« …it’s moving … (Biteye ubwoba) ni ijambo ryasohotse mu kanwa ka Angelina Jolie, icyamamare mu gukina filime muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari agisohoka mu muryango w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, nk’uko umwe mu bakozi b’uru rwibutso bari bamwegereye babitangarije Kigali Today.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Murekezi Anastase, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu izaba ari ihuriro ry’imyuga itandukanye bita “agakiriro” mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye umunyamabanga wa Reta ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, William Hague ku mugororoba wo ku wa mbere tariki 25/3/2013, aho basuzumye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere asanzweho hagati y’ibihugu byombi.
Urubanza rw’ubujurire bwa Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi uregwa ibyaha birimo ubugambanyi, kugirira nabi ubuyobozi buriho no gutegura ibitero by’intambara k’u Rwanda, rwageze mu rukiko rw’ikirenga, aho ruzaburanishwa guhera hagati mu kwezi gutaha kwa kane.
Save the Children, umwe mu bafatanyabikorwa bita ku bana mu nkambi ya Kigeme, yakoze ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana, ishishikariza impunzi ziri muri iyi nkambi kwita ku burenganzira bw’abana.
Ubwo yari yaje mu karere ka Karongi aho arimo kumva ibibazo by’abaturage, Umuvunyi Mukuru, Cyanzayire Aloyisie, yasabye abaturage kujya birinda imanza aho bishoboka, bakegera abunzi mbere yo kwihutira mu nkiko.
Ubuyobozi bwa World Vision buratangaza ko gukorera mu Rwanda biboroheye kuko gahunda z’ibanze zabo zihuye na politiki Leta y’u Rwanda yashyize imbere, zirimo kwihaza mu biribwa, isuku no guteza imbere urubyiruko muri gahunda zitandukanye.
Abayoboke b’umutwe wa politike PSD mu karere ka Ruhango, barasabwa gukora ibikorwa byose byatuma bihesha agaciro ndetse bakaba intangarugero mu bandi bayoboke b’imitwe ya politike ikorera mu Rwanda.
Angelina Jolie wamenyekanye cyane mu gikina filime ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yageze ari hamwe na minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, William Hague. Baje muri gahunda yaguye yo guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu Burasirazuba bwa Kongo.
Abasenateri 10 bayobowe na Visi Perezida wa Sena, Bernard Makuza, ku wa gatandatu tariki 23/03/2013 bifatanyije n’abatuye akagari ka Rwanza, umurenge wa Save mu karere ka Gisagara, gukora umuganda baca imirwanyasuri n’imiyoboro y’amazi mu bibanza bizubakwamo umudugudu w’icyitegererezo.
Abaturage biganjemo urubyiruko batuye ku nkengero z’umugezi wa Muregeya ugabanya bo mu turere twa Rutsiro na Karongi babonye akazi ko guterura moto bazirenza ibyuma byatambitswe hejuru y’ikiraro gishaje kugira ngo ibinyabiziga bitakinyuraho. Moto imwe bayiterura ku mafaranga 500.
Abanyarwanda 13 (abagabo 2, abagore 2 n’abana 9) bari barahungiye mu Burundi muri comine ya Cyibitoki batahutse tariki 23/03/2013 ubu bakaba bari mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi.
Abitandukanyije n’umutwe wa FDLR batahutse tariki 23/03/2013 batangaza ko icyateye gutahuka ari uko amasezerano babwirwa n’abayobozi babo ari ibinyoma kuko ngo bategereje ko yasohora bagaheba.
Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi b’ibihugu bo mu karere mu kwiga ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Inama iri kubera kuri Congo Brazzaville kuri icyi cyumweru tariki 24/03/2013.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 23/03/2013, umuryango w’Abanyapakistani baba mu Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 66 igihugu cyabo kimaze cyemerewe kwigenga. Bavuze ko bishimiye umubano wabo n’Abanyarwanda, bifuza ko hafungurwa za ambasade.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) mu karere ka Rulindo rifatanije n’ubuyobozi bw’aka karere batoye komite nyobozi na komite ngenzuzi bishya zigiye kubahagararira muri uyu mwaka.
Abanyeshuri bo mu ishuri ry’amahoteli n’ubucyerarugendo (RTUC) ishami rya Gisenyi bahuriye mu muryango wa AERG batangiye ibikorwa byo kwitegura icyunamo bakora ibikorwa byo gutanga ubufasha ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubushakashatsi buragaragaza ko mu bana 100 bari hagati y’imyaka itandatu na 17, batatu baba bakoreshwa imirimo itandukanye n’iyo bagombye kuba bakora ariyo kwiga no kurerwa, kugira ngo bazakorera igihugu cyabo bamaze gukura.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere Myiza (RGB), cyahagurukiye urugamba rwo kwimakaza imiyoborere myiza igamije gukorera abaturage. iki kigo kigiye guhwiturira abayobozi bose kujya bacyemura ibibazo by’abaturage hakiri kare, bitarindiriye Perezida wa Repubulika.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013 bwiriwe mu gikorwa cyo gufunga imiryango ikorerwamo ubucuruzi mu mudugudu wa Gashiha akagari ka Kagina mu rwego rwo kwimura abantu batuye mu bishanga.
Abafite ubumuga basabye Leta ko yashyiraho gahunda yo kuborohereza kubona imirimo muri Leta no mu bikorera bishobotse. Bakabona imyanya idapiganirwa byibuze iri hagati ya 3% na 5%, nk’uko babyifuje mu nama yabahuje kuwa Gatanu tariki 22/03/2013.
Polisi y’igihugu iratangaza ko ikomeje guhangayikishwa n’impanuka zirushaho kwiyongera zikangiza ubuzima bwa benshi, n’ubwo bwose iba yashyizemo imbaraga nyinshi mu kurwanya no gukangurira abatwara ibinyabiziga kwitondera icyateza izo mpanuka.
Muri gahunda ye yo gusura inkambi zakira impunzi z’Abanyarwanda zitahuka, Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, yasuye inkambi ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi aho yagejejweho bimwe mu bibazo iyi nkambi ifite.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, aravuga ko kuba u Rwanda rushimwa muri gahunda zitandukanye bitagomba gutuma twirara, kuko n’ubwo aho tugeze hashimishije hakiri byinshi byo gukora kugirango tugere aho twifuza.
Abantu batandukanye bo mu Karere ka Gakenke bashimangira ko kwemerera umugabo ufite abagore benshi batarasezeranye bwemewe n’amategeko guhitamo umugore ashaka basezerana ari ukwimika uburaya n’ubwomanzi.
Abaturage bo mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi, Mudende, Rubavu, Cyanzarwe, Rugerero na Nyakiliba yo mu karere ka Rubavu, taliki 21/03/2013 bashyikirijwe umuyoboro w’amazi meza ufite uburere bwa kilometero 102 uzagera ku baturage ibihumbi 52.
Abashinzwe iby’ubutaka mu bigo bitandukanye, baravuga ko ibyuma kabuhariwe mu bijyanye no gupima ubutaka, bizoroshya gahunda zo kugenzura no kumenya neza ubutaka, haba mu gukora ibishushanyo mbonera ndetse no kubona amakuru ahagije y’ibice byose by’igihugu.
Nyuma y’umwaka umwe gahunda yo gushyikiriza imiryango abana baba mu bigo by’imfubyi itangijwe, abana ba mbere batangiye guhuzwa n’imiryango bakomokamo cyangwa ishaka kubarera.
Inkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe yacumbikirwaga mo impunzi z’Abanyekongo yamaze kuzura kandi ntibishoboka ko yakwagurwa, ubu impunzi zikomeje guhunga zikaba zizajyanwa mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro, amazi n’usukura (EWSA) cyatangaje ko ibura ry’umuriro rya hato na hato ryagaragaraga henshi mu gihugu ryaturutse ku bujura bwakorewe ku mapironi atwara umuriro.