23% by’abagore ntibazi gusoma, kwandika no kubara
Inama y’igihugu y’abagore (CNF) iragaragaza inzitizi mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda, zirimo kuba hakiri umubare munini w’abagore batazi gusoma no kwandika.
Hategerejwe ibisubizo ku bagore batojwe mu ntore bitwa ba “Mutima w’urugo”, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNF, Jacqueline Kamanzi, yabitangarije Kigali today.

Kamanzi avuga ko nta ngengo y’imari ihagije bafite yo guhuza ibikorwa by’inzego zose ziyigize, kugira umubare munini w’abagore bakiri mu bukene bitewe no kutagira igishoro, ingwate, ubumenyi buke mu gukora imishinga, abagore batazi uburenganzira n’amategeko abarengera.
Yagize ati “23% by’abagore mu Rwanda ntibazi gusoma, kwandika no kubara; kandi kubona igishoro cyo kubateza imbere n’ubwo baba bafite imishinga isobanutse ntibishoboka, kubera inyungu igera kuri 24% SACCO zibasaba.”

Muri raporo y’uyu mwka CNF igaragaza ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ritarumvikana.
Bigaragara ko ku rwego rw’akarere ngo nta bakozi bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abagore, ndetse no kuba abagore ngo bitirirwa imitungo ariko hakaba inzitizi mu kuyibaruzaho.
Iyi raporo ivuga ko kuba abanyamuryango ba CNF benshi babarizwa mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu ifatirwamo ibyemezo, ngo ari amahirwe bagiye kubyaza umusaruro, haba mu gukora ubuvugizi no gushyiraho gahunda nshya zo gukemura ibyo bibazo.
Kamanzi atangaza ko ba “Mutima w’urugo” batojwe nk’intore bari muri buri kagari, basabwa raporo zigaragaza ibyakozwe n’abagore mu gihugu hose no gusobanura inzitizi bafite.
Ati “Buri hantu hagiye hari ba ‘Mutima w’urugo’; icyo tubasaba ni raporo ikubiyemo ibyo bakoze, birimo ubukangurambaga mu mirire, isuku, kuboneza urubyaro, kumenya ibyagezweho mu kwigisha abagore, kwizigama, ubwisungane mu kwivuza no kumenya kwirinda ihohoterwa.”
Inama y’igihugu y’abagore ngo yatoje abagore hafi 1400 bahagarariye abandi mu gihugu, mu bijyanye no kuyobora inama, gukora ubukangurambaga na raporo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|