Kigali: Kuri uyu wa Mbere Abamotari baratwara abagenzi nk’uko bisanzwe (Inkuru ivuguruye)

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakomeza gutwara abagenzi nk’uko bisanzwe, kuko gahunda y’inama yari iteganyijwe yahindutse.

Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X, buje buvuguruza ubwari mu itangazo rya Polisi ryasohotse mbere ryavugaga ko kuri uyu wa Mbere Abamotari bo muri Kigali batazakora hagati ya saa mbili n’igice na saa tanu n’igice z’amanywa.

Iryo tangazo ryamenyeshaga abatega Moto ko bazihanganira impinduka kubera ayo masaha moto zari kumara zidakora. Byari biteganyijwe ko Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bazaba bari mu nama kuri Sitade yitiriwe Pelé iri i Nyamirambo.

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto bazaba bari mu nama
Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto bazaba bari mu nama

Ni kenshi Abamotari bajyaga mu nama, abaturage ntibabimenyeshwe, bigatuma bamwe bakererwa mu ngendo zabo by’umwihariko kugera mu kazi bitewe no kutamenyera amakuru ku gihe ngo bakoreshe ubundi buryo.

Iri ni itangazo Polisi yari yanditse rivuga ko Abamotari bose b’i Kigali bahurira mu nama i Nyamirambo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka