Dushatse gukubita abakora nabi wasanga igihugu cyose cyuzuye iminyafu - Minisitiri w’Uburezi
Minisitiri w’Uburezi yavuguruje abarimu n’abandi batekereza ko akanyafu ari uburyo bwiza bwo guhana umwana no kumugarura ku murongo, ababwira ko gutsibura abakora nabi bose birsmutse bigizwe ihame igihugu cyasigara cyuzuye inkoni.

Mu kiganiro kuri mwarimu mu burezi cyabereye i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga, Minisitiri Joseph Nsengimana yatanze umurongo ku ngingo zinyuranye, ariko ageze ku kanyafu agira ati “akanyafu ntabwo ari cyo gisubizo. Ntabwo guhora umuntu ahondahonda ari ko byagenda.”
Aha ni ho yahaye urugero umunyamakuru wamubajije iby’akanyafu mu ishuri. Ati “nawe urebye umunsi wawe utangiye akazi saa moya za mugitondo, kugera saa moya z’ijoro, abantu uhura nabo bagakora ikintu ukumva bari bakwiye akanyafu ni bangahe?”
Aha, umunyamakuru, akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yagize ati “barenze umwe.”
Minisitiri yahereye aha agira ati “none se tujye twitwaza utunyafu umuntu wese uwo ahuye na we atakoze icyo ashinzwe agende akubita, akubita…igihugu kizaba igihugu cy’iminyafu.”
Minisitiri yavuze ko mu burezi, bagomba kureba uburyo bakemura ibibazo, bitanyuze mu tunyafu, ati “kandi birashoboka, ariko uwo muco uvuga ko ibintu byose bigomba kunyura mu tunyafu, mu mangumi, ntabwo bishoboka.”
Kuri iki rero, ngo umwarimu wibwiraga ko akanyafu ari wo muti “yongere atekereze.”
Ku barimu bashya bagaragaza ko batishimira igihe cy’igeragezwa (Probation) basabwa kumara kingana n’umwaka, Minisitiri Nsengimana yavuze ko uwo mwaka atari amezi 12, ahubwo ari amezi 9 agize umwaka w’amashuri.
Ngo iyo umwarimu amaze nibura umwaka yigisha, akorerwa isuzuma bakareba urwego ariho, ukeneye gufashwa, akabona uko afashwa.
Ku kijyanye n’abarimu basaba guhindura ibigo bigishaho bakajya ku bindi (transfer) ariko ubu bikaba bisa n’inzira ifunganye, kuko hasaba benshi ariko hakemererwa bacye, yasobanuye ko bijyana n’uko imibare iba imeze.
Yagize ati, “ Ntabwo ari inzira ifunganye, ni imibare, hari amashuri runaka, hari n’umubare runaka w’abasaba. Iyo umuntu asabye hari umwanya arawuhabwa. Nk’umwaka ushize, abarimu 272 basabye kuza muri Gasabo, mu gihe 48 bonyine ari bo basabye kuhava. Abo bose ntibabona umwanya. Bibaye byiza umuntu yakorera aho yifuza, ariko ntihikunda ….”.

Hari kandi imyaka itatu isabwa kugira ngo umwarimu yemererwe gusaba kwimuka ku ishuri runaka, aho Minisitiri yasobanuye ko umwarimu azamurwa mu ntera nyuma y’imyaka itatu. Aha, ngo uwimutse ku kigo yigishagaho amaze umwaka umwe gusa, yagenda atazamuwe mu ntera, mu gihe ugiye nyuma y’imyaka itatu agenda yazamuwe.
Ikindi ni uko kuba umwarimu yakwimuka ku kigo atahamaze nibura iyo myaka itatu byagira ingaruka no ku ishuri yigishagaho.
Minisitiri Nsengimana avuga ko ibikorwa byose, muri rusange biba bigamije korohereza abarimu kuko ari na byo bigira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|