Ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki 31/03/2014 abanyeshuri, abamotari n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gahunda z’Iterambere (UNDP) bahuriye kuri Sitasiyo ya Muhoza, Akarere ka Musanze bakurikirana igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 3 (...)
Mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bamwe mu bayirokotse bo mu karere ka Nyanza barasaba ko bafashwa kwifasha kubona uburyo bwo kwiyubaka mu buryo burambye.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Nyamasheke barasaba akarere ko bashyirwa muri gahunda y’abaturage bakwiye guhabwa inka muri gahunda ya girinka kubera ko bagira umwanya munini wo gukorera abaturage kurusha uko bakorera ingo zabo.
Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’aka karere ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusabiriza akazi.
Umushinga OIM (Organisation Internationale pour Migrations) wasoje ku mugaragaro ibikorwa byawo wakoreraga mu turere dutandukanye ufasha abantu batahutse bavuye mu buhungiro n’abatishoboye basaga ibihumbi bitanu mu gusubira mu buzima busanzwe.
Murekatete Olive wigisha ku ishuri Shwemu yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite plaque nimero RAC 618 P mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Mata 2014.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) gisaba ko u Rwanda rushingira ubukungu ku bikorera no kongera ibyoherezwa mu mahanga; kikaba cyiyemeje kongerera ubushobozi abakozi kugirango intego yo kugabanya ubukana bwo gushingira ku nkunga z’amahanga igerweho.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta basuye akarere ka Rubavu taliki 31/03/2014 bamara amasaha ane batarabona umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ngo abagaragarize uko ingengo y’imari muri ako karere yifashe mu gihe umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu avuga ko nta (...)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo ngo basanga kuba abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu basigaye bamanuka mu mirenge, mu tugari no mu midugudu , aho baza gukora imiganda bafatanije,bakaza no kumva ibibazo ,byazatuma iterambere ryabo byihuta.
Kuri roadshow ya kabiri ya PGGSS4 yabereye i Nyamagabe, tariki 29/03/2014, abahanzi bashya muri aya marushanwa bagaragaje gushyushya abari bitabiriye igitaramo ugereranyije n’uko byagenze i Rusizi.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru, kuri uyu wa 31 Werurwe 2014, yatangaje ko mu myaka iri imbere uyu muryango uzajya uhemba abana bose muri rusange aho guhemba abakobwa gusa.
Ikibazo cyo kubura amikoro cyangwa kugira imitungo myinshi, bigaragazwa n’imboni zo kurwanya ihohoterwa mu karere ka Kamonyi, nk’imwe mu mpamvu ituma abashakanye bashyamirana.
Muri gahunda yo kurwanya umwanda mu mazu acururizwamo ibyo kurya bitetse mu karere ka Rulindo, umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus yafunze resitora yakoreraga mu kagari ka Bugaragara umurenge wa Shyorongi, biturutse ku isuku nke yarangwaga muri iyi resitora.
Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyabonetse mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro tariki 30/03/2014, abaturage bagitoraguye babanza kugifata uko bishakiye bagamije kumenya icyo ari cyo, ariko ku bw’amahirwe nticyabaturikana.
Imiryango 36 igizwe n’abantu 134 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe 2014, yashakiwe aho gutuzwa mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo.
Urubyiruko rwo mu Rwanda rwashyiriweho ikigo kitwa "Think" kizafasha ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi mu gukora imishinga myiza ijyanye n’ikoranabuhanga.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arasaba abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe guhera ku bikorwa by’iterambere bakorewe bagaharanira kwiteza imbere no kwigira.
Abatuye akarere ka Rulindo barasabwa kwerekana aho bamenya hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itarashyingurwa kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro bitarenze uyu mwaka.
Umwongereza Jude Medcalf ufite imyaka 23, akaba afite uburebure bwa m2,20 yarekuwe kubera ko atakwirwaga aho yari afungiye.
Urubyiruko rugize umuryango Never Again Rwanda rwifatanije n’urundi ruturutse mu bihugu 30 mu ma site agera kuri 74 aho rwakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye ariko banaganiraga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baje gushaka abayobozi kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014 bavuga ko babangamiwe n’inama y’abakozi b’akarere iba buri wa mbere ikamara umunsi wose kuko bigoye kubona umuyobozi kuri uwo munsi ngo abakemurire ibibazo baba bafite.
Guverineri mushya w’intara y’Iburengerazuba, madamu Mukandasira Caritas, arasaba abaturage b’akarere ka Nyabihu gutandukana n’umuco mubi w’ubuharike kuko kubyara abo umuntu adashoboye kurera, bikurura ingaruka mbi zitandukanye ku mibereho y’umuryango n’abawugize.
Bamwe mu Banyarwanda bitwaza ko hari ababo bapfuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baributswa ko ibyo byaha by’intambara byo kwihorera, bitandukanye na Jenoside yateguwe hagambiriwe kumaraho ubwoko runaka.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bavuga ko hari bagenzi ba bo cyane cyane abarokore bagiterwa isoni no kugura udukingirizo, bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nyuma y’imyaka ibiri ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ridakora, aborozi bo muri uwo murenge barasaba ko iryo kusanyirizo yakongera gukora kuko kudakora kwaryo bibatera igihombo.
Umurenge wa Kivumu wegukanye igikombe cyo mu karere ka Rutsiro mu marushanwa bita Umurenge Kagame Cup, aho watsinze umurenge wa Rusebeya ku cyumweru tariki 30/03/2014 mu marushanwa yari amaze iminsi azenguruka imirenge yose igize akarere ka Rutsiro.
Abaturage bo mu murenge wa Rutare barasaba ko ahashyingurwaga abami b’u Rwanda n’abagabekazi hari muri uwo murenge hashyirwa mu byiza nyaburanga by’u Rwanda kugira ngo hakorerwe ubukerarugendo hinjize amafaranga kandi n’ayo mateka ntiyibagirane.
Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ishyinguye mu cyubahiro mu karere ka Nyanza yatangiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’akarere ka Nyanza ngo ishyingurwe neza ahantu habereye.
Rayon Sport yakomeje kuba ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 30/3/2014.
Nyuma y’aho bimenyekaniye ko ikipe nkuru y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iri gushakirwa umutoza mushya, ibikomerezwa nka Didier Gomez, Ratomir Djukovic, Luc Eymael , Rene Feller na Adel Amrouche baravugwa mu bashaka ako kazi kandi bose bafite ibigwi bikomeye.
Abatuye umurenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma barashima ikigo cy’imyidagaduro n’ikoranabuhanga (Mutendeli Community Center) cyafunguwe iwabo cyubatswe n’umukorerabushake w’Umunyamerika witwa Brian Lee ukorera mu muryango U.S. Peace corps.
Mahatane Yeremiya w’imyaka 81 y’amavuko utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arizezwa n’ubuyobozi guhabwa ubufasha burimo amafaranga y’inkunga atangwa muri gahunda ya VUP, nyuma yo gusanga imibereho ye itari myiza nyamara yaragize akamaro igihe yafatanyaga n’Inkotanyi mu rugamba rwo kwibohora.
Umuvunyi mukuru w’igihugu cya Senegal, Prof. Serigne Diop, aravuga ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu muri Afurika mu kwishakamo ibisubizo aho kurambiriza ku nkunga bagenerwa n’amahanga.
Police y’igihugu iratangaza ko yataye muri yombi Hora Sylvestre, ukekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Shalom Bella Uwase mu cyumweru gishize.
Kuba umugore wo mu Rwanda yarahawe ijambo, agaciro ndetse n’urubuga ashobora gukoreramo, ngo bikwiriye kuba umwanya ku bagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba wo kuba umusemburo w’iterambere n’impinduka nziza aho bakorera.
Ku cyumweru tariki 30/03/2014, Imbuto Foundation yahembye abana b’abakobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, babonye amanota ya mbere mu mwaka ushize w’amashuri. Ibi ngo bigamije kubafasha kuzasarura imbuto nziza zereye igihe, nk’uko Umukuru w’abadepite, Donatilla Mukabalisa yabibamenyesheje.
Mu muganda ngarukakwezi wabaye kuwa gatandatu tariki 29/03/2014, mu karere ka Nyagatare hasijwe ibibanza ndetse hakanatangizwa iyubakwa ry’amazu 25 yagenewe Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania bari mu murenge wa Matimba.
Munezero Fiacre w’imyaka 15 y’amavuko ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rutsiro, akaba yiyemerera ko amaze amezi arindwi ari muri ako karere agenzura ahari amabendera y’igihugu n’inyubako za Leta.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards ku nshuro yayo ya gatandatu byabaye ku mugoroba wa tariki 28/03/2014 ntibyitabiriwe cyane ugereranyije n’ibyayibanjirije ndetse bamwe bavuga ko bikabije.
Mu gitaramo cyo kwiyereka abakunzi babo (Roadshow) i Nyamagabe, abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Stars 4 uko ari icumi, bagerageje gushimisha cyane abakunzi babo ariko injyana ya Hip Hop iba ariyo yiganza cyane aho Jay Polly we byabaye akarusho.
Police FC yafashe umwanya wa gatatu by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 29/3/2014.
Buri kagari mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke kahawe inyerekanamashusho (tereviziyo) igezweho mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu cyaro kurushaho gukurikirana gahunda za Leta no kwihugura mu bumenyi ku bibera hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, nk’uko bivugwa n’abayobozi b’ako karere.
Suvir Mirchandani w’imyaka 14, yagaragaje ko hifashishijwe inyuguti zo mu bwoko bwa Garamond, igihugu cye cyazigama miriyoni 136 z’amadorari zagendaga mu gucapa (print/imprimer).
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuhinzi, bwagaragaje ko guhinga umuceri igipande kimwe cy’igishanga ikindi kikarazwa byongera umusaruro kandi bikarengera n’ibidukikije.
Mu gusoza ukwezi kwahariwe umugore ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyamasheke, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yasabye abagore guharanira ishema ryabo, bagakunda gukora, bagafatanya mu kwiteza imbere no guharanira imibereho myiza y’imiryango yabo.
Mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Jean Pierre w’imyaka 27 y’amavuko hafatiwe uruganda rwa kanyanga, aho basanze batetse ingunguru enye ndetse na litiro eshanu za kanyanga imaze kuboneka.
Urugendo rwa AS Kigali rwarangiye ku wa gatandatu tariki ya 29/3/2014, ubwo yatsindwaga na Difaa El Jadida muri Moroc ibitego 3-0 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika ( CAF Confederaion Cup).
Abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bakora mu Ishami ry’ikoranabuhanga kimwe n’ibigo bikora ibijyanye n’ikorabuhanga bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi mu muganda batera ibiti kuri ruhurura iri ku burerbure hafi bwa kilometero ebyiri.
Abanyarwanda n’inshuti zabo bakoze umuganda udasanzwe wakorewe hirya no hino ku isi, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/03/2014 bakoze icyo bise "Global Umuganda" wakozwe ahaba Abanyarwanda hose ku isi. Abawitabiriye ngo bawuhuje na gahunda yo kwitegura Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Abawukoreye (...)