10% rigenerwa abagororwa ku mirimo ibyara inyungu bakoze ntibarihabwa

Ubuyobozi bwa Gereza ya Karubanda mu Karere ka Huye buvuga ko budaha abagororwa 10% by’imirimo ibyara inyungu baba bakoze.

Nyamara itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) riteganya ko abagororwa baba bakoze bene iyo mirimo ibyarira inyungu amagereza bakwiye guhabwa 10% by’amafaranga binjije.

Imwe mu mirima abagororwa ba Gereza ya Karubanda bahingamo umuceri.
Imwe mu mirima abagororwa ba Gereza ya Karubanda bahingamo umuceri.

Spt. Camille Zuba, umuyobozi w’iyi gereza, avuga ko atari ukwanga kuyatanga, ahubwo bumva bidakwiye kuyaha abagororwa babasha gusohoka bakajya gukora imirimo bonyine.

Yagize ati “Iyo bamwe bagiye gukora imirimo ibyara inyungu, hari abasigara babatekeye, n’abakora isuku. Guha aya mafaranga ababasha gusohoka gusa, hakirengagizwa ababakorera imirimo imwe n’imwe badahari RCS yasanze atari byo. Dutegereje ko iri tegeko rizahindurwa.”

Yabitangarije abadepite bari muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, ubwo babagendereraga tariki ya 1 Gashyantare 2016.

Yavuze ko abifuza ko itegeko rihindurwa, batekereza ko abakwiye agahimbazamusyi atari abasohotse gusa, ahubwo na bagenzi babo bandi baba basigaye bakora imirimo ituma bose bamererwa neza.

Depite François Byabarumwanzi, Perezida w’iyi komisiyo, yabwiye ubuyobozi bwa gereza ko iri tegeko rikwiye gukurikizwa uko riri ubu mu gihe bategereje ko ryazahinduka.

Ati “Iyo itegeko ririho rirakurikizwa, ryaba rikomeye cyangwa ridakomeye, ryaba rifite akantu cyangwa ritagafite.”

Yongeyeho ko igihe rizahindurirwa nk’uko byifuzwa, na bwo rizakurikizwa gutyo. Ati “Guha ayo mafaranga uwayakoreye hanze gusa ariko nanjye numva harimo akantu kuko wa wundi wirirwa hanze aba afite uwamutekeye.”

Gereza ya Karubanda yinjiza amafaranga atari make buri mwaka aturutse ku muceri uhingwa kuri hegitari 30, no ku mirimo itandukanye harimo kubaka no guhingira abantu hanze ya gereza ndetse no gukora imihanda, nk’uko bivugwa na Spt Zuba.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 ho, biyemeje kuzagira umusaruro wa miriyoni 120, kandi ubu ngo bamaze kugeza kuri 58.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ibyo mu Rwanda birakomeye. Itegeko rivuga ko ku mafaranga yinjijwe n’abagororwa mu mirimo yo hanze 70% ajya muri Leta, 20% akajya muri gereza naho 10% agahabwa abagororwa baba bakoze imirimo. Kugeza ubu niko itegeko rivuga niko rigomba kwubahirizwa igihe ritarahindurwa. None se niba 10% batayaha abagororwa ajya he? uwayababaza bayerekana? Kwitwaza ko hari abasigara batetse ntabwo ari byo kuko abateka ni ikipe ibanziriza abandi kurya.Abakora isuku (hygiène) nabo ni ikipe ihabwa ibiryo biruta ibyabandi kandi ugize Imana abona icyo akora aho kwirirwa wicaye.10% rigomba guhabwa abarikoreye yenda bitari amafaranga bikaba nk’isukari ariko nayo ntaho itandukaniye n’amafaranga kuko ushobora kuyigurisha ukavanamo amafaranga. Reba rero abayobozi bakurikiza amategeko uko babyishakiye....

Kalisa yanditse ku itariki ya: 4-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka