Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Edouard Bamporiki, yasabye abafite ubumuga kutitiranya urugi rwegetseho n’urufunze, kuko hari igihe bakwibuza amahirwe yo gutera imbere.
Ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyize mu byiciro andi mahoteli, za resitora n’amacumbi 40 byo hirya no hino mu Rwanda, hagendewe ku buziranenge bwa serivisi ibyo bigo bitanga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019, iduka riri mu isoko rinini rya Musanze ryitwa ‘Goico’, ryafashwe n’inkongi y’umuriro.
Muri iki gihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kurwanya ubukene bukabije, aho abakennye cyane bahabwa iby’ingenzi bibafasha kubusohokamo mu gihe cy’imyaka itatu, hari abavuga ko bishoboka kuko babigezeho.
Abatuye mu isantere ya Bushara mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amatara yo ku muhanda bahawe ari umutako kuko atigeze yaka.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) gitangaza ko cyatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ku basaba amazi bwa mbere, bakuzuza ibisabwa bitabaye ngombwa ko bajya ku biro by’icyo kigo nk’uko byari bisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Cyriaque Mapambano Nyiridandi, avuga ko abakozi batanu b’akarere basezeye mu kazi ku mpamvu zabo bwite.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, avuga ko ibyavuzwe muri gereza ya Mageragere na Rubavu by’uko imfungwa zikubitwa, ngo nta shingiro bifite.
Mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage baburiye ababo mu bitero by’abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze, Ishuri rukuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ryatanze inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyerekaniwemo imodoka za Volkswagen zikoreshwa n’amashanyarazi.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) hamwe n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, bavuga ko gukiza urwango n’amacakubiri mu mitima y’Abanyarwanda ari umurimo w’abasenga kurusha uwa Leta.
Umuryango urengera abana n’urubyiruko bafite ubumuga ’Uwezo Youth Empowerment’, usabira ibihano abayobozi n’ibigo batubahiriza amategeko Inteko yatoye hagamijwe kurengera abafite ubumuga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase aributsa abayobozi b’inzego z’ibanze kubaka ihame ry’ubufatanye n’abafatanyabikorwa, kugira ngo byongere imbaraga n’umusemburo byubaka igihugu.
Kuri iki cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yongeye kuburira insengero zigisengera mu nyubako zitujuje ibisabwa, avuga mu buryo bujimije ko Leta igiye kubatiza ingufuri.
Nk’uko Abaturarwanda bose bamaze kubimenyera, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi hakorwa umuganda rusange. Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2019, ikipe ya Police FC yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu muganda rusange usoza ukwezi.
Nubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019, hazindutse hagwa imvura nyinshi kandi mu bice hafi ya byose by’igihugu, wari umunsi w’umuganda rusange. Abanyarwanda n’abaturarwanda hirya no hino bazindukiye mu bikorwa binyuranye by’umuganda.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame ahamya ko umuntu ahitamo uko abaho n’aho aba nk’umuntu ubwe, ariko ko atabihitiramo undi batabanje kubiganiraho ngo amenye impamvu.
Uruganda Azam Bakhresa Grain Milling rukora ifu y’ingano n’ibinyobwa bidasembuye, ruvuga ko gufasha Abanyarwanda no gutera inkunga Ikigega Agaciro Development Fund rwabigize umuco.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, avuga ko urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside rutararangira bityo ko buri Munyarwanda agomba guhora ari maso.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwabonye umuvugizi mushya, Marie Michelle Umuhoza uje asimbura Mbabazi Modeste wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Madame Jeannette Kagame avuga ko Ndi Umunyarwanda ari igitekerezo cy’ingenzi Abanyarwanda bagombye gukomeza kugenderaho kuko ari na cyo cyabaye imbarutso yo kubohora u Rwanda.
Impunzi zavuye muri Libya ziravuga ko kugera mu Rwanda kwazo byabaye nko kuva mu mwijima ujya mu rumuri. Ibi zirabivuga zihereye ku buzima busharira zabayemo mu nkambi zo muri Libya, nyuma y’uko benshi bafashwe bagerageza kujya ku mugabane w’i Burayi.
Koperative z’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kayonza zatumye abari bafitanye ibibazo kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabirana inka.
Abakozi 250 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group-REG) ku wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 batangiye gutozwa umuco w’ubutore i Nkumba mu karere ka Burera.
Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru basuye abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe babasabye imbabazi, barazibaha.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo wasabwe kwitaba yitwaje ibyangombwa bitandatu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yunamiye ndetse ashima nyakwigendera Brigadier General (Rtd) Andrew Rwigamba watabarutse ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 azize uburwayi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Fidele Ndayisaba yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guhumuriza Abanyarwanda, ariko ayimenyesha ko igifite umurimo ukomeye.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, Perezida wa Republika Paul Kagame arimo gutaha icyambu cya mbere kidakora ku nyanja (Inland port) cyubatse mu Mujyi wa Kigali.
Béatrice Ndererimana wo mu Kagari ka Bushara Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare avuga ko hari abagabo babuza abagore babo gushaka amafaranga ahubwo bakifuza ko bahora mu ngo.