92 % by’Abanyarwanda bashyigikiye manda ya gatatu ya Kagame-Ubushakashatsi
Mu gihe Abanyarwanda kuva ku wa 17-18 Ukuboza bari mu matora ya referandumu, ubushakashatsi bwakozwe na Ipsos bwagaragaje ko 92% by’Abanyarwanda bishigikiye ko Perezida Kagame yongererwa manda.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Ipsos bugaragaza ko 75 % by’Abanyarwanda badashyikiye ko habawo umubare ntarengwa Perezida wa Repubulika agomba kuyobora.

77% by’ababajijwe bavuga ko biteguye gutora Perezida Kagame mu gihe yaba yiyamamarije manda ya gatatu muri 2017 naho 7% bo bavuga ko aramutse yiyamamaje batamutora.
Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2015, ubwo ubu bushakashatsi bwashyirwaga ahagaragara, Virginia Nkwanzi – Isingoma, wayoboye ubwo bushakashatsi bwa “Ipsos” yagize ati “Perezida Kagame afite amahirwe menshi yo kuba yatsinda amatora, mpereye ku byo ababajijwe mu gihe cy’ubushakashatsi basubije kuri Perezida wabo ,”
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko abaturage 96% bafitiye Perezida Kagame icyizere mu guteza imbere demokarasi, 97% bakakimugirira mu kurwanya ubukene, naho 96% bakaba bakimufitiye mu gushyikira iterambere ry’ubukungu mu gihe 97% bandi bavuga ko bamwizeye mu kurwanya ruswa.
Nkwanzi-Isingano agira ati “Hari icyizere cyo ku rwego rwo hejuru, ko Perezida Kagame afite ubushobozi bwinshi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye agamije iterambere ry’igihugu.”
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko 90 % bizeye ko amatora azaba mu mucyo no mu bwisanzure, 96% bakagaragaza ko bafite icyizere ko igihugu kigana mu cyerekezo cyiza.

Dr ACODE wateye inkunga ubu bushakashatsi yavuze ko hari icyizere cy’iterambere ry’ubukungu mu mwaka utaha, ariko yongeyeho ko ibisabwa kugira ngo ubukungu bw’umuntu ku giti cye buzamuke usanga bidahura n’ibisabwa mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Leta irakora neza mu bijyanye n’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu muri rusange, ariko bakwiriye no gutekereza ku iterambere ry’ubukungu ryibanda ku ruhare rwa buri muntu.”
Ikindi kandi, ubushakashatsi bwerekanye ni uko abaturage 97% bafitiye icyizere Perezida Kagame kuko ashoboye kurinda ubusugire bw’igihugu, 91% bakavuga ko Perezida Kagame ashoboye guteza imbere uburinganire mu by’ubukungu no guteza imbere itangwa rya serivisi mu nzego za Leta ku kigero cya 94%.
96% bo bagaragaje ko bafitiye icyizere Perezida Kagame mu kurinda isura y’igihugu mu Rwanda no mu mahanga naho 94% bakavuga ko bamwizeye mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu gihe 88% bo bizera ko azakomeza gushyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|