Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda z’ubujyanama no gupima SIDA (VCT) buri munsi ku bigo by’urubyiruko biri mu gihugu. Iyo gahunda yatangiriye ku kigo cya Kimisagara mu mujyi wa Kigali tariki 29/11/2012.
Abaturage bo mu mujyi wa Goma batinye kujya ku kazi tariki 29/11/2012 kubera gutinya ingaruka bashobora guhura nazo nyuma y’uko M23 ivuye mu mujyi wa Goma, abandi bahitamo kwiyizira mu Rwanda ngo babanze barebe aho ibintu byerekera.
Guhera kuri uyu wa 28/11/2012 abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe bazira gushaka kujya muri iki gihugu ahitwa Kiboga hamwe n’imiryango yabo nta byangombwa bagira, bakaba bavuga ko bari bagiye gupagasa.
Kuri uyu wa 29/11/2012 Minisitiri w’umutungo Kamere yagiriye urugendo mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kureba uko amashyamba yatewe muri iki gihembwe gishize ahagaze n’uko gahunda yo kurwanya isuri n’ibiza ihagaze muri aka Karere.
Morris Mutuma w’imyaka 23 y’amavuko mu gihugu cya Kenya yishe umugore we amuciye umutwe amurya ibice by’umubiri ananywesha umwana babyaranye ku maraso ya nyina arangije nawe ariyica.
Ku wa gatandatu tariki 01/12/2012 nibwo irushanwa rya Volleyball rigamije kurwanya Malaria rizaba rigeze muri ½ cy’irangiza, umukino ukomeye cyane ukazahuza APR VC na KVC.
Umwana w’imyaka 2.5 witwa Iratumwa Emima wo mu Kagali ka Kiruku, Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28/11/2012 atwawe n’umugezi wa Baramba wuzuye kubera mvura yari imaze kugwa ari nyinshi muri uwo murenge.
Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana bakunze kwita ‘Makenzi’ yemeye guheba amafaranga yibwe n’uwari ushinzwe kurinda abakinnyi ba Rayon Sport, ndetse yemera gukomeza gukinira iyo kipe, nyuma y’aho byavugwaga ko natishyurwa ayo mafaranga n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ashobora no kuyisezeramo.
Gahunda ya Hanga Umurimo irateganya gushyira mu bikorwa imishinga itari munsi ya 1200 mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari, uzasozwa mu kwezi kwa gatandatu 2013, gusa ngo ibi birasaba ubufatanye bwa buri wese urebwa n’iyi gahunda.
Nyuma y’uko umukinnyi w’ikipe ya Zambiya akomerekejwe n’abafana b’ikipe ya Afurika y’Epfo ubwo bakinaga umukino wa gicuti wabaye tariki 14/11/2012, polisi y’icyo gihugu yafashe ingamba zo kuzarinda amakipe yose amasaha 24 kuri 24.
Imyanda ijugunywa hirya no hino ahatarabugenewe mu mujyi wa Ngororero ikomeje kubangamira abantu ndetse n’ibidukikije muri rusange, bityo abayijugunya bene aho hantu bakaba bakwiye gufatirwa ibyemezo.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke zitangaza ko umutekano wifashe neza muri rusange ariko zigasaba inzego zose kurushaho gukaza ingamba zo kuwubungabunga.
Ababyeyi b’umukobwa witwa Benjamin Jasmine w’imyaka 17 y’amavuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyeye ko umwana wabo yapfuye babisomye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Hotel du Lac na Hotel Ten to Ten na Restaurant la Gastronome byafunzwe na komisiyo y’akarere ka Rusizi ishinzwe kugenzura isuku tariki 28/11/2012 kubera bafite umwanda ukabije bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012, Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yasuye akarere ka Rubavu aganira n’abaturage bahungabanyijwe n’imirwano yabaye hagati ya FDLR n’ingabo z’u Rwanda tariki 27/11/2012 mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe.
Bamwe mu batuye akarere ka Burera batangaza ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi bayitabira kuburyo imaze no gutanga umusaruro ariko ngo ibangamirwa n’inzoga ya “African Gin” kuko amacupa yayo asigaye yifashishwa n’abanywa ndetse n’abacuruza kanyanga mu rwego rwo kujijisha.
Abaturage bo mu kagari ka Remera, mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko ibikorwa bafashijwemo n’umushinga World Vision byo guhinga inyanya mu nzu zabugenewe zitwa “green Houses” bizabafasha kuzamuka mu bukungu ndetse no kunoza imirire mu ngo zabo.
Uzaribara Bosco w’imyaka 62, umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka utuye mu kagari ka Karambi, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, yagiye gutema abavandimwe be ababuze atematema imbabura n’amategura bigera kuri 20.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 28/11/2012, abanyamakuru bakoze inkuru mu byiciro bitandukanye, bahawe ibihembo byo kubashimira ko bakoze inkuru zituma habaho iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.
Kolari izwi ku izina rya Light Of Jesus ikorera mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège MARANATHA mu karere ka Nyanza bwa mbere mu mateka yayo igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho.
Tuyishime Joshua aka Jay Polly umuhanzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana cyane, aramurikira abakunzi be album ya 3 kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.
Umuhanzi Danny Vumbi witegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere “Umudendezo” kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012 asanga abahanzi nyarwanda bihagije kuburyo yasanze atari ngombwa cyane gutumira umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu gitaramo cye.
Mu gihe mu gihugu hose igikorwa cyo guca nyakatsi cyarangiye, imwe mu miryango yo mu murenge wa Nyarubaka yasenye inzu za nyakatsi yizeye ko Leta izabafasha kubaka inzu zikomeye iracyacumbikiwe n’abaturanyi kuko itabaruwe mu bagomba kubakirwa.
Ibikorwa by’isuku n’isukura birimo ibigega by’amazi ndetse n’ibyumba by’ubwiherero 51 byubatswe ku bufatanye n’umushinga w’Abanyamerika witwa DIC, byatashwe ku mugaragaro tariki 27/11/2012, aho ababihawe basabwe kubiha agaciro bikwiye babirinda kwangirika.
Intumwa za rubanda zigize ihuriro rishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza.
Abayobozi ba za serivisi zinyuranye zitangirwa mu karere ka Huye bakoze inama n’ ubuyobozi bw’ako karere tariki 28/11/2012, hagamijwe gufatira hamwe ingamba ku byakorwa kugira ngo hatongera kubaho abantu binubira serivisi bahabwa.
Hamwe na hamwe ngo byagaragaye ko iyo abaturage bakorewe ibintu usanga batabyitayeho bavuga ngo ni imfashanyo ntibagire uruhare mu kubibungabunga cyangwa kubisana iyo byangiritse.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya, James Nandwa, yirukanye abakinnyi babiri ( Paul Were na Kevin Omondi) batorotse hoteli mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 27/11/2012, bakajya mu kabari batahuka basinze ndetse banafite abagore.
Nyuma yo gutsinda Malawi ibitego 2-0, ikipe y’u Rwanda yatangiye gushyirwa ku rutonde rw’amakipe ashobora gutwara igikombe cya CECAFA, ariko Umutoza wayo Milutin Micho avuga ko hakiri kare cyane kuba umuntu yatanga amahirwe ku ikipe abereye umutoza.
Bamwe mu badepite bagize ihuriro ny’Afurika ry’inteko zishinga amategeko (APNAC) barashima aho u Rwanda n’Abanyarwanda bageze biteza imbere, babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bubacira umusingi bubakiraho.
Abantu 86% by’imbaga y’abitabiriye amatora yakoreshejwe n’ikinyamakuru The Guardian bifuje ko Ubwongereza butahagarika burundu inkunga bwateraga u Rwanda kuko iyo nkunga ihagaritswe byagira ingaruka mbi ku baturage rubanda ruciye bugufi mu Rwanda.
“Urubyiruko ruzima ahazaza heza” niyo ntero y’urubyiruko rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ruri mu ngando mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, muri College ya Rwankeri.
Umwana w’imyaka 11 witwa Iranzi Sara uvuka mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yafashwe n’indwara yayoberanye imubuza gukura.
Hashize imyaka ibiri abantu bahawe akazi mu kubaka umuhanda wa kaburimbo wa Ngororero-Kabaya-Mukamira bishyuza amafaranga yabo ariko ntibayahabwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, atangaza ko u Rwanda rutazemera ko igitero cya FDLR ku butaka bw’u Rwanda gisubiza inyuma inzira y’amahoro yatangijwe n’umuryango w’inama y’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR).
Abarwanyi ba FDLR bateye mu Rwanda bagera kuri 250; nk’uko bitangazwa n’umwe mu barwanyi bafashwe witwa Girukwayo Martin wari uyobowe na Majoro Ruhinda bavuye muri Masisi.
Muri hotel Brothers’INN iherereye mu mujyi wa Muhanga ahitwa i Gahogo hasohokamo amazi y’umukara kandi anuka akagera mu muferege wo ku muhanda wa kaburimbo ku buryo ubangamira abahanyura cyne cyane abanyamaguru.
Abahanga mu ikoranabuhanga ry’amabanki makuru yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bateraniye hano i Kigali, bigira hamwe ku ngamba zo kunoza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umwarimu Blandy Brujo Uwimana, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko abanyeshuri yigisha mu karere ka Ruhango bavuga ko bamukunda cyane, kuko akora iyo bwabaga amasomo abigisha bakayumva neza kurusha abandi barimu bumva.
Gutoza urubyiruko umuco utarangwamo ruswa biri mu bishishikaje Urwego rw’Umuvunyi, ruri gutegura ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa; nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi Mukuru, Madame Aloysie Cyanzayire.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya mu karere ka Nyamagabe bifuza ko hari ibyahinduka muri politiki nshya y’ubwisungane mu kwivuza kuko hari aho bibabera imbogamizi mu kuyishyira mu bikorwa.
Ihuriro ry’abanyamakuru baharanira guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya ubucakara, batangaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ivamo abana benshi bajyanwa mu mujyi wa Kigali mu kazi k’ubuyaya, ububoyi no gucuruzwa.
Ibitaro bikuru bya Kibungo biratangaza ko abaturage bazanwa muri ibi bitaro bagize impanuka cyangwa abandi baza abarembye badafite mitiweli byatumye bihomba amafaranga miliyoni hafi 9.
Ingoro yo mu Rukali iri mu karere ka Nyanza yasuwe n’Abadepite bagize ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko muri Afurika baje kureba bimwe mu bimenyetso biranga amateka y’u Rwanda rwo hambere mu ruzinduko bakoze tariki 27/11/2012.
Nyandwi Gerald w’imyaka 19 wo mu kagari ka Gitinda, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, afungiye kuri station ya Nyamagana kuva tariki 27/11/2012 azira kwiba ihene 2 mu rugo yakoragamo.
Umuyobozi w’ingabo za M23, Br.Gen Soultan Makenga, yatangaje ko ingabo ze zizava mu mujyi wa Goma tariki 30/11/2012 nyuma yo kwitegura kuko hari ingabo ziri kure y’umujyi wa Goma.
Abaturage batuye mu duce abarwanyi ba FDLR banyuzemo ubwo bateraga mu Rwanda tariki 27/11/2012 bavuga ko abo barwanyi baranzwe no gufata abaturage bugwate no gusahura ibyo bahuye nabyo bakabyikoreza abaturage.
Abahanga mu gupima imirambo bakamenya icyo umuntu yazize, tariki 27/11/2012, bataburuye umurambo wa nyakwigendera Yasser Arafat wahoze ayobora Leta ya Palestina, kugira ngo bapime bamenye niba uwo mukambwe yarazize uburozi bw’abanya Israel nk’uko bivugwa.
Sifa Nsengimana wagize uruhare mu gushinga ikigo Agahozo-Shalom giherereye mu karere ka Rwamagana gifasha abana bagera kuri 500 b’impfubyi za Jenoside yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yaberere muri Afrika y’Epfo mu mpera z’icyumweru gishize.