Mu gihe kitarambiranye, umukozi wa Leta wese uhembwa umushara uri hagati y’ibihumbi 40 kugera ku bihumbi 600 Frw, azoroherezwa kubaka cyangwa kugura inzu uko abyifuza ave mu bukode.
Inteko y’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yemeje Itegeko ry’Uburinganira n’Iterambere hagati y’abagabo n’abagore inasaba ko u Rwanda rwabera ibindi bihugu urugero mu kuryubahiriza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko igishishikaje Abanyarwanda ari uguteza imbere u Rwanda kuko nta wundi uzabibakorera.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (GMO) ruvuga ko uburinganire butubahirizwa muri gahunda nyinshi zishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu wa Mali yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside, akanasaba abatuye Afurika ko yababera isomo, bagakumira ibikorwa bibi nk’iki.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, Perezida Kagame ari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, aho agiye gutangiza imirimo y’ Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arahamagarira amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kurushaho kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere gahunda za Leta.
U Rwanda rwazigamye Miliyoni 125 ku mafaranga yatangwaha ku ngendo z’akazi zijya mu mahanga, kuko zagabanyijwe nk’uko byifujwe mu mwiherero w’abayobozi w’umwaka ushize.
Habimana Mbarimo wahoze muri FDLR Foca akoherezwa i Burundi gufasha Imbonerakure mu kurwanya abadashyigikiye Perezida Nkurunziza, yageze mu Rwanda tariki ya 02 Werurwe 2017.
Nyuma y’uruzinduko rwa Visi Perezida w’Ubuhinde, Hamid Ansari, mu Rwanda, Ubuhinde bugiye guca amasashi mu cyo bise “Clean India”.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rugifite ubushobozi budahagije ariko atari impamvu abayobozi bakwitwaza kugira ngo bananirwe kuzuza inshingano bahawe n’abaturage.
Abakozi bane bakorera urwego rwa DASSO mu Karere ka Rubavu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kwaka ruswa.
Mu gihe François Fillon yaramuka atorewe kuyobora Ubufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere, icyo gihugu cyakomeza kurangwa n’ibitekerezo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko umujyanama wa Fillon yongeye guhakana uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside, akanemeza ko habaye Jenoside ebyiri.
Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2016, Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yari yijeje Abanyarwanda baba mu mahanga ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo boroherezwe gutora Perezida,ibyo bikaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihugu cya Canada.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwageneye igihembo cya 50,000Frw, uzajya awutungira agatoki abubaka mu kajagari.
Brigadier General Cômes Semugeshi umwe mu bayobozi muri CNRD-Ubwiyunge, yishyikirije ingabo za UN zishinzwe kurinda amahoro muri Congo (MONUSCO) kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, avuga ko ahunze ibihano bikarishye birimo n’upfu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko hafashwe ingamba zituma nta nka yatanzwe muri gahunda ya girinka izongera kunyerezwa.
Akarere ka Ngororero katangiye gusana ishuri ry’intwari rya Nyange mu rwego rwo kurigira ikitegererezo, nyuma y’imyaka 20 abacengezi barisenye bakanica abanyeshuri.
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru ku isi Gianni Infantino, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2017.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho ari mu mwiherero i Gabiro.
Kuri iki cyumweru, Polisi y’Igihugu yerekanye abakekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo ababo n’ibyabo birekurwe, cyangwa gushaka gutsindira gutwara ibinyabiziga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu abahamagarira kwisuzuma kugira ngo banoze ibyo bashinzwe gukora.
Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi batandukanye babyukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kabarore muri Gatsibo mu muganda usoza ukwezi wa Gashyantare.
Abayobozi bakuru b’igihugu bagiye mu mwiherero, basuzumiramo imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Abayobozi mu nzego nkuru za leta bagiye guhurira mu mwiherero, basuzumira hamwe imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable arahamagarira abahagarariye abafite ubumuga muri ako karere kunoza imikorere bakegera abo bashinzwe bakamenya ibibazo bafite bigakemuka.
Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bagiranye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa ngo hongerwe ingufu mu bufatanye basanganywe mu gukumira ibyaha.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti ba ofisiye bashya 478 harimo abakobwa 68, batorezwaga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Bugesera.