70% by’ingingo y’imari y’Umujyi wa Kigali izakoreshwa mu bikorwa by’amajyambere

Amafaranga arenga miliyari 27 na miliyoni 720 ahwanye na 70% y’ingingo y’imari y’Umujyi wa Kigali azakoreshwa mu bikorwa byamajyambere birimo kuvugurura ibikorwa remezo no kuzamura ibijyanye n’ubuzima.

Nyuma yo kwemererwa ingingo y’imari ya miliyari 39 na miliyoni 600 zakoreshwa mu mwaka utaha uzatangira tariki 01/07/2012, kuri uyu wa gatatu tariki 27/06/2012, Umujyi wa Kigali wamurikiye Inama Nyanama yawo uko izakoreshwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, yagize ati: “Ibizitabwaho ku buryo bwihariye ni ibikorwaremezo. Byonyine bifite 70% arenga, harimo imihanda, kuyobora amazi, ibijyanye n’ingufu no kubaka ibitaro no guhyiramo abakozi”.

Mu mishinga igomba kwihutirwa ni iy’imirenge idafite imihanda ya kaburimbo, n’indi itaragezwamo amazi n’amashanyarazi byose bizakorwa mu mwaka utaha.

Kugira ngo ibyo bizagerweho, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kgali bwiyemeje kongera ingufu mu kubahiriza igihe no gukurikiranira bugufi abashinzwe gushyira mu bikorwa ingango y’imari; nk’uko Ndayisaba yakomeje abitangaza.

Ku bijyanye n’imyubakire, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kwimura abaturage batuye ahabangamye, no gukorana n’abashoramari mu rwego rwo kubaka amazu yo kuruhukiramo no kubamo ari ku giciro kiboneye abaturage.

Gusa hari ibitazakorwa muri iyi ngengo y’imari nk’ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku mwanda uturuka mu ngo z’abaturage cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, no kuvugurura aho abantu bahurira bidagadurira nk’amasitade.

Ingengo y’imari y’umujyi wa Kigali yavuye mu isanduku ya Leta, ayo umujyi winjije ndetse n’inguzanyo watse mu mabanki n’andi mafaranga aturuka mu bafatanyabikorwa; nk’uko Ndayisaba yabisobanuye.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

natwe bazatwibuke kuko dufite ikibazo cy’umuhanda
ukabije kumera nabi. ubu boherejemo tigiste none barawishe kurushaho.

umuturage wa karuruma -kabuye yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka