2017 izasiga Umujyi wa Kigali wihagije ku mazi meza
Minisiteri y’Ibikorwa remezo itangaza ko muri 2017 umujyi wa Kigali uzaba wihagije ku mazi meza kubera uruganda rushya rwa Nzove 2 rwatanshywe.
Byavugiwe mu muhango wo gutaha ku mugaragaro uruganda rutunganya amazi wari uyobowe na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2016.

Igice cya Mbere cy’uru ruganda cyatashywe, cyuzuye gitwaye arenga miliyari 5,6Frw, rwatangiye gutanga metero kibe ibihumbi 25 ku munsi yoherezwa mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Musoni James,yavuze ko bizakemura ikibazo cy’amazi cyari gikomereye abatari bake kandi mu ntangiriro z’umwaka utaha Umujyi wa Kigali ukaba utazongera gutaka ibura ry’amazi.

Yagize ati “Kuri ubu Umujyi wa Kigali ufite amazi ku kigero cya 82% kubera uru ruganda rwatangiye gukora, ariko umushinga wa kabiri warwo uzarangira muri Mutarama 2017, uzasiga uyu mujyi ufite amazi meza 100%.”
Yongeraho ko ibi ngo bihereye mu mujyi wa Kigali ariko ko muri gahunda Leta ifite, Abanyarwanda bose bazagerwaho n’amazi meza mu gihe cya vuba.

Umwe mu baturage bari bitabiriye uyu muhango, Mukamunana Emerance wo mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yasubijwe.
Ati “Mbere y’uko tubona amazi nta suku twagiraga, abana ntibigaga neza none ubu twarasubujwe, amazi yatugezeho ku buryo mbibona bwa mbere ntabyiyumvishaga, ubu nagaruye imbaraga ndetse mbona n’umwanya wo kwikorera ibyanjye kuko ntacyiriranwa ijerekani ku mutwe njya kuvoma.”

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gufata neza ibi bikorwa kubera agaciro bifite.
Ati “Ndasaba abaturage n’abayobozi gufatanya mu kurinda ibi bikorwa remezo by’amazi meza, tubikoresha neza bityo tube twabasha no gushora mu gutanga amazi ahandi batayagira, cyane ko dukorana n’abafatanyabikorwa bihutisha imirimo.”

Yashimiye kandi sosiyete ya "Calligan" yubatse uru ruganda, kubera ikoranabuhanga yakoresheje bikazatuma Leta izigama angana na miliyoni 700Fw buri mwaka.
Umujyi wa Kigali wari usanzwe ubona amazi angana na m3 ibihumbi 65 ku munsi none hiyongereyeho m3 ibihumbi 25 aturuka mu mugezi wa Nyabarongo, bikaba m3 ibihumbi 90 mu gihe hakenewe m3 ibihumbi 110 ku munsi.

Ukeneye kureba andi mafoto menshi kanda aha
Ohereza igitekerezo
|
amazi niyo yambere mubuzima .Turashima our excellence Paul Kagame uburyo adahwema gushakira icyateza imbere u rwanda rwacu turamushyigikiye !nkasaba ko buri muturarwanda wese yakomera kubusugi bwibidukikije especially water.thanks
natwe igasanze turayakeneye muzayatugezeho murakoze
hamwe n’imiyoborere ya Paul Kagame ntacyo tutazageraho keretse ikidafitiye akamaro abanyarwanda
Niba uyu mushinga ariwo waduhaye amazi ku Gisozi ni abo gushimirwa. Ubu amazi ntakibura na rimwe. Twarasubijwe