2015 muri Politiki: Abaturage bingingiye Perezida Kagame gukomeza kubayobora
Umwaka wa 2015 wose waranzwe n’ibyifuzo by’abaturage byasabaga guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kugera ngo Perezida Kagame azakomeze kubora no gutsura umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame rwigaragaje cyane kuva muri Werurwe ubwo abaturage batandukanye batangiye kumusaba ko yazakomeza kubayobora na nyuma ya manda ye ya kabiri izarangira muri 2017.

Nyuma y’ubusabe hakoreshejwe inyandika zashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko byabaye ngombwa ko muri Nyakanga 2015 abadepite n’abasenateri bafata igihe cy’ibyumweru bibiri bajya guhura n’abaturage ngo baganire uko ingingo ya 101 irebana n’amatora y’Umukuru w’igihugu yahinduka.
Abaturage benshi bagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko impamvu nyinshi zituma basaba ko ingingo ya 101 yahinduka bakabona amahirwe yo kongera kwitorera Paul Kagame.
Zimwe muri izo mpamvu harimo, kuba yarabagejeje ku bikorwa by’iterambere birimo amazi n’amashanyarazi, imihanda, ubuvuzi, uburenzi n’ubukungu byatumye bikura mu bukene n’ubwigunge.
Nyuma yo gusanga abaturage iwabo kubiganiraho, Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga iwugeza muri Sena na yo irawemeza, maze ku wa 24 Ugushyingo 2015 uyu mushinga urara mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Bukeye bwaho ku wa 25 Ugushyingo Inama isadasanzwe iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yateraniye muri Village Urugwiro yemeza uwo mushinga inasaba Perezida Kagame kuwusinyaho.
Inama y’Abaminisitiri ishingiye ku ngingo y’109 n’iya 193 z’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ishingiye kandi ku hantu u Rwanda rwavuye, ibyo rwagezeho ndetse n’icyerekezo rufite, yemeje ko bagiye gusaba Perezida wa Repubulika kwemeza umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Bidatinze Perezida wa Repuburika yasinye iteka ryemerera abaturage gutora Referandumu, aho basabwaga gutora YEGO cyangwa OYA ngo Itegeko Nshinga rivugururwe mu gihe abaturage barishyikira, maze ku wa 17 Ukoboza 2015 ku baba mu mahanga na 18 Ukuboza 2015 ku baba mu gihugu imbere haba amatora.
Nyuma yo kumwita amazina atandukanye, arimo Mesiya, ni ukuvuga umucunguzi, Intwari, Umubyeyi, Intumwa y’Imana n’andi mazina amusingiza, ibyavuye mu matora byagaragaje ko, abaturage batoya YEGO hejuru ya 98,3% nk’uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda ku wa 21 Ukuboza 2015.

Abaturage ubu bategerezanyije amatsiko menshi niba Perezida Kagame azemera kujyana na bo, cyangwa niba azabarenza ingohe, ariko ngo icyizere baragifite dore ko banamukoye inka nk’umugeni bizeye utazabatetereza.
Usibye ishyaka Green Party riyobowe na Frank Habineza ryanenze ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ndetse rikanabitangira ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga ariko rigatsindwa, indi Mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yashyigikiye ihinduka ry’ingingo ya 101.
Amahanga ntiyanyuzwe n’ibyemezo by’Abanyarwanda
Nyuma y’uko Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gutora bagaragaje neza ibyo basabaga mu nyandiko bagatora Yego, abanyamahanga ntibanyuzwe maze batangira kuvuga mesnhi ubwo batangazwaga no kubona hejuru ya 98% batoye Yego.
Urugero ni nk’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi (EU) wahise uvuga ko gutora Referandumu ari igitugu cya Perezida Kagame, amagambo bavuze bivuguruza ku yo mu kwezi kwa Nzeri tariki ya 16 2015.

Kuri iyo tariki, Neven Mimica, Umuyobozi ushizwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Iterambere muri EU yasuye u Rwanda maze avuga ko ku bijyanye n’amahame y’uyu muryango yo kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, uyu muryango uzemera ibyifuzo by’abaturage kuri manda ya gatatu ya Kagame.
Yagize ati “Ubumwe bw’u Burayi bushyigikira ibyemezo bifatwa mu busugire bw’ibihugu ku bijyanye n’ibyo bifuza mu mategeko nshinga yabyo.”
Ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Imbuto Foundation ryagarutse ku gasuzuguro k’amahanga
Mu ihuriro ngarukamwaka ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2015 ryari kumwe n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu baganira ku nsanganyamatsiko igira iti "What do you stand for? Ni nko kuvuga ngo "Uraharanira iki?"

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame basabye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Umuryango Imbuto Foundation, kwifashisha amahirwe rufite, rugahindura abandi.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byateye imbere bihora bisuzugura ibikiri mu nzira y’amajyambere, ku buryo ngo nta cyiza babivugaho, ndetse ko nta n’ubundi butabazi byatanga; ashingiye ku kuba ngo byaratereranye u Rwanda igihe cya Jenoside.
Yagize ati "Bahora badutezeho ibibi gusa nka Jenoside n’ibindi. Icyiza rero ni uko tutategereza uzaza kudutabara turi mu kaga, ahubwo ni uko twahitamo kwirinda kukajyamo."
Perezida Kagame yahereyeho asaba urubyiruko kumva ko iki atari igihe cyo gutakaza ubuyobozi bw’igihugu bafite.
Ati "Abaturage bagomba kwihitiramo inzira ya nyayo bumvikanyeho, kuko demokarasi iri mu murongo w’ibyo amahanga yifuza itari iy’abenegihugu bifuza, yaba atari nziza".
Amwe mu mahanga rwemeye u Rwanda nk’intangarugero
Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe (AUC) yasabye ibihugu byigize umugabane w’Afurika gufatira urugero ku Rwanda mu gushyira abagore muri politiki.
Mu nama yabereye i Kigali ihuje ibihugu 40 byo ku mugabane w’Afurika ku wa 04 ukuboza 2015, Dr Aisha Laraba Abdullahi, Komiseri ushinzwe Politiki muri AUC, yavuze ko mu bihugu byose by’Afurika n’ahandi henshi ku isi, nta gihugu kiyingayinga u Rwanda mu kugira abagore benshi muri politiki urebeye ku bagize Inteko ishinga amategeko.
Yagize ati “Muri Senegal, Seychelles na Afurika y’Epfo (bagerageza), umubare w’abagore mu Nteko ni 40%, muri Mozambique, Angola, Uganda bari kuri 35%; muri Amerika bari kuri 18%; ngaho nimugereranye n’u Rwanda rugeze kuri 64%”.
Yabivugiye mu nama ngarukamwaka iteraniye i Kigali yiga kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere muri Afurika; hagamijwe gushaka uburyo urubyiruko cyane cyane abakobwa bajya muri politiki, ku wa mbere tariki 7 Ukuboza 2015.

Yashimye kandi ko muri Guverinoma y’u Rwanda hagaragaramo 37.3% by’abagore, inzego z’ubucamanza zigizwe na 44%, ndetse na 38% by’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.
Ati “Duhereye kuri iyi mibare, u Rwanda ruraha buri wese urugero; harimo n’ibihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru; u Rwanda ni igihangange ku isi mu bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo.”
Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko igihugu kititaye ku burenganzira bw’abagore, ubuzima burushaho gukomera kandi ntibunashoboke.
Urubyiruko rwashishikarijwe kujya muri Politiki
U Rwanda rurashaka gutera iyi ntambwe nyuma yo kuziba icyuho cyagaragaraga mu myanya y’abagore muri politiki, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, ku wa gatanu tariki 4 Ukuboza 2015.
Yagize ati “Ubu ntabwo tugifite icyuho cy’uko abagore ari bake mu nzego z’ubuyobozi, ariko icyo turimo kwibaza ni ukuntu urubyuruko cyane cyane abokobwa bazamo; biradusaba gushyira imbaraga mu bukangurambaga.”

Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, wari witabiriye iyi nama yahuje ibihugu bigera kuri 40, Dr Khabele Matlosa, yasabye ibihugu by’Afurika kunoza gahunda zose zatuma urubyiruko cyane cyane abakobwa bagaragara mu mitwe ya politiki kuko ari ho hava abayobozi.
Abitabiriye Rwanda day 2015 nabo basanga u Rwanda rukwiye kubera amahanga urugero rwiza muri Politiki
Abanyamahanga biganjemo abaturuka mu bihugu birimo amakimbirane ku mugabane w’Afrika barifuza ko u Rwanda rwagira icyo rukora kugirango amahoro rumaze kugeraho ruyatange no ku bandi.
Ubwo yitabiraga Rwanda Day 2015, ku wa 03 Ukwakira 2015 Nkurunziza Anne Marie uvuka mu Burundi yavuze ko yashakanye n’Umunyarwanda nubwo akomoka mu Burundi kandi akaba yifuza ko u Rwanda nk’igihugu k’igituranyi cy’Uburundi rutabera ibibi biri kuhakorerwa.
Nkurunziza agira ati “Ukuriye u Rwanda kandi Uburundi bufite ikibazo cy’umutekano, uraretse pe Uburundi bupfe! Nyakubahwa turakwinginze, Nyakubahwa ntureke Uburundi bupfa ngo bugende, ndakwingize Nyakubahwa turagutumye gira imbabazi”.
Naho umwe mu bitabiriye Rwanda Day uvuka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yasabye Umukuru w’igihugu ko ubunararibonye yakoresheje ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabusangiza abayobozi ba Cote d’Ivoire bakabasha guhagarika amakimbirane n’uwbicanyi bubera iwabo.
Uyu muturage yagize ati “Mwebwe mwahagaritse Jenoside, twe ko twananiwe guhagarika ubwicanyi, ni iyihe nama mwagira Abanya-Cote d’Ivoire n’abayobozi babo kugira ngo mudufashe kugira amahoro”?
Gutsura umubano n’amahanga byaranzwe no gushimira u Rwanda
Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Mali, Modibo Keita, mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, ku wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2015 ubwo yasuraga u Rwanda yashimiye uruhare Leta y’u Rwanda imaze kugira mu kugarura amahoro muri iki gihugu muri Mali.

Yagize ati “U Rwanda igihe rwari mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, rwafashije Mali mu bibazo by’umutekano muke yari irimo rwohereza abapolisi, bagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu.”
Minisitiri Modibo yatangaje ko yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe yahawe n’umukuru w’Igihugu cya Mali.
Naho Intumwa ya AU, Alpha Oumar Konaré, yatangaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagira uruhare runini mu guhosha intambara yo muri Sudani y’Epfo.
Alpha Oumar Konaré wayoboye igihugu cya Mali yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro kuri uyu wa 24 Kanama 2015.
Aganira n’itangazamakuru nyuma gato y’ibiganiro, intumwa ya AU muri Sudani y’Epfo yagize ati “Twaje hano (Rwanda) gusaba inama n’ibitekerezo Perezida Kagame ku cyo abona nk’igisubizo cyakemura amakimbirane muri Sudani y’Epfo".
Muri gahunda u Rwanda rwifatanyamo n’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye UN, u Rwanda rumaze kwerekana koko rwageze ku ntego z’ikinyagihumbi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hamwe n’Umuryango w’Abibumbye(UN), bashimira u Rwanda kuba rwarageze (ndetse hakaba n’aho ngo rwarengeje) ku ntego z’ikinyagihumbi zemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize isi mu mwaka wa 2,000, ariko bakibutsa ko hagisabwa imbaraga nyinshi zo gukura abaturage bangana na 40% mu bukene.
U Rwanda rwakiriye nyinshi mu nshuti zarwo n’abambasaderi bahagararira ibihugu byabo
Ba Ambasaderi mushya wa Korea y’Epfo, Park Yong-Min, hamwe na Fréderic Maria De Man w’Ubuholandi, bagejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame inyandiko zibahesha guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda nka ba ambasaderi, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2015.
Perezida yanakiriye Mrs. Erica Jean Barks Ruggle nk’Ambasaderi wa USA ku wa 26 Mutarama 2015.

Nyuma yo kwakirwa batangarije abanyamakuru ko bagiye gushimangira no kongera ibikorwa byari bimaze kugerwaho hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda, bijyanye n’imibanire, ubutwererane ndetse n’ishoramari ry’abaturage ku ruhande rw’u Rwanda na buri gihugu.
Mu kwezi gukurikiyeho kandi ba Ambasaderi umunani bagejeje kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ba Ambasaderi bakiriwe kuri uyu wa 15 Nzeri 2015, ni abahagarariye ibihugu bya Iran, Benin, Autriche, Australia, Ireland, Argentine, Ubutaliyani n’Ubuyapani.
Perezida Kagame yagiriye ingendo mu mahanga
Perezida Kagame yahuye n’umwami w’u Buholandi, uruzinduko rwaje rukurikira ibiganiro yagiranye n’Abanyarwanda bari bitabiriye ibirori byahabereye bya Rwanda Day.
Umwami Willem-Alexander yakiriye Perezida Kagame mu Ngoro y’Umwami iherereye ahitwa Wassenaar kuva 2003, ku wa mbere tariki 5 Ukwakira 2015.
Umwami Willem-Alexander n’umwamikazi Máxima bishimiye kwakira Perezida Kagame bafata nk’umuyobozi w’intangarugero ku mugabane w’Afurika, kubera uburyo ateza imbere igihugu cye binyuze mu ikoranabuhanga no korohereza abikorera.
Umwamikazi Máxima by’umwihariko yashimye Perezida Kagame uburyo yateje imbere ibigo by’imari mu kuzamura abikorera.
Nubwo muri rusange u Rwanda rwigaragaje neza muri uyu mwaka ushize wa 2015 hari ibyo Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yakunze kunenga amahanga, by’umwihariko ku bivugwa ko Afurika ari yo ifite abayobozi babi.
Perezida Kagame kandi yaneze uburyo ibihugu bikize byibasira abanyafurika bishaka gukomeza kuyikoroniza, kuyibibamo amacakubiri n’urwango, ari naho ahera asaba Abanyarwanda kuyima amatwi, bakitekerereza ubwabo uko bayobora ibihugu byabo mu iterambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|