Ntabwo turi Igihugu gikize na busa, ariko ku mutima n’ubushake turakize - Perezida Kagame
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2022, nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ubuzima, aribo Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.

Perezida Kagame yakomoje ku bikorwa by’ingabo haba polisi n’igisirikare bikorwa mu bihugu bitandukanye birimo centrafrica, mozambique sudani n’ahandi, avuga ko n’ubwo u Rwanda Atari runini, ariko rukize ku mutima n’ubushake byo gufasha abandi.
Ibi Perezida Kagame abishingira ku kuba u Rwanda rushobora gushakira umuti ibibazo ibyo ari byo byose, gufatanya n’abandi mu gukemura ibibazo aho usanga ahanini biba byenda kugira ibibazo bisa nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo, n’ibindi.
Umukuru w’Igihugu avuga ko muri Mozambique hariyo abapolisi n’abasirikare barenga ibihumbi bibiri ndetse ko n’ejo hongeweyo izindi ngabo, kuko hari ibibazo byinshi byakemutse nyuma y’ubufatanye bw’abenegihugu ba Mozambique n’ingabo z’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwumvikanye na Mozambique ko rugiye gukurikirana ibyihebe aho byimukiye.
Ati:” Ejo twongeyeyo izindi ngabo kubera ko kuva twagera Mozambique hari ibibazo byakemutse dufatanyije n’abenegihugu baho.
Twumvikanye na Mozambique ko tugiye gukurikira ibyihebe mu byimbo byimukiyemo nyuma y’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, ari nayo mpamvu hongeweyo izindi ngabo”.
Yongeraho ko kuva u Rwanda rwagera muri Mozambique, nta gihugu na kimwe cyangwa se umuryango uratanga inkunga iyo ari yo yose, ibisabwa byose ari u Rwanda rubikora.
Ati:” Kuva twagera muri Mozambique, nta gihugu na kimwe nta n’umuryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha akazi muri Mozambique. Amafaranga akoreshwa ni amafaranga y’igihugu, muri bya bike dufite tugabana n’abandi turasangira tukabikoresha”.

Perezida Kagame avuga ko nta rirarenga ku bihugu bishaka gufasha, n’ubwo ngo kuva mu ntangiriro ari benshi bavugaga gufasha ariko bakaba bagitegereje.
Umukuru w’igihugu yakomoje ku bufatanye bw’amahanga, asubiza abajya bavuga ko haba hari amafaranga runaka atangwa ariko ko ntayo ahubwo u Rwanda rwatanze abana barwo, imbaraga, ndetse n’amikoro make ahari n’ubwo ntakujya inama kwabayeho mbere y’uko ingabo zoherezwa muri Mozambique ariko ko ashima kuba abanyarwanda barabyumvise.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo umukuru w’igihugu cyacu avuga ni ukuri.Gutanga si ukuba ukize kubyo utanga ahubwo gutanga ni umutima n’ubupfura watojwe.Gutanga ntibikenesha Kandi bivamo imigisha!