AERG-ESPANYA yizihije isabukuru y’imyaka 9 imaze ishinzwe

Umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli ryisumbuye rya ESPANYA ( AERG-ESPANYA) riherereye mu karere ka Nyanza wizihije isabukuru y’imyaka 9 umaze ushinzwe kuwa gatandatu tariki 22/09/2012.

Ibyo birori byitabiriwe n’abanyeshuli barerewe muri icyo kigo, abakihiga ndetse na bamwe mu banyeshuli bagize umuryango wa AERG biga muri za kaminuza n’amashuli makuru yo mu Rwanda.

Mu myaka icyenda ishize AERG-ESPANYA yagize uruhare mu guhuza abanyeshuli Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yasize ari imfubyi ndetse yanaranzwe no gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuli; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa ESPANYA, Mudahinyuka Tharcisse.

Bakinywe udukino tunyuranye twerekana ko basangira akabisi n'agahiye.
Bakinywe udukino tunyuranye twerekana ko basangira akabisi n’agahiye.

Abanyeshuli bibumbiye mu muryango wa AERG-ESPANYA bagiye bagerageza kwikemurira abibazo bijyanye n’imibereho yabo ku ishuli ndetse no mu buzima busanzwe. Yagize ati: “baharaniye kubaho neza ndetse n’uyu munsi twizihije kuri uyu munsi nibo bawiteguriye byose bivuye ku gushyira hamwe kwabo kubaranga”.

Yavuze ko abayeshuli ba AERG –ESPANYA kimwe n’abakiga muri icyo kigo ari banyeshuli bakomeje gutanga icyizere ko bazavamo abagabo nyabagabo.

Mu rwego rwo kwirwanaho abo banyeshuli ba AERG-ESPANYA bashoboye gukora ubuhinzi bw’amashu, ibigori bibinjiriza amafaranga ibihumbi 146 nk’uko Nkingamuheto Moussa umuhuzabikorwa wa AERG-ESPANYA yabitangaje.

Abo banyeshuli kandi bagiye barangura ingurube zikiri nto maze zamara kuba nkuru bakazisubiza.

Ibyo nabyo byatumye binjiza amafaranga asaga ibihumbi 700 maze abafasha kujya bayifashisha mu tuntu tumwe na tumwe bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi batarinze kugira uwo batega amaboko.

Ku munsi w'isabukuru ya AERG- ESPANYA abanyeshuli bose bari babukereye.
Ku munsi w’isabukuru ya AERG- ESPANYA abanyeshuli bose bari babukereye.

Bimwe mu bikorwa bijyanye na gahunda za Leta birimo kubakira abatishoboye badafite aho kuba abo banyeshuli nabwo bavuga ko batabitanzwemo kuko bashoboye kubakira umukecuru inzu basiga bayimwujurije.

Ubwo bizihizaga iyo isabukuru y’imyaka 9 AERG –ESPANYA imaze ishinzwe banaboneyeho gukora ihererekanyabubasha hagati y’umuhuzabikorwa wa AERG muri icyo kigo ucyuye igihe hamwe n’undi mushya watorewe kuyobora uwo muryango.

Iryo hererekanyabubasha ryakozwe hagati ya Nkingamuheto Moussa wari isanzwe uyobora uwo muryango na Ntakirutimana Charles ugiye kuyobora umuryango wa AERG-ESPANYA.

Abanyeshuli batsinze neza ibizamini bahawe ibihembo birimo ibikoresho by'ishuli na bakuru babo biga muri kaminuza y'u Rwanda.
Abanyeshuli batsinze neza ibizamini bahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuli na bakuru babo biga muri kaminuza y’u Rwanda.

Abanyeshuli bibumbiye mu muryango wa AERG-ESPANYA batsinze neza ibizamini by’igihembwe cya mbere n’icya kabiri mu mwaka w’amashuli 2012 bahawe ibihembo by’ishimwe bibashishikariza gukomeza kwiga bashyizeho umwete ndetse no guharanira kubaho neza no mu bindi bihe by’ubuzima bisanzwe.

Umwe mu banyeshuli wagize icyo avuga kuri uwo munsi w’isabukuru y’imyaka 9 AERG ESPANYA imaze ibayeho yasobanuye ko iyo atagira uwo muryango aba atarashoboye kwiga neza amashuli ye neza ngo ayarangize.

Mu njyana za kizungu nabwo basusurukije abantu biratinda.
Mu njyana za kizungu nabwo basusurukije abantu biratinda.

Yabivuze atya: “ Abo twita papa na ba mama muri twe baradufashije bituma twongera kwibona mu muryango w’abantu maze biduha icyizere cy’uko ubuzima bugikomeza” .

Umuryango wa AERG –ESPANYA ugizwe n’abanyamuryango 400 bari mu miryango 10 ukaba ugiye ugizwe n’abana 40 bakuriwe nabo bita ba mama na ba papa babo babafasha kwiyumva mu miryango nk’abandi bana mu muryango nyarwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka