83 ntirabarabona ingurane y’ahazubakwa ikibuga cy’indege
Ingo 83 ni zo zitarabona indishyi z’imitungo yazo yabaruwe ahazubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Abaturage bagera kuri 99% bari batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera bamaze guhabwa ingurane z’imitungo yabo, gusa hari abandi batari bayibona.

Mu miryango isaga ibihumbi bibiri yabaruwe mu Murenge wa Rilima ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege ababarirwa muri 83 ngo ntibarahabwa ingurane z’ibyabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard, avuga ko imitungo itarishyurwa igaragaza ibibazo ahanini bishingiye ku kibazo by’iminani hatagaragara neza nyir’ubutaka.
Yagize ati “Nka 80% by’abatarishyurwa usanga batagaragaza neza icyangombwa cya burundu ndetse ntibanagaragaze imiterere y’ubutaka kuko bugaragara nk’ububarirwa mu bundi butaka”.
Gasirabo Gaspard akaba yizeza ubuvugizi kugira ngo abasigaye batarishyurwa imitungo yabo na bo bishyurwe, kandi ko bazakomeza kubafasha gukosora amakosa yakozwe kugira ngo imitungo yabo ibandikweho maze babone ingurane zayo.
Kobukeye Frank, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire ushinzwe by’umwihariko gukurikirana ibikorwa byo kwimura abaturage b’ahazubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, avuga ko ikibazo cy’imiryango itarishyurwa kirimo gukurikiranirwa hafi ku buryo na bo bazishyurwa vuba.
Miliyari 12 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zagenwe nk’indishyi z’ahazubakwa icyo kibuga, indishyi zikaba zaratangiye gutangwa muri Kamena 2015.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|