Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babiri n’abandi babiri b’utugari bo mu Karere ka Musanze batawe muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo babazwe ku kijyanye n’imikoranire yabo n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Kimwe n’indi mikino, shampiyona ya Handball yari yarasubitswe kubera gahunda yo kwibuka, irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/4/2014 hakazakinwa imikino itatu.
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Rwamagana City ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane wa 1/17 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wabereye Kicukiro ku wa gatatu tariki ya 16/4/2014, izahura na Rayon Sport muri 1/8 cy’irangiza kuko yo yari yatsinze Sunrise FC ibitego 5-1 mbere ubwo andi makipe yakinaga 1/16 cy’irangiza.
Nyuma yo kubisaba, abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Nyamasheke bemerewe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ko umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga bose bazarihirwa na Leta.
Mu gihe bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu murenge wa Nyagatare bavuga ko bakeneye ubufasha bwihariye nk’uko mbere babuhabwaga n’imiryango itandukanye, ubuyobozi bwa komite y’aka karere ishinzwe kurwanya SIDA bwo buvuga ko abatishoboye bafashwa nk’abandi bose kuko bahawe ubufasha bwihariye byaba ari ukubaha akato.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba ruvuga ko mbere yo kujya gusezerana n’uwo bagiye gushyingiranwa ku ivangamutungo rusanjye ruzajya rubanza kureba imitungo y’uwo bazabana mbere yo kujya gusezerana.
Maniraguha Theoneste w’imyaka 47 wigisha mu murenge wa Mutendeli kuri GS.Kibara, akurikiranwe n’izego z’ubutabera kuba yaravanguye abanyeshuri abigisha amoko akanabasaba kuvuga ubwoko bwa buri muntu.
Mu karere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu cyahoze ari intara ya Kibungo hakunze kwera ibitoki mu gihe cyashize byatumaga bengesha ibirenge, ariko ubu basigaye bengesha intoki mu rwego rwo gusigasira isuku.
Urubanza rwa Hagumamahoro Sylvan wiyise Hora Sylvestre wari umukozi wo mu rugo i Nyamirambo; ngo rwanyuze umuryango wa Mujiji Deo wiciwe umwana witwaga Uwase Isimbi Shalom bakundaga kwita Bella, ndetse rugaragara nko gucubya umujinya abaturage bari bafitiye uregwa ubwo bwicanyi.
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, Rwanda Media Commission, rwatangaje ko rwitandukanyije n’abanyamakuru babiri bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, ruvuga ko nyuma y’igenzura rwasanze ibyo baregwa ntaho bihuriye n’umwuga n’amahame y’itangazamakuru.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Mata 2014, yagiranye n’ abakuru b’imidugudu igihango cyo kubungabunga umutekano ku buryo butari busanzwe kandi bakazatereka intango (inzoga) igasangirwa ubwo bazongera guhura bishimira ko ibyo (...)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera baratangaza ko inzoga y’inkorano yitwa “Umunini” iri guteza umutakano muke kuko abayinywa basinda cyane aho banyuze bakagenda barwana cyangwa se bagera mu ngo zabo bagakubita abo bashakanye.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bishwe muri jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Nyange mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 16 Mata 2014, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yamaganye byimazeyo abantu bagifite ubwicanyi mu bitekerezo byabo.
Nyuma y’uko urwego rw’Umuvunyi rukwirakwije udusanduka tuzajya twakira ibitekerzo by’abaturage n’abantu bagana serivisi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Ngororero baravuga ko bizabafasha kugaragaza ibitagenda neza batabonaga uko bageza kuri urwo rwego.
Mu ruzinduko rwe yagiriye mu karere ka Rusizi tariki 16/04/2014, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, ku ikubitiro yaganiriye n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze hagamijwe kubafasha kurushaho kunoza akazi kabo.
Nyuma yo gutsindwa muri shampiyona 4-3 n’ikipe ya FC Barcelone, ijoro ryo ku wa 16 Mata 2014,wabaye umwanya mwiza wa Real Madrid wo kwihimura kuri Barcelone mu irushanwa ry’igikombe cy’umwami muri Espagne “Copa del Rey”,aho Real Madrid yatsinze Barcelone 2-1.
Irambona Francois wari ufite imyaka 9 wo mu mudugudu wa Kibimba, akagali ka Buriba, umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma yapfuye tariki 16/04/2014agwiriweho n’ikirombe ubwo we n’abagenzi be bacukuraga igitaka cyo gukorera isuku amazu y’iwabo.
Ngarambe Vedaste wari umusirikare mu Nkotanyi mu gihe cya Jenoside akaba afite imiryango yaguye ku Rusengero rw’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi ahitwa kuri Ngoma mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, arasaba amatorero ya gikirisitu kwemera ko yatsinzwe kubera ko yatereranye abakirisitu bayo ndetse n’abandi (...)
Toni 3 z’ibiti bya kabaruka byatwitswe hanamenwa amakarito 200 y’inzoga zo mu mashashi ya Chief Waragi na litiro 700 za Kanyanga zafashwe mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyagatare.
Abanyarwanda bavuga ko bashimira Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ku bw’ubutwari n’ubwitange zagize zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994, barasabwa ko uku gushima kwabo kwashingira ku mutima maze kukava mu magambo gusa ahubwo kukajyana n’ibikorwa byo gukunda Igihugu.
Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza hari ibyobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro mbere ya Jenoside byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bazize iyo Jenoside none ubu byananiranye kuyikuramo.
Nyuma yo kubura inguzanyo ya banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) kubera ko bari batararangiza kwishyura inguzanyo bahawe mbere, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa ba Mabanza (KOPAKAMA) ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro biyemeje kuguriza koperative yabo amwe mu mafaranga yari ikeneye (...)
Isoko rya Nkoto rihererye mu murenge wa Rugarika, riterana buri wa gatatu w’icyumweru. Kuba iri soko ritagira ubwiherero bibangamira abarituriye n’abaricururizamo kuko abanyesoko babanduriza.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo muri ako karere cyane cyane urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko umwanzi ashobora kubyifashisha agamije kubatesha umurongo bityo ntibabe bagikoze ngo biteze imbere.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arasaba ubutabera bw’u Rwanda kwihutisha iburanisha ry’imanza zijyanye n’ibyaha byo kugambanira igihugu no kukibuza umutekano kandi zikaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere abandi akarorero.
Kuba ari ubwa mbere inama ya Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) igamije guhana ibyaha bya Jenoside ibera mu gihugu cya Afurika nk’u Rwanda, ahabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo biratanga icyizere ko abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bazafatwa, nk’uko ubuyobozi bwa INTERPOL bwabyijeje.
Abantu bafite ubumuga bunyuranye ubasanga hirya no hino mu mijyi basaba abahisi n’abagenzi kugira ngo babashe kubaho ariko hari bamwe banze ingeso yo gusaba bishakira ikibatunga.
Abayobozi mu nzego zitandukanye baturuka mu gihugu cy’u Burundi basuye ishyamba rya Nyungwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16 Mata 2014 batangazwa cyane n’intera u Rwanda rumaze kugeraho mu gucunga ishyamba.
Bamwe mu bahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group aribo Masamba Intore, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye berekeje mu gihugu cy’Ubusuwisi mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abasuwisi n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu cyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima ku birebana n’indwara ziterwa n’imirire mubi mu Rwanda, akarere ka Ngororero gakomeje kuza mu turere 4 twa mbere tugifite ikibazo cy’abana barwaye bwaki.
Padiri Stanis ukomoka mu gihugu cya Pologne warokoye Abatutsi 500 mu gihe cya Jenoside muri paruwase ya Ruhango, avuga ko abona u Rwanda ruzaba ibendera ry’impuhwe z’Imana imbere y’amaso y’isi yose kubera ibitangaza bikomeje kuhabera.
Imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi (UEFA Champion’s League) igeze muri ½ cy’irangiza aho Real Madrid izakina na Bayern Munich tariki 23/04/2014 naho Chelsea ikine na Atletico tariki 22/04/2014.
Umusaza w’imyaka 68 witwa Habimana Felecien yishwe n’abagizi ba nabi bamunize kuko abamukoreshaga basanze umurambowe uhambiriye amaguru. Umurambo we watoraguwe mu murenge wa Kamembe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 1/04/2014.
Nyuma yo kwiga imyuga ariko bakabura ubushobozi bwo kugura ibikoresho kugira ngo batangire bakore biteze imbere, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yakemuye icyo kibazo ishyikiriza urubyiruko 197 rwo mu karere ka Rutsiro ibikoresho by’imyuga bitandukanye byifashishwa mu budozi, ububaji, kogosha no gusudira.
Senateri Tito Rutaremara avuga ko kwibuka Jenoside bikwiye kujyana no kubungabunga amateka ya Jenoside no gufata ingamba z’uko ntaho izongera kuba ku isi no mu Rwanda by’umwihariko.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madame Jeannette Kagame aratangaza ko ubu mu Rwanda abari n’abategarugori aribo jwi ry’ubwiyunge no kubaka amahoro.
Inzego zitandukanye mu karere ka Nyabihu zafashe ingamba zikomeye mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo kitagira uwo gitinya, ntikigire umuti n’urukingo kandi gihitana umubare utari muto w’abantu ku isi.
Nyuma yo kwitwara neza bagatsindira kuzitabira imikino Olympique y’urubyiruko izabera mu bushinwa muri Kanama uyu mwaka, amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 19 yijejwe ko agiye gufashwa kwitegura neza ku buryo no mu Bushinwa azagerayo agahesha ishema u Rwanda.
Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, abacitse ku icumu bongeye gusaba bakomeje ko akarere kabashakira ikibanza cy’ahimurirwa urwibutso rwa Remera kuko rwagonzwe n’imbago z’umuhanda.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abahinzi b’Urutoki (KOABUKA) ihuje abacitse ku icumu rya Jenoside n’abandi bantu bo mu miryango y’abakoze Jenoside yo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo barishimira imibanire myiza n’ubufatanye mu bikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki bibahuje.
AS Kigali, ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, iratangira akazi ko kongera kucyisubiza kuri uyu wa gatatu tariki 16/4/2014, ubwo iza kuba ikina na Rwamagana City ku Kicukiro guhera saa cyenda n’igice.
Mu gihe habura imikino itatu gusa ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igere ku musozo, umutoza wa APR FC Mashami Vincent asanga bagifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, ndetse bakazanagerekaho n’icy’Amahoro.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 babatera inkunga ya miliyoni 8.5 muri gahunda yo kuvugurura umushinga wabo batangije w’ubworozi bw’ingurube.
Inama y’iminsi ibiri yatangiye taliki 14/4/2014 mu karere ka Rubavu ihuje impugucye zishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga CEPGL kugira ngo baganire ku mikorere y’ikigo IRAZ gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi muri CEPGL.
Abahagarariye za Banki zitandukanye zikorera mu Rwanda bamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) itariki ntarengwa ya 15 Gicurasi 2014 yo kuba abishyura imisoro bose bagomba kuba bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura iyo misoro batiriwe bajya gutonda imirongo kuri Banki.
Urukiko rukuru rwa Gisirikare, rwari rwimuriye imirimo yarwo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, rwasubitse urubanza rw’ubujurire rw’abagabo batatu baregwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habinama Sostène warashwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 agahita apfa naho abandi babiri bari kumwe mu modoka bagakomereka (...)
Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Rusororo bibutse ababo bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashyingura mu cyubahiro indi mibiri igera kuri 287yabonetse mu cyobo nyuma y’imyaka 20.
Minisitiri w’Umuco na Siporo unafite abahanzi mu nshingano ze, Protais Mitali, yatangaje ko Kizito adakwiriye kongera kwitwa ikirangirire, nyuma yo gutabwa muri yombi azira ibikorwa bigambanira igihugu kuko ibyatumye afungwa ari ukubera “amaco y’inda.”