Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rutsiro mu buryo bw’agateganyo, ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Mulindwa ubwo yiyamamarizaga kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yatangaje ko amaze imyaka 17 mu nzego z’ibanze, kandi ko Akarere ka Rubavu akazi neza kuko ari ko yatangiriye gukoreramo.
Mudugudu, Gitifu w’Umurenge na Gitifu w’Akagari ntibemerewe kurara hanze y’uduce bayobora mu gihe batari mu butumwe bw’akazi, aho buri wese asabwa kurara hafi y’abaturage be, mu rwego rwo kubatabara mu buryo bwihuse mu gihe bagize ikibazo.
Abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru abarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bibukijwe ko aribo bahanzwe amaso mu gusigasira intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na dutatu mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Akarere ka Rwamagana, turara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere.
Bamwe mu bagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba biteje imbere bagira inama bagenzi babo babaaba guharanira icyubahiro cyabo n’icy’umuryango bakagira ubuzima bwiza babigizemo uruhare ubwabo aho gutegereza kubaho ari uko hari umugabo cyangwa umuvandimwe ubigizemo uruhare.
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2023 yafunze uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga mu Murenge wa Ndera akagari ka Rudashya umudugudu wa Akamahoro mu karere ka Gasabo.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ndetse bifatanya n’abakunzi ba muzika bari muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar.
Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), igaragaza ko abantu babarirwa muri miliyoni 600 bandura indwara zikomoka ku biribwa buri mwaka.
Abanyamuryango b’Umuryango utari uwa Leta wa ba Kanyamigezi wo mu Rwanda ukora ibikorwa bitandukanye birimo gukwirakwiza amazi meza no kwita ku isuku n’isukura (COFORWA), n’inshuti za Padiri Sylvain Bourguet, bashinze ikigega cy’ingoboka cyita ku bakene, bacyitirira uwo mupadiri ukomoka mu Bubiligi, witangiye abakene ahereye (…)
Perezida Paul Kagame yakiriye Hugh Evans, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze umuryango Global Citizen ndetse na Francine Katsoudas, Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’uyu muryango hamwe n’intumwa bari kumwe.
Théresie Nyirahabimana ushinzwe imibereho y’abanyeshuriri muri UR-Huye, avuga ko abanyeshuri azi bafite batwite n’ababyaye kuri ubu ari 34, kandi ko ibivugwa ko hari abanyeshuri benshi batwita muri iyi kaminuza ari ukubeshya.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda, yitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ku kubungabunga amahoro iri kubera I Accra muri Ghana, igamije gushimangira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano n’ingaruka bigira ku baturage.
Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ntirukozwa ibyo kwipimisha SIDA keretse gusa iyo habaye impamvu zirimo kubaka urugo cyangwa uburwayi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda tariki 4 Ukuboza 2023, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kongerera imbaraga urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Amb. Marie Charlotte G.Tang uhagarariye Philippines mu Rwanda bashyize umukono ku ishyirwaho ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza James Cleverly uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ukuboza, u Rwanda n’Ubwongereza birashyira umukono ku masezerano mashya ajyanye n’abimukira iki gihugu gishaka ko azakurikizwa boherezwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Valentine Uwamariya, yagaragarije Abayobozi mu nzego z’ibanze uhereye ku rwego rw’Umudugudu mu Karere ka Nyabihu, ko guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagira amarangamutima yo gukingira ikibaba abarigiramo uruhare biri mu bituma ridacika burundu.
Ikiraro cyo mu kirere cyubatswe mu buryo bugezweho, cyitezweho kuruhura abaturage no gutuma batazongera kugorwa no kwambuka umugezi wa Rwebeya, bakimurikiwe ku mugaragaro.
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 17 bo mu mashami atandukanye batsinze neza kurusha abandi ubwo yatangazaga amanota y’abatsinze ibizamini bya Leta kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2023.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, muri Uganda baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Abaturiye ikimoteri rusange giherereye mu Murenge wa Cyuve, bavuga ko babangamiwe no kuba cyaruzuye kikaba gikomeje kubateza umwanda n’umunuko bikabije, bagasaba inzego zibishinzwe kureba icyo zakora mu gukemura iki kibazo kugira ngo ingaruka baterwa n’uwo mwanda zigabanuke.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko kubera gukoresha ikoranabuhanga mu ibarurarusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe ku nshuro ya 5, byatumye basagura hafi Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda ku yari yarateganyijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abagura ubutaka kuzajya babanza kumenya icyo bwagenewe gukorerwaho, mu rwego rwo kwirinda gutungurwa.
Indwara y’ubushita bw’inguge izwi nka Monkeypox nubwo yandura mu buryo butandukanye ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ibigo n’abantu ku giti cyabo 35 bahize abandi mu iterambere ry’ibikorwa bidaheza abafite ubumuga mu Rwanda, bahawe ishimwe bagenewe n’Ikigo1000 Hills Events gitegura ibikorwa bitandukanye.
Uko umwaka urangiye urubuga rwa Spotify rushyira hanze uko abahanzi batandukanye bumviswe mu mwaka n’indirimbo zakunzwe kurusha izindi herekanwa inshuro zumviswe muri uwo mwaka.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), yamuritse inkoranyamagambo nyarwanda izajya yifashishwa mu guhuza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’abandi badafite ubwo bumuga.
Urubyiruko rusabwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina rutarashinga ingo kuko bibangiriza ubuzima, rukanashishikarizwa kwifashisha agakingirizo igihe rwananiwe kwifata kuko imibonano mpuzabitsina idakingiye ibangiza kurushaho.
Minisiteri y’Uburezi, iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022-2023.