AERG na GAERG batangije ibikorwa bitegura Kwibuka ku nshuro ya 22
Umuryango w’Abanyeshuri n’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, watangije gahunda ngarukamwaka y’ibikorwa bitegura kwibuka ku nshuro ya 22.
Iyi gahunda izwi nka AERG/GAERG WEEK yatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu mirenge ya Nyamata na Ntarama mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Werurwe 2016.

Muri ibi bikorwa, itsinda rimwe ry’abanyamuryango ba AERG na GAERG bakoze umuganda wo kubaka inzu y’umukecuru w’incike ya jenoside wo mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata.

Irindi tsinda ryagiye mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Cyugaro maze risanira inzu umusaza warokotse jenoside utishoboye, rimwubakira urugo ndetse rimukorera akarima k’igikoni.

Bamwe mu bagize itsinda riri i Nyamata kandi bakoze isuku ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata.

Muri gahunda ya AERG/GAERG WEEK 2016 izasozwa tariki 2 Mata 2016, biteganyijwe ko bazakomeza ibikorwa byo kubakira abarokotse jenoside batishoboye no kubakorera uturima tw’igikoni.
Harimo kandi gusukura inzibutso no gutanga “Inka y’Ineza” ku Banyarwanda bagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe cya jenoside.


Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
imbere heza harahara nirwa niyompamvu tuzaharanira guterimbere
Byiza Cyanee!!!Gusa ntibitangaje Aba bana guhera cyera bagiye barangwa nibikorwa by’ubutwari.bakomereze aho.
AERG na GAERG ibikorwa byanyu nibyubutwari bihesha ishema n’Agaciro Igihugu cyabibarutse. Courage Turabibashimiye
Turishimye cyane kubwitange nibikorwa bagaragariza igihugu. bakomereze aho!! kandi umutima bafite Imana ibahe umugisha. hagataho nifuzaga ko nkabanyarwanda twese twababa hafi. murigahunda zabo zose. Murakoze
wowww!! ibikorwa byinyamibwa,muryango mugari AERG ,urinziza turagukunda ,intego yacu nuguharani imbere heza, Ibibikorwa nibyagaciro,amaboko yacu yiteguye gukora ,kdi kuko dushyize hamwe nta cyizatunaniraAERG/GAERG week igikorwa dcyaje gikenewe
Tuzarwubaka turugire nka Paradizo