Umuryango w’Urubyiruko rwa Kiyislamu rugamiije iterambere, AJMD Njye Nawe, rwahuguye abari n’abategarugori 15 bo mu karere ka Kicukiro mu gukora ubukorikori; mu rwego rwo kubaha ubumenyi buzabafasha kwikura mu bukene.
Abaturage bo mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke barasaba ubuyobozi kubafasha kubona irimbi hafi yabo kuko iyo hagize umuturage upfa, ibijyanye no gushyingura bibagora kuko bakora urugendo rurerure cyane kandi ku buryo bavuga ko buhenze.
Bamwe mu basore ndetse n’abagabo bo mu karere ka Burera basiramuye bashishikariza bagenzi babo badasiramuye kwisiramuza kuko bifitiye akamaro uwabikoze ariko bakabasaba kujya kwa muganga aho kujya kwisiramuza muri magendu.
Mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya “Girinka”, mu karere ka Nyamasheke bishimira ko gahunda bita “Inka y’akaguru” yatumye abaturage benshi babasha gutunga inka kuko iyo nka y’akaguru yatumye imiryango myinshi itari yishoboye ibasha korora.
Kuri uyu wa kabiri tariki 06/08/2013 umugore witwa Munezero Madina, utuye mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge, yerekeje mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze gushaka se w’abana be amaze amezi agera kuri atatu atazi ibye.
Kuwa gatandatu ushize tariki 03/08/2013, imodoka yari itwaye abageni mu karere ka Rusizi yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari bagiye kwiyakira maze umushoferi arwana no kuyizimya no kubwira abageni kwihutira kuva mu modoka.
Ikipe ya La Jeunesse ishobora kudakina shampiyona itaha, nyuma y’aho Sosiyete yitwa Tinco yayiteraga inkunga yamaze guhagarika inkunga yayiteraga, bigatuma benshi mu bakinnyi bayikinagamo bigira mu yandi makipe.
Itsinda ry’abambasaderi ba Radio y’abaturage ya Nyagatare, baratangaza ko bishimiye kuba intego bihaye yo cyo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund bayigezeho. Batanze amafaranga ibihumbi 200 kuri konte iri muri banki ya Kigali.
Nyuma y’iminsi ibiri ishyamba rya Nyungwe ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, kuri uyu wa 06/08/2013, abaturage bo mu murenge wa Bushekeri, akarere ka Nyamasheke babyutse bajya kuzimya umuriro wongeye kwaduka muri iryo shyamba ariko kugeza ubu umuriro uracyaka.
Mariyamu Mukarugwiza w’imyaka 20 wo mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe avuga ko ahangayikishijwe n’abana be babiri yabyaranye n’abagabo batagira icyo bamufasha. Uyu mugore avuga ko inzara ariyo ituma abyara aba bana kuko ngo aramutse abonye icyo afungura atakongera kuzerera mu bagabo.
Bamwe mu bakozi bo mu ngo kimwe na bamwe mu bakoresha babo basanga izina ‘kadogo’ rihabwa abakozi bo mu ngo rikwiye gucika burundu kuko ngo risigaye rikoreshwa mu buryo busuzuguritse.
Umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu (World vision), ufatanyije na Fondasiyo y’uwari Perezida wa Amerika, Bill Clinton hamwe n’umukobwa we Chelsea Clinton, bagaragaje ko abaturarwanda bagikoresha amazi mabi, bashobora kuyasukura mu buryo butabahenda, bashyizemo umuti ugurwa 25 Frw.
Mu gihe hari abantu batekereza ko abihaye Imana bo ku rwego rwo hejuru nka Papa batagira ibindi bintu bajyamo cyane cyane nk’amashyaka n’amakipe, amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza avuga ko Papa Francis I ari umufana ukomeye w’ikipe yitwa San Lorenzo yo mu gihugu cye cy’amavuko.
Shyaka Jean na Rutayisire Egide bahagarutswe amezi atatu mu ikipe ya Musanze FC kubera ko bagiye gukinira ikipe yo mu Burundi yo mu cyiciro cya kabiri yitwa Unité FC ku buryo butemewe n’amategeko agenda umupira w’amaguru.
Umukino wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo (soccer league) watinze gutangira mu gihe cy’isaha yose biturutse ku basifuzi batawe muri yombi bafatanwe imodoka yibwe.
Umujyi wa Johannesburg wasabye imbabazi uwabaye Prezida w’Afurika y’Epfo, Nelson Mandela nyuma yo kumwihanangiriza mu nyandiko ko bazamufungira amazi n’umuriro kubera inyemezabuguzi zitishyuwe, byabaye biturutse kwibeshya ku muntu bitiranwa.
Abasirikari 94 b’u Rwanda bitabiriye icyiciro cya karindwi cy’imikino ya Gisirikari n’iserukira muco mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (7th Edition of the East Africa Military Games and Cultural Events), barasabwa kwitwara neza barangwa n’ikinyabupfura mu rwego rwo kugaragaza isura nziza ku Rwanda.
Ikipe ya Espoir Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu irimo kubera mu Burundi yatangiye irushanwa yitwara neza, naho mu bagore APR BBC yo itsindwa umukino wayo wa mbere.
Abakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika, Gervinho na Marouane Chamakh bagiye kuva mu ikipe ya Arsenal bakerekeza mu ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani na Crystal Palace yo mu Bwongereza.
Musabyimana Theoneste wo mu murenge wa Nyamyumba akagari ka Rubona yatwawe n’amazi yo mu kiyaga cya Kivu saa yine z’ijoro ryo ku taliki 4/8/2013 ubwo yarimo kugerageza gushaka uko akiza abari mu bwato atwaye.
Umuririmbyikazi Knowless na Producer Clement batunguye abaturage bo mu karere ka Musanze ubwo bitabiraga ibirori bya REMO Awards maze Knowless akaririmba “live” naho Producer Clement ariwe umucurangira Piano.
Umugabo witwa Habimana Israel utuye mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe yakoze umuriro w’amashanyarazi yifashishije amazi none ubu acanira abaturage bagera kuri 200 batuye muri uwo murenge.
Igice cya Parike ya Nyungwe giherereye mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, tariki 03/08/2013 cyafashwe n’inkongi y’umuriro, iza kugaragara tariki 04/08/2013, ariko inzego zitandukanye n’ubuyobozi bawuzimya utarafata igice kinini cyane.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko ashyigikiye ko ubumenyi ndetse n’impano urubyiruko rwo mu Rwanda rufite bigomba kubyazwa umusaruro kandi bikagirira akamaro ubifite akabona amafaranga, agatera imbere.
Kuri uyu wa mbere tariki 05/08/2013, imashini ikora isuzuma ry’ibinyabiziga (control technique) yatangiye gukorera mu karere ka Musanze, aho izamara icyumweru mbere yo gukomereza ahandi.
Ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage akarere ka Gasabo kahize kuzageraho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012/2013, byose byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 17,7, nk’uko byemezwa n’umuyobozi wako Willy Ndizeye.
Inanda cyangwa “cutworms” iva mu magi aba yatewe n’ikinyugunyugu ku kibabi c’igihingwa maze akuze akajya mu butaka cyangwa munsi y’amabuye nk’uko tubikesha igitabo “Ibyonni n’indwara by’imboga n’imbuto” cya NAEB.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe na Fondasiyo y’uwahoze ayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika, Bill Clinton, ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), biyemeje kurwanya imirire mibi no guca burundu impfu z’ababyeyi mu gihe cyo kubyara n’iz’abana batarageza ku myaka itanu.
Umuhango wo kwizihiza yubire y’imyaka 50 ya Paruwasi Gaturika ya Mushaka mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 04/08/2013 witabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda harimo na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame.
Dr. Wilbroad Slaa, Umunyamabanga w’ishyaka rya CHADEMA (Chama cha Demokarasia na Mandeleo) ritavuga rumwe na Leta ya Jakaya Kikwete, avuga ko Perezida adakwiye gusaba u Rwanda ko rushyikirana n’Umutwe wa FDLR ugize ahanini n’abantu bakekwaho gukora Jenoside.
Umutoza witwa Ntibategwa Mohamed niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Bugesera FC, akaba yatoranyijwe mu batoza bagera kuri batandatu bahataniraga ako kazi.
Mu gihe ubworozi bw’amafi buri gushyirwamo ingufu, amwe mu mafi yatewe mu biyaga bya Sake, Mugesera na Birira ngo yatanze umusaruro mwiza kurenza uwari witezwe.
Jean Ntakirutimana yiyemerera ko yari mu bacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wo gutera gerenade zahitanye babiri zikanakomeretsa 32 i Nyabugogo tariki 26/07/2013 batumwe n’umwe mu bayobozi ba FDLR.
Mu gihe abana barihirwaga na FARG barangizaga amashuri yisumbuye bakabura uko bakomeza za Kaminuka ubu noneho ngo bari kubarurwa kugirango bazige amashuri y’imyuga babifashijwemo n’icyo kigega. Iki gikorwa cyatangiye tariki 30/07/ 2013kikazarangira tariki 14 Kanama.
Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Nzahaha kuwa 03/08/2013, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba mKabahizi Celestin, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bata imirimo bashinzwe bakajya kwiga hanze y’igihugu guhitamo kimwe.
Amatara rusange yashyizwe ku muhanda wa kaburimbo kuva muri centre ya Mukamira werekeza ku Karere ka Nyabihu ahareshya na km 2 yatumye abahakorera imirimo itandukanye yiganjemo iy’ubucuruzi n’ubukorikori bongera amasaha y’akazi.
Mutegwaraba Marie Claire wo mu mudugudu wa Mugali mu murenge wa Nyagatare yashyikirijwe inzu yubakiwe na banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR).Gusa ariko nanone arasabwa kwigirira ikizere no kurushaho gufatanya n’abandi kugira ngo bagere ku iterambere.
Abantu bataramenyekana bagerageje kwiba Paroisse Gatolika ya Rukomo iri mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo kuwa 30/07/2013 saa saba z’ijoro.
Abasirikare 94 ba RDF berekeje i Nairobi muri Kenya mu rwego rwo kwitabira imikino ya gisirikare yo ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyi mikino ibaye ku nshuro ya karindwi iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 05 kugeza 17/08/2013.
Nyuma y’ukwezi kumwe impanuka ihitanye abantu 7 mu murenge wa Nzahaha, ku mugoroba wo kuwa 04/08/2013, ahagana saa moya z’ijoro hongeye kuba indi mpanuka ihitana abantu babiri: Nshimyumukiza Daniel n’undi mugore utaramenyekana neza.
Abanyesuri barangije n’abakiga mu ishuri rya ISPG barasaba ko hakwiye kugira igikorwa kugirango imihanda ihagana ikorwa neza, kuko bitabaye ibyo izadindiza umuvuduko w’iterambere urimo kugaragara i Gitwe aho iri shuri riherereye.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, abakangurambaga bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara bahuguwe n’umushinga R.D.I.S kukurengera ibidukikije hibandwa ku mikoreshereze myiza y’ubutaka no kubyaza umusaruro amazi y’imvura bayafata bakayavomeza imyaka mu gihe cy’izuba.
Naason Gafirimbi, umukuru wa serivisi y’ababyaza n’abaforomo mu bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) avuga ko bishimira ko nta muforomo urirukanwa kubera amashuri makeya (A2, ni ukuvuga uwarangije amashuri yisumbuye), ahubwo bakaba bafashwa kwiga bakiri mu kazi kabo.
Ibigo by’imari n’amabanki bikorera mu karere ka Rutsiro bikomeje kwiyongera, nyuma y’uko na banki y’Abanyakenya, Equity Bank yatangije ibikorwa byayo muri ako karere, mu rwego rwo kwegereza serivisi zayo abaturage no kubafasha kwiteza imbere.
Ibirori byo gutanga ibihembo bizwi ku izina rya “REMO Awards” (Rwandan Entertainers and Musicians Organisation Awards) byagaragayemo ibintu bitandukanye bidasanzwe haba mu bahawe ibihembo ndetse no mu bitabiriye ibyo birori.
Abaforomo bo ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bijihije umuganura tariki 02/08/2013 banasobanurirwa imikorere ya sendika bibumbiyemo yitwa RNMU ndetse banaboneraho no kugeza ibyifuzo byabo ku buyobozi bukuru bwa CHUB.
Mu karere ka Burera, mu gihe cy’impeshyi, nibwo abasore benshi bakunze gushinga ingo, aho bajya gusezerana n’abo bagiye kurushingana ku murenge, imbere y’amategeko ndetse no mu kiliziya, imbere y’Imana.
Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda agaragaza ko ikipe y’Amagaju ubu y’akarere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo ariyo yahimbiwe indirimbo iyirata mbere y’andi yose.
Abajyanama b’ihungabana bo mu karere ka Kamonyi baravuga ko bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe abantu bahuye n’ibibazo by’ihungabana, ariko bakagira imbogamizi y’uko bamwe mu bo bafasha ari abakene bigatuma inama zabo zidashyirwa mu bikorwa neza.
Abaturage batandukanye batuye mu mudugudu wa Bunyeshywa mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza batangaza ko ububoshyi bw’ibiziriko by’amatungo magufi n’amaremare ari nkayo suka ibatunze kuva kera cyane ngo kuko nabo bakomokaho ariwo mwuga bakoraga mu mibereho yabo ya buri munsi.