Abatuye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bajyaga bumva iby’icuruzwa ry’abantu ntibabisobanukirwe, ariko ko aho babisobanuriwe basanze bagomba kugira uruhare mu kurirwanya.
Ikigo cy’Igihugu cya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), cyatanze impamyabushobozi ku bantu ibihumbi bibiri basanzwe bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko batarabyize, bakaba babyishimiye kuko byabongereye agaciro.
Irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ryaberaga mu gihugu cya Kenya ryasojwe kuri uyu wa Gatanu aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabaye iya kane, naho Uganda itwara igikombe itsinze Kenya.
Hunter Biden, umuhungu wa Perezida wa Amerika, Joe Biden, akurikiranywe n’Ubutabera bw’aho muri Amerika, akekwaho gukwepa imisoro abinyujije mu nzira zitandukanye.
Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo bakekwaho ibyaha n’abari babaherekeje barakomereka.
Telefone zigezweho za (Smart Phones) zatangiye guhabwa Abanyarwanda hirya no hino mu Gihugu, aho izigera kuri Miliyoni n’ibihumbi 200, ari zo zizahabwa abazifuza bishyuye ikiguzi gito.
Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hatangiye imikino ihuza abadepite bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imikino igiye kuba ku nshuro ya 13
Umuvandimwe wa Anastase Kubwimana w’i Huye, uherutse kuvugwaho kudandaza inyama z’imbwa mu isoko, akaba yarahise afatwa na RIB ngo akurikiranwe, avuga ko amaze igihe afite uburwayi bwo mu mutwe, kandi ko amaze amezi atanu adafata imiti ku bwo kubura mituweli.
Mu rubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ruri kugenda rugana ku musozo, humviswe abunganira abaregera indishyi aho bagaragaje uruhare rw’aba bombi mu kurimbura Abatutsi muri Gikondo nk’uko abatangabuhamya babigarutseho, maze basaba ubutabera.
Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uwo muryango.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yahamagariye abayobozi bashya batowe gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byadindiye, kugira ngo iterambere ry’abaturage ryifuzwa riboneke mu buryo bwihuse.
Kominote ya Emanweri ifatanyije na CECYDAR umuryango washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroze Mukansanga bagamije kwita ku bana batishoboye bajya mu muhanda n’imiryango yabo, bateguye icyumweru cyahariwe Rugamba Sipiriyani na Daforoza Mukansanga mu rwego rwo gutanga inyigisho ku miryango bifashishije urugero (…)
Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyatangaje ko hashyizweho akato k’amatungo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi, mu rwego rwo guhangana n’indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu nka.
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’amwe mu mazina y’ahantu hatandukanye mu bice bigize igihugu cyacu yabakusanyirije inkomoko y’Izina Cyasemakamba.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko politiki y’u Rwanda y’imiyoborere ishingiye ku kubaza buri wese ibyo ashinzwe ari narwo rufunguzo rwagejeje igihugu ku iterambere kigezeho uyu munsi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda bwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games, arimo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza ku kwezi n’umwaka.
Mu mudugudu w’Umutekano, Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, habonetse imibiri irenga 15 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatabwe mu nkengero z’umuhanda werekeza kuri gare ya Nyabugogo, imbere y’isoko ryo kwa Mutangana.
Deogratias Nzabonimpa wari Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu yamurikiye umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu bimwe mu bimutegereje mu nshingano ze. Birimo ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere bigomba kwitabwaho, ibibazo by’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, hamwe n’abaturage bakeneye gufashwa n’Akarere.
Perezida Paul Kagame yakiriye Anders Holch Povlsen, umuyobozi mukuru akaba na nyiri ikigo cya Bestseller ari kumwe na Flemming Besenbacher, umuyobozi wa UNLEASH.
Kagabo Richard Rwamunono yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Ubukungu, akaba yari asanzwe ari umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Nsengimana Claudien ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, akaba yungirijwe na Uwanyirigira Clarisse watorewe kuba umuyobozi w’aka Karere wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu ndetse na Kayiranga Theobald watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Icyegeranyo ngarukamwaka cya 2023 cy’Umuryango Transparency International Rwanda, kigaragaza ko mu nzego z’Abikorera, mu Rwego Ngenzuramikorere(RURA) no mu Bayobozi b’Amashuri ya Leta, harimo abamunzwe na ruswa ku rugero rurusha abandi mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, nibwo abahagarariye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere (Rwada Premier League), basinyanye amasezerano na StarTimes, yo kwerekana shampiyona.
Ishami rya IBUKA mu Bufaransa riratangaza ko ryinjiye mu bijyanye n’imanza ku bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kubanza kwita cyane ku bikorwa byo kwibuka kubera ko mu Bufaransa hari ikibazo gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside, hakaba hariyo n’abantu batazi ibyabaye mu Rwanda.
Umuryango wa G5 Sahel ugizwe n’ibihugu bitanu birimo Mali, Burkina Faso, Mauritania, Niger ndetse na Tchad, washinzwe mu 2014 mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’ibyihebe n’iterabwoba byibasiye ibyo bihugu guhera mu myaka hafi 20 ishize, washeshwe nyuma y’uko bigaragaye ko ntacyo ukimaze, nyuma y’uko bitatu (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bufite ihurizo rikomeye ku butaka bugomba guhingwa ndetse n’ubugomba gukorerwaho ishoramari, kubera ukuntu hari imishinga myinshi kandi minini yifuza kujya muri ako Karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuva kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Buhinde, rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rutsiro mu buryo bw’agateganyo, ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Mulindwa ubwo yiyamamarizaga kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yatangaje ko amaze imyaka 17 mu nzego z’ibanze, kandi ko Akarere ka Rubavu akazi neza kuko ari ko yatangiriye gukoreramo.
Freedom Women FC ni ikipe y’abagore y’Akarere ka Gakenke, ikina muri Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere. Ni ikipe yashinzwe muri 2013, aho yakunze kugaragaza ukwihagararaho itinda muri icyo cyiciro, nubwo ubuzima ibaho bw’amikoro buba butayoroheye.
Mudugudu, Gitifu w’Umurenge na Gitifu w’Akagari ntibemerewe kurara hanze y’uduce bayobora mu gihe batari mu butumwe bw’akazi, aho buri wese asabwa kurara hafi y’abaturage be, mu rwego rwo kubatabara mu buryo bwihuse mu gihe bagize ikibazo.
Abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru abarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bibukijwe ko aribo bahanzwe amaso mu gusigasira intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Imwe mu mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona yahinduriwe amasaha, aho umukino wa AS Kigali na Rayon Sports washyizwe Saa Moya z’ijoro
Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na dutatu mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Akarere ka Rwamagana, turara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Muhazi United 2-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu yo inyagirwa na Mukura i Huye
Bamwe mu bagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba biteje imbere bagira inama bagenzi babo babaaba guharanira icyubahiro cyabo n’icy’umuryango bakagira ubuzima bwiza babigizemo uruhare ubwabo aho gutegereza kubaho ari uko hari umugabo cyangwa umuvandimwe ubigizemo uruhare.
Tariki 05 Ukuboza 2023 hasohotse Igazeti ya Leta yasohotsemo amategeko abiri: Itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ndetse n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 (…)
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2023 yafunze uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga mu Murenge wa Ndera akagari ka Rudashya umudugudu wa Akamahoro mu karere ka Gasabo.
Dr Anicet Nzabonimpa akaba inzobere mu bijyanye n’imyororokere avuga ko imiterere y’umubiri w’umugore ndetse n’iy’umugabo ari bimwe mu mpamvu zituma abagore baramba kuruta abagabo.