ADEPR irasaba Leta kuyifasha guca abaharabinyoma bayiyitirira
Abayobozi b’indendembo z’itorero rya ADEPR mu Rwanda hose ndetse n’ubuyobozi bw’iri torero barasaba Leta ko yabafasha guca abiyita abahanuzi biyitirira iri torero kandi ataribo.
ADEPR igaragaje iki kibazo nyuma y’uko hari abantu batari bake bagiye bafatwa impande n’impande mu gihugu biyita ko ari abahanuzi batumwe n’Imana kandi bakaba banuzura Umwuka Wera ubakoresha.
Abagiye bafatwa bavugaga amagambo akura abaturage umutima ndetse hakaba n’ubwo hagaragara abangisha abaturage ubutegetsi buriho bavuga ko ari ubutumwa bahawe n’Imana.
Hari umuntu uherutse gufatwa yiyitirira ko atumwe n’itorero rya ADEPR kuko yari yaracurishije n’amakashe yayo. Yari afite simukadi za telefoni yagiye yohererezaho anohererezwaho ubutumwa bwo gusenya. Yatawe muri yombi na polisi y’igihugu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’itorero.

Ubuyobozi bw’iri torero burasaba ubuyobozi ko bwabafasha kurwanya abantu nk’aba kuko bagenda babasebya kandi bo akenshi badakunze kumenya ko aba bantu bagendera ku izina ryabo.
Umuvugizi w’iri torero w’inzibacyuho avuga ko bari gutegura umurongo itorero rizajya rigenderaho uhuye na gahunda ndetse n’anategeko ya Leta kugira ngo birinde icyatuma bajya kure y’ibikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yasabye abayoke b’iri torero ndetse n’abayobozi baryo kugira uruhare mu kwamagana abantu nk’aba bafatanije n’inzego zibishinzwe kuko bamaze kuba benshi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
twamaganye abobahanuzi bibinyoma bagiyekudutamukaga nugushishoza tukarebakure
Uhereye kera kose, abahanuzi b’ibinyoma babagaho,nubu bariho, bazahoraho kugeza igihe YESU KRISTO azatwarira itorero rye, ikindi nibaza mubwirwa niki ko uwahanuye atatumwe n’Imana? ko ubuhanuzi bugenzurwa? bagategereza ko busohora?niba utegereje imyaka 2, ntiwahita uca itekaa? ndi muto muri ibyo mumbabarire, cyakora havumwe abantu bose bavuga ngo IMANA YAVUZE KANDI ITAVUZE!!!!!!!!!!!!!! , ikindi abayoboke b’itorero rya ADEPR turusheho gukomera, ibyo tubona na kera byahozeho, ntimusenwe nibyo mwumva, ahubwo murebe kubitaboneka, imirimo mwakoreraga Imana irusheho kwiyongera nibwo tuzabona imigisha!!!!!!!mukomere! ubundi dukunde itorero ryacu ndetse n’igihugu cyacu.
Mubuyobozi bwa ADEPR ariko hanabamo amatiku kereka nib abyarajyanye n’ubuyobozi bwabo bwacyuye igihe. none se niba mubuyobozi harabagamo amatiku hari kubuzwa n’iki kuza abantu nk’abo babiyitirira?nyine babategeye muntege nke zabo muri icyo gihe nabo baza kwishakira umugati. lol
Twiyamye abo satani akoresha ngo badusebereze itorero. Ababikora turabamenyesha ko Itorero ari iry’Imana kandi aribereye maso kuruta uko babitekereza.
Usebya izina ry’Imana wese uwo yaba ariwe wese icyo yaba akora cyose ntazagubbwa neza kuko ntawahangana n’Iyamuremye ngo ayitsinde kuko na satani wabigerageje muzasome mwumve yamuteye umushoti aza kuzerera mu isi yari akomeye mu ijuru.
Nimwihane muzarye ibyiza byateguriwe abizera mureke itiku no gukorera satani ku bw’inyungu z’isi. Murakorera ariko muzirikane ko mwajemo ntacyo mufite kandi muzanayivamo ntacyo mujyanye(umuntu wese ni ko bizagenda).
Ntidukwiye kwirirwa dushakira kure ,umuti wabo biyita abahanuzi kuko biranditse muri Biblie ko muminsi y,imperuka,abazaza biyitirira Izina ryImana bazaba benshe.duseng,Imana cyane iduh,impano yo gutahura nabwangu abafit,iyompano by,ukuri ,n,abishushanya.