98% by’Abanyarwanda bafitiye ingabo z’u Rwanda icyizere

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ibipimo mpuzamahanga ku miyoborere myiza (Worldwide Governance Indicators 2010) igaragaza ko 90% by’abashakashatsi b’abanyamahanga bemeza ko Abanyarwanda 98% bafitiye icyizere ingabo z’u Rwanda.

Ibi byasobanuwe uyu munsi na Prof Shyaka Anastase, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama ngishwanama ku miyoborere myiza mu Rwanda (RGAC) ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Inama ya cyenda y’igihugu y’Umushyikirano.

Mu rwego rw’ubutabera, ibipimo mpuzamahanga byerekana ko 80% by’abashakashatsi b’abanyamahanga bemeza ko u Rwanda ruhagaze neza mu gutanga ubutabera butabogamye ku baturage, aho ruza mu bihugu 10 bya mbere ku isi.

Mu nama ya 9 y’umushyikirano kandi hasobanuwe ko inka zimaze gutangwa muri gahunda ya Gira Inka kugeza ubu zihwanye n’amafaranga miliyari 77.

Shyaka Anastase asobanura ko aya mafaranga aruta kure ayo Leta yageneye ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu mwaka wa 2010, aruta kandi ayo abaterankunga bahaye Leta y’u Rwanda binyuze mu ngengo y’imari ya 2010.

Ibipimo bya Worldwide Governance Indicators bigaragaza ko mu myaka 10 ishize (2000-2010) u Rwanda rwarushije amahanga menshi gushyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya ruswa bituma ruva kuri 37.7% mu 2000 rugera kuri 70% mu mwaka wa 2010. Muri 2008 u Rwanda rwari ku mwanya w’180 ariko mu 2011 rwasize ibihugu 120 byose rugera kumwanya wa 60.

Iyi ntambwe nta kindi Abanyarwanda bayikesha kitari ukwihesha agaciro, nk’uko n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabigarutseho mu ijambo yari yageneye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya cyenda y’igihugu y’Umushykirano yatangiye uyu munsi ikazarangira ejo.

Marcellin Gasana

Ibitekerezo   ( 1 )

None se iyi nkuru ko mbona umutwe wayo (title) ntaho uhuriye n’ibyanditsemo? Mwatubariza uwayanditse icyo yashakaga kubwira abasomyi kuko njyewe nasomye bikanjijira.

ndabaza yanditse ku itariki ya: 16-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka