Volleyball: Amakipe ya APR na REG yabonye itike yo gukina imikino ya ¼
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAVB CLUB CHAMPIONSHIP rikomeje ubera mu gihugu cya Tuniziya, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yamaze kwerekeza mu cyiciro gikurikira nyuma yo kwitwara neza mu matsinda.

Ayo makipe ni APR women Volleyball Club na Rwanda Energy Group Volleyball Club abitse ibikombe bya shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize w’imikino.
Ikipe ya APR WVC yaraye yerekeje muri ¼ nyuma yo gutsinda ikipe ya Nigeria Customs yo mugihugu cya Nigeria amaseti 3-1 (25-19, 25-13, 25-11 na 25-8).
Ku ruhande rw’ikipe ya REG VC yo yaraye ibijyezeho nyuma yo guhigika ikipe ya Olympique Montagne Goyaves volleyball yo mugihugu cya Mauritius nayo iyitsinze amaseti 3-1 (25-20,20-25,25-22,25-19).
Nyuma yo gukatisha itike ku makipe yombi, ikipe ya APR WVC iragaruka mu kibuga kuri uyu munsi ikina imikino ya ¼ aho iri bucakirane n’ikipe ya Asac Saltigue yo mugihugu cya Senegal.
Ikipe ya REG VC nayo nyuma yo gukomeza muri ¼, iraza kwesurana n’ikipe ya JSCOA volleyball Club yo mugihugu cya Algeria umukino nawo uteganyijwe kuri uyu wa kane mu gihugu cya Tunisia.
Ohereza igitekerezo
|