Minisiteri y’Uburezi, iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022-2023.
Akanyamuneza ni kose ku maso ya benshi mu batuye Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi kimanutse kikagera kuri 400FRW kivuye ku 1000frw
Abanyamabanga Nshingwabikorwa ku rwego rw’Imirenge n’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali 436, baturutse mu bice byose by’Igihugu, bamaze guhabwa izina ry’ubutore ry’ISONGA, nyuma y’iminsi itandatu bari bamaze mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Abepiskopi ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda basabwe gufasha mu bukangurambaga bwo kwegeranya amafaranga miliyari eshatu na miliyoni magana atanu akenewe mu kwimura abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, i Kibeho.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi bukenewe, kugira ngo rubashe gutanga umusanzu warwo mu iterambere. Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, ubwo yatangizaga ihuriro ry’imishinga y’udushya, ryateguwe n’Urubuga Mpuzamahanga (UNLEASH).
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, umukozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Peteroli na Mine (RMB) ku rwego rw’Akarere, na Polisi mu Karere ka Muhanga, binjiye mu kibazo cy’ubucukuzi cya kompanyi yitwa EMITRA MINING Ltd n’umuturage witwa Ndagijimana Callixte watanze ikirego avuga ko iyo Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye (…)
Ubuyobozi n’abatuye mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, barashima uruhare rw’Ikigo cya AVEH Umurerwa, kizwi nko ‘kwa Cécile’ mu kwita ku bana bafite ubumuga.
Abatuye i Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bishimira ko ibyo basaba gushyirirwa mu igenamigambi ry’Akarere byitabwaho, ariko bakifuza ko irya 2024-2025 ryazazirikana n’abafite ubumuga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, uri I Dubai yitabiriye inama ihuza bihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa (LLDCs).
Abakozi bashinzwe igenamigambi no gutegura ingengo y’imari mu bigo bya Leta byo mu gihugu bagaragarijwe ko igenamigambi rishingiye ku makuru mpamo n’ibyifuzo by’abaturage ari ingenzi mu kurushaho kugabanya ibyuho bikigaragara ko bituma intego ibyo bigo biba byihaye zitagerwaho uko bikwiye.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abafite inshingano z’ubuyobozi guhuza imbaraga zituma abo bayobora bagira imibereho myiza, no kurushaho kurangwa n’ubumwe n’urukundo.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023 yifatanyije n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi, mu birori byo gufungura Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP28).
Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP28 ibera I Dubai.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu butangaza ko hari icyuho mu gutunga inyemeza bwishyu (Facture) kuko benshi mu bakora ubucuruzi bagomba kuba bafiteEBM imashini ikoreshwa mu gutanga inyemezabwishyu yemewe batazitunze.
Itsinda ry’abasirikare b’abofisiye bakuru n’abato baturutse mu ngabo z’u Bushinwa bayobowe na Senior Col You Jian basuye Ingabo z’u Rwanda mu kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi.
Abantu bitwaje intwaro, bivugwa ko ari abavandimwe babiri bakomoka mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu, bagabye igetero aho imodoka za bisi zihagarara, batangira kurasa mu bantu bari bategereje imodoka, bica batatu abandi 13 barakomereka.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, I Dubai yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) cyangwa se amasoko arambye, byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) iri mu bukangurambaga busaba abantu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, aho abajyayo ahanini ngo baba banga agasuzuguro nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Ambasaderi mushya wa Misiri mu Rwanda, Madamu Nermine El Zawahry, yavuze ko n’ubwo abanyarwanda banyuze mu bihe by’agahinda n’imibabaro batemeye guheranwa nabyo bakiyemeza kongera kunga ubumwe no kwigira.
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2023 yaburanye Ubujurire yongera gusaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumurekura agakurikiranwa adafunzwe.
Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’imari ya BNR y’umwaka w’ingengo y’imari ushize, yatangaje ko umushinga wo gutangiza mu Rwanda amafaranga yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ugeze kure.
Abakobwa bo mu Karere ka Ruhango batewe inda batarageza imyaka 18, bavuga ko bahura n’akaga gakomeye karimo gutereranwa, n’ababateye inda, ababyeyi babo n’abavandimwe babo, bikabaviramo kwiyanga kugeza ubwo bumva bakwiyahura.
Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, yagize Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya.
Ishuri ryigisha abana batabona ry’i Kibeho, kuwa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 ryakiriye impano y’Inkoni zera 110, ryashyikirijwe n’umuryango w’abatabona mu Rwanda (RUB).
Ubwo yagezaga ijambo ku Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango, EALA, bateraniye i Kigali mu Nteko Rusange kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023 Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko asanga hakwiye kongerwa ibikorwa bihindura imibereho y’abatuye mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’i (…)
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahuye n’abanyarwanda batuye muri Sénégal baganira ku gukunda igihugu.
Taberinakuro (tabernacle) yo muri Chappelle y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya i Tumba mu Karere ka Huye, yibwe.
Nyuma y’igihe mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka by’umwihariko mu masaha y’igitondo abantu bajya mu kazi ndetse na nimugoroba bataha abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange barishimira uburyo bushya Leta yashyizeho bwo kwemerera sosiyete ndetse n’undi muntu wese ufite ubushobozi kuba (…)
Urubyiruko rwiganjemo abahoze mu bigo ngororamuco, Polisi y’u Rwanda yabagaragarije ko hari amahirwe menshi abakikije bakwiye kubyaza umusaruro bakiteza imbere, bakaba intangarugero ku bakiri mu ngeso mbi n’ibikorwa bigayitse.
Iteka rya Minisitiri ryasohotse tariki 28 Ugushyingo 2023 ryatangaje ibiciro bishya ku musoro w’ubutaka mu bice by’umugi wa Kigali ndetse n’ibice by’icyaro no ku bundi butaka bukorerwaho ibikorwa by’iterambere bitandukanye.