Abajyanama b’ubuzima bakorana n’Ikigo nderabuzima cya Bugaragara bibumbiye muri Koperative KOTABU bateye inkunga ikigega Agaciro Development Fund ingana n’amafaranga 510.000.
Uruganda rwa SIMERWA rukora isima y’u Rwanda rubarizwa mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi rugiye kongererwa ubushobozi kuburyo umusaruro uzikuba incuro esheshatu bigatuma n’igiciro kigabanuka.
Abagabo babili bakora mu kabari mu mujyi wa Mexico baraye batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Malcom Shabazz, umwuzukuru wa Malcom X.
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.
Platini, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys yadutangarije ko ibivugwa ko bazasubirana na Muyoboke Alexis wigeze kubababera Manager ari ibihuha kuko ababivuga batazi aho babikura.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2013, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyikije abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye itorero terefone na radiyo basabye kugira ngo babashe kumenya amakuru y’igihugu no gutumanaho n’abandi.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubona uko bivuza kuko bibuze ku rutonde rw’abagomba kurihirwa mu ubwisungane mu kwivuza.
Umwana w’imyaka 12 witwa Tuyizerimana Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gashonga, Akagali ka Rusayo, avuga ko yaburanye na se umubyara ubwo bari bageze muri Gare ya Nyabugogo bimukiye mu Ntara y’Iburasizuba.
Ministri w’Ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasuye abashoramari bo mu karere ka Rusizi kuwa 14/05/2013, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako y’isoko mpuzamahanga ryo kwagura ubucuruzi bwo bwambukiranya umupaka wa Rusizi ya mbere.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umuryango utabara imbabare Croix Rouge umaze ugeze mu Rwanda, abakorerabushake b’uwo muryango biyemeje gukomeza guharanira gufasha ababaye kurusha abandi nta gihembo, guharanira ubuzima bwiza hitabwa ku isuku n’isukura banabyigisha abandi.
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya ‘Lil G’ yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘‘Imbabazi’’ yakoranye na Mani Martin. Iki gitaramo kizabera muri New Bandal hirya gato ya Alpha Palace tariki 18/05/2013 guhera ku isaha ya saa tatu za nijoro.
Ikigo Terrafugia cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kirateganya gushyira ku isoko imodoka yitwa Terrafugia TF-X izaba inafite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere nk’indege ikanagaruka ku butaka nta kibazo igize.
Barayavuga Israel wo mu kagari ka Gasura umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ari imbere y’ubutabera kubera amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside Yabwiye umuturanyi we wari umwishyuje amafaranga amurimo.
Itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda rirasaba abanyamakuru kuba abanyamwuga koko kandi bakarangwa n’ubushishozi kuko iryo tegeko ribaha urubuga rwo kumenya no gutangaza amakuru yose ntawe ubakumira kandi bazaba bigenzura bo ubwabo.
Umwaka w’ingengo y’imari 2013-2014, uzarangira ubukungu bw’intara y’Amajyaruguru bwiyongereye ku kigero cya 15%, binyuze mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu biboneka muri iyi ntara bigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi.
Kantarama Anne Marie w’imyaka 58 ndetse n’umukobwa we witwa Izerimana Gisele w’imyaka 20 y’amavuko bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga muri aka karere bakekwaho urupfu rw’umugabo nyir’urugo.
Polisi y’igihugu ivuga ko amasezerano agamije gukumira ibyaha yasinye n’akarere ka Rubavu tariki 14/5/2013 ameze nk’imihigo inzego zombi zigomba kuzajya zigenderaho zikora inshingano zazo mu kurinda umutekano.
Nyuma yo gutangaza ko noneho sim card imwe yemerewe gutora inshuro nyinshi ku munsi, benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda by’umwihariko amarushanwa ya PGGSS 3 byabateye urujijo.
Minisitiri w’umuco na Sport, Protais Mitali, ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore, Gakondo Group ndetse n’umuhanzi ukunze kwitwa Mibirizi bagiriye uruzinduko mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 14/05/2013 bashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arakangurira abacuruzi bo mu karere ka Rusizi kubaka amasoko arimo ibicuruzwa byifuzwa n’ababagana cyane cyane Abanyekongo dore ko bakunze cyane ibicuruzwa byo mu Rwanda.
Byinshi mu bucuruzwa bikorerwa mu Rwanda byoherezwaga mu Bushinwa, guhera tariki 01/07/2013 biratangira kwinjira muri iki gihugu nta mahoro bitanze, nyuma y’uko iki gihugu kibikomereye imisoro mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda.
Itsinda ry’abaganga b’indwara z’umutima bo muri Amerika (American Heart Association) rirashishikariza abantu gutunga inyamaswa zo mu rugo zigendana n’abantu (animal de compagnie) kuko ngo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Ikigega cy’isi gishinzwe gutera inkunga ibihugu bikennye kugirango bibungabunge ibidukikije (GEF) cyasabye ibyo bihugu kugira uruhare runini kurusha inkunga bihabwa, bitewe n’uko amafaranga gifite ari make, mu gihe ibidukikije bigenda birushaho kwangirika.
Umurirmbyi wo mu Rwanda Masamba Intore arashishikariza urubyiruko rw’iki gihe kujya rwegera abantu bakuze rukaganira nabo kugira ngo rumenye amateka nyayo y’u Rwanda ndetse runamenye ibiranga umuco Nyarwanda.
Umushinga PASAB wa Caritas Rwanda ushinzwe guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa mu karere ka Bugesera wahagurukiye gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda, utanga inka 60 z’icyororo ku baturage bo mu mirenge 14 igize akarere ka Bugesera.
Abakozi babiri barasaba akarere ka Rutsiro kubishyura amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 kubera ibikorwa bakoze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2012.
Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya gatatu (PGGSS III) yatangiriye mu karere ka Rusizi tariki 11/05/2013 ubwo abahanzi 11 bataramiraga imbaga y’abantu bari bateraniye kuri stade y’ako karere.
Ubuyobozi bushinzwe iyogezabutumwa muri Diyoseze Gaturika ya Ruhengeri buravuga ko buri gukora uko bushoboye kugirango Bibiliya Ntagatifu iboneke mu ngano ntoya, ku buryo buri wese abasha kuyitwara bimworoheye.
Urukiko rw’iremezo rwa Ngoma rwagize umwere Nyirigira Eric wahoze ari umucungamutungo wa Sacco Abanzumugayo mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza. Nyirigira yari amaze amezi atanu afunzwe akekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amafaranga yibwe muri Sacco Abanzumugayo mu kwezi kwa 01/2013.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe igaragaza ko koperative zo kubitsa no kugurizanya “umurenge Sacco” zo mu mirenge 17 igize ako karere zizigamiye abanyamuryango bazo amafaranga angana na miliyoni 957 ibihumbi 771 n’amafaranga 214.
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango barasabwa kugira umutima wo kuremera abatishoboye, kandi ibyo babaremeramo bakabyishakamo badategereje ngo hazabanza kuboneka inkunga z’amahanga babone kuremera abadafite amikoro.
Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi n’aborozi CEA-Gisenyi burahamagarira abanyamuryango bahawe inguzanyo kwikubita agashyi bakishyura kuko abahawe inguzanyo batishyura bikaba bigeze ku bucyererwe bwa miliyoni 20.
Prezida Paul Kagame avuga ko abayobozi bakenewe mu buyobozi bw’ibihugu by’Afurika bagomba kurangwa n’indangagaciro 6 kugira ngo ibihugu bibashe guhangana n’ibibazo bibyugarije.
Ubwo abafana b’ikipe ya Manchester United mu karere ka Nyagatare bishimiraga ibikombe 20 bamaze gutwara no gusezera ku wari umutoza wayo Sir Alex Furguson, tariki 12/05/2013, banateye inkunga umupfakazi w’umufana w’iyi kipe bamuha amafaranga ibihumbi 205, icumbi ry’ukwezi n’amatike y’urugendo.
Inzu y’uwitwa Munyabarame Jean Pierre iherereye ahitwa Kamuhanda mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuwa 13/05/2013, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uyigwamo.
Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko wo mu mudugudu wa Rumuna, akagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke arakekwaho gusambanya undi mwana w’umukobwa ufite imyaka 4 gusa y’amavuko.
Itsinda ry’abatwara ibimoto binini b’i Kigali rizwi ku izina rya Kigali Free Biker rifatanyije na bagenzi babo bo mu Karere ka Rubavu bazwi ku izina rya Kivu Bikers basuye abacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo, umurenge wa kiramuruzi babagezaho ibikoresho bitandukanye.
Nkuko bivugwa mu buhamya butandukanye bwatanzwe na bamwe mu bari n’abategarugori bo mu karere ka Nyagatare biteje imbere, ngo byinshi babikesha ubuyobozi bwiza kenshi bushingiye ku guteza imbere abaturage muri rusange.
Jean Bosco Nduwamungu, Jean de Dieu Kalisa, Jean Claude Nsengimana, Samuel Shyaka na Silvain Mutabaruka bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara bakekwaho icyaha cyo guhiga muri Parike y’Akagera mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Donatila Kanimba, ni Umunyarwandakazi w’imyaka 53 utabona, akaba anakurikiye ubumwe nyarwanda bw’abatabona ndetse, akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo gushinga ubu bumwe mu 1994.
Umuhanzi Eric Senderi ubu uri mu bahanzi 11 bari guhatanira kwegukana insinzi ya Primus Guma Guma Super Star 3, ngo yiteguye gushakira abagabo abakobwa bababuze bazamutora.
Umugabo w’umunyahongiriya w’imyaka 37 witwa Tibor yacikiye ukuboko munsi y’inkokora ku bw’impanuka, abasha gutwara imodoka yijyana kwa muganga.
Hasigaye igihe gito ngo umwaka w’ingengo y’imari 2012-2013 urangire. Hari uburyo budasanzwe (udushya) uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twagiye dukoresha mu nzira yo kwesa imihigo, nk’uko byagaragajwe na Jean Claude Mazimpaka, umujyanama wa Guverineri w’Intara y’amajyepfo.
Kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013, Inama y’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yahaye u Rwanda igihembo cya mbere, kubera guteza imbere ubumenyi mu itunganyamakuru, bikorwa n’ishuri rya ADMA riri mu mujyi wa Kigali, rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami ryo mu Ntara y’iBurengerazuba, tariki 10/05/2013, basuye impfubyi za Jenoside zibana zo mu kagari ka Burehe, umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi bazitera inkunga y’ihene 22.
Abasirikare bakuru b’abaganga baturutse mu gihugu cya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda, aho baje kwiga ibijyanye n’uburyo bwo gusiramura abagabo hatarinzwe gukoreshwa ikinya kandi usiramuwe agakira mu gihe gito.
Nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, kuri uyu wa 13/05/2013, mu murenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi hashyinguwe imibiri ibiri y’inzirakarenga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rutare.
Sindikubwabo Augustin ushinzwe amashyamba mu mirenge ya Mukingo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza tariki 13/05/2013 ahagana saa cyenda z’amanywa yirukanwe mu nama yaberaga mu cyumba cy’inama cy’ako karere azira kuza asa nk’uwasinze akanavuga amagambo aterekeranye.
Abakora umurimo w’ubukangurambaga mu bijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza mu Karere ka Huye, kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’umudugudu, biyemeje ko umwaka w’ingengo y’imari utaha uzarangira abaturage bo muri aka Karere bose baritabiriye ubwisungane mu kwivuza.