ibyo AERG yabagejejeho ndetse banashimira abayishinze kuko ngo yakemuye ibibazo byinshi.

Abayobozi ba AERG, abatangije AERG n'abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa.
Abayobozi ba AERG, abatangije AERG n’abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa.

Umukundwa Victoire, ni umwe mu banyeshuri bavuga ko uyu muryango wabagaruriye ikizere cy’ubuzima.

Yagize ati “AERG yatumye mbona abavandimwe nkiri mu mashuri yisumbuye, mbona nongeye kubona umuryango; ku buryo ikibazo cyose umwe muri twe yagiraga cyabonerwaga igisubizo kuko twabaga dufite abatubereye ababyeyi.”

Kayumba Bertrand we avuga ko AERG ari yo yamugize umugabo nyuma yo kubura abe muri Jenoside.

Abanyamuryango ba AERG bitabiriye ari benshi.
Abanyamuryango ba AERG bitabiriye ari benshi.

Ati “Muri AERG ni ho nasanze ibyishimo nagombaga guhabwa n’ababyeyi banjye ku buryo ubu niyumvamo umugabo kubera ko yanyubatse mu bitekerezo ndaguka, impa urukundo, mbese ndayishimira cyane.”

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Mirindi Jean de Dieu, avuga ko iyi filime yakozwe kugira ngo igaragaze amateka y’uyu muryango ndetse yereke ukuri abahakana Jenoside.

Yagize ati “Uretse kuvuga ku mateka y’umuryango wacu, iyi filime ifite n’intego yo kunyomoza iherutse gukorwa n’Abongereza yiswe "Rwanda’s Untold Story", ihakana Jenoside mu gihe twe nk’abayirokotse tugaragaza ibyatubayeho tunerekana n’abaturokoye; bivuze ko Jenoside yabaye.”

Mirindi Jean de Dieu (ibumoso) yashimiye cyane uruhare runini IBUKA yagize mu gufasha AERG kuva ikivuka kugeza ubu.
Mirindi Jean de Dieu (ibumoso) yashimiye cyane uruhare runini IBUKA yagize mu gufasha AERG kuva ikivuka kugeza ubu.

Akomeza avuga ko yishimira ibikorwa bya AERG, kandi ngo bazaharanira ko bikomeza kujya imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Lt Col Patrice Rugamba, ashima ibyo uyu muryango ugezeho, ariko ngo urugamba rurakomeje.

Ati “Kugeza ubu turacyahanganye n’ingaruka za Jenoside. Ingufu n’ubumwe byanyu rero biracyakenewe kugira ngo turwanye abadusubiza inyuma, cyane ko abakoze Jenoside, abayipfobya n’abayihakana bagihari.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt Col. Patrice Rugamba, na we yari ahari.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt Col. Patrice Rugamba, na we yari ahari.

Iyi filime yerekanywe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’umuryango w’abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi (AERG & GAERG), byiganjemo gusura no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye no gusukura inzibutso mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 22, nk’uko Mirindi abivuga.

Itorero Inyamibwa rya AERG ryasusurukije ibi birori.
Itorero Inyamibwa rya AERG ryasusurukije ibi birori.

AERG yatangiriye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1996, itangizwa n’abantu 12, none ubu ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 43.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ni fuzanga ko mwazashiraho link ya AERG

umurerwa divine yanditse ku itariki ya: 4-03-2025  →  Musubize

Imana ikomeze kubaka abarokotse genocide kand duharanira up bitazongeta kubaho ukundi

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

AERG uragahoraho kandi hora ukeye nka zamfura z’iwacu.

Nadia INGABIRE yanditse ku itariki ya: 4-02-2022  →  Musubize

Nifuzagako Bishobotse Mwashiraho Nka Website ya AERG ikaba iriho background ya AERG ndetse nabayishinze nigihe yashingiwe muri make ibonekaho full information murakoze!!!!

Giramata sylvie yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

aerg dukomere cyane kuko turiho kd neza

Mukarwego claudine yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Imana ibishimire mwamfuramwe nukuri AERG numubyeyi ntashyikirwa

yambabariye valens yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

AERG ikomerezaho nukuri kandi Imana irebera twese ikomeze kubatera ubutwari nibyishimo
mubyo bakora!

yambabariye valens yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka