Imiryango 48 yo mu Karere ka Musanze ifite abana bafite ubumuga bukomatanyije, igiye kujya yunganirwa mu bikorwa bituma imibereho y’abo bana igendera ku muvuduko uri ku rwego rumwe n’urwo abandi bariho.
Abatuye Akagari ka Kilibata mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, barishimira ko bizihije ibirori by’umuganura bataha ku mugaragaro inyubako y’Akagari biyujurije ibatwaye miliyoni 32 FRW.
Abaturage barishimira ko kwizihiza umunsi w’umuganura, kikaba igikorwa ngarukamwaka byabagaruriye Ubunyarwanda, kubera ko wari warirengagijwe imyaka myinshi bigatuma umuco usa nk’ugenda wibagiranwa.
Olive Namahoro ni umugore wo mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, ufite umugabo wakoraga akazi k’ubufundi katinjirizaga ikintu kigaragara uyu muryango bigatuma uhora mu bukene, ariko amahugurwa yahawe mu buhinzi yaje kumuhindurira ubuzima bituma n’umugabo we amugarukira, kuko mbere yabonaga ntacyo (…)
Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Sumaila Moro wari umaze umwaka akinira Police FC yasubiye muri Etincelles FC yahozemo.
Mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hari ababyeyi b’abana bafite ubumuga bukomatanyije n’ubundi butandukanye, bavuga ko bishimira kuba barahurijwe mu itsinda rimwe, kuko bibafasha koroherwa n’ibibazo bahura nabyo bituruka ku kuba barabyaye abana bafite ubwo bumuga.
Umusozi wa Huro uherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Ni mu karere kera kahoze ari u Bumbogo.
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Jean Rene umaze iminsi icyenda asinyiye Mukura VS, yasubijwe muri Marine FC nyuma yo kubwirwa ko agikenewe na Intare FC agifitiye amasezerano byahujwe no kuba yari kwerekeza muri APR FC.
Abacururiza mu isoko rishya rya Rutonde mu Murenge wa Kirehe Akarere ka Kirehe barishimira ko imbuto n’imboga bacuruza zitazongera kwangirika kubera kubakirwa isoko n’icyumba kizikonjesha.
Mu bice bimwe na bimwe byo muri Nigeria, havugwa umuco wo kugorora cyangwa se gutera ipasi amabere y’umwana w’umwangavu, bigakorwa batsindagira ikintu gishyushye cyane ku mabere mu gihe cyo kumera kugira ngo asubireyo kandi ngo ni ibintu bibabaza cyane ndetse bifatwa nko guhohotera abana kuko bibagiraho ingaruka z’igihe (…)
Muri Tanzaniya igihunyira n’inkende byabaye intandaro yakerereje urugendo rwa gariyamoshi amasaha abiri yose kubera ikibazo cy’amashanyarazi cyatewe n’izo nyamaswa hagati ya sitasiyo ya Kilosa na Kidete mu Ntara ya Morogoro.
Nyuma y’uko u Rwanda na Congo bemeranyijwe ko imirwano igomba guhagarara hagati y’impande zishyamiranye mu burazirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, M23 yasohoye itangazo rishimira abifuza ko amahoro yaboneka, ariko bibutsa ko imyanzuro batagizemo uruhare itabareba.
Mu rwego rw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abamotori bakorera mu Karere ka Bugesera, bashimirwa uruhare rukomeye n’ubufatanye bagirana na yo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ariko bibutswa ko bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere no kurwanya (…)
Muri Vietnnam, umugore w’imyaka 49 avuga ko amaze imyaka 30 yikurikiranya ataryama ngo asinziriye kubera akazi akora, kuko katamwemerera kuryama bitewe n’uko mu gihe yaryama agasinzira katatungana uko bikwiye.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama 2024, rigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice, imvura nke iteganyijwe hamwe na hamwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abafite ibigo bitanga akazi ku baturage, birimo n’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bafashagamo abaturiye ibyo bikorwa mu kwikura mu bukene.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu 8 imaze gufatira mu makosa yo gukura utugabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ mu modoka zitwara abagenzi.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bagenda barushaho kwitabira ubworozi bw’amatungo magufi no kwibanda ku kurya amafunguro arimo ibiyakomokaho nk’amagi, indagara, inyama n’ibindi, mu rwego rwo guhashya imirire mibi n’igwingira byari byugarije imiryango yabo.
Nubwo bivugwa ko urubyiruko arirwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga 46% ntacyo bazi ku itegurwa n’inshyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko insengero zose hirya no hino mu Gihugu zigomba gucungirwa umutekano w’abazisengeramo igihe cyose.
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rumuhanaguraho cyo guhohotera umutangabuhamya.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant abinyujije ku rubuga rwa X, yishimiye igikorwa cyakozwe n’Ingabo z’iki Gihugu (IDF), zikica umuyobozi mukuru mu bya gisirikare w’umutwe wa Hezbollah, witwa Fouad Shokr ‘Sayyid’ Muhsan, aguye i Beirut muri Liban.
Insengero 185 mu zirenga 300 zibarizwa mu Karere ka Musanze zamaze gufungwa, kubera kutuzuza ibisabwa bizemerera gukomeza kwakira abayoboke bazo.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu 31 Nyakanga rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yari yaragizweho umwere n’Urukiko Rukuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirijwe ubukarabiro bwubatswe n’umuryango wa IOM (International Organization for Migration) ibikorwa wafatanyije n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku nkunga y’igihugu cy’u Budage.
Urugo rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ruherereye i Kinshasa, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 rwibasiwe n’abantu benshi bashaka kurutwika.
Abafatanyabikorwa ba Leta barimo Umuryango mpuzamahanga utanga amazi, isuku n’isukura (WaterAid), biyemeje gukora ubuvugizi kugira ngo Abaturarwanda muri rusange babone amazi meza hafi yabo, by’umwihariko Abanyabugesera bose ngo bazaba bayagejejweho muri 2028.
Umutwe wa Hamas umaze igihe mu mirwano na Israel watangaje ko umuyobozi w’uyu mutwe, Ismail Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho abacuruzi b’ibikoresho byo mu gikoni bazanye amasafuriya bavuga ko ahisha vuba kandi agakoresha umuriro muke w’amakara, gaz cyangwa amashanyarazi.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024 i Luanda muri Angola hateraniye inama ya kabiri y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko uruganda Inyange rutunganya ibikomoka ku mata rwabafasha kubona inka z’umukamo binyuze mu nguzanyo zahabwa aborozi.
Guhera mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hatangiye gukorerwa ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibihingwa bitandukanye bihinduriwe uturemangingo (Living Modified Organisms) mu rwego rwo guhangana n’indwara zibasira ibiribwa.
Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka.
Mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu muhanda Musanze-Kigali, habereye impanuka y’imodoka, abantu batatu bari bayirimo bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomereka mu buryo bukomeye.
Banki ya Kigali (BK), imwe muri Banki zifite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, yatangije ubufatanye n’ikigo Veefin Solutions, kimenyerewe cyane mu gutanga ibisubizo bigendanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko muri serivisi z’imari (Chain Finance (SCF) and Banking-as-a-Service (BaaS) solutions).
Umuryango w’ivugabutumwa witwa Baho Global Mission ku bufatanye n’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, bateguye igiterane cy’ububyutse batumiyemo abarimo Pastor Zigirinshuti Michel, Bishop Joseph Mugasa n’abahanzi nka Theo Bosebabireba na Thacien Titus. Rev Baho Isaie (…)
Abakinnyi Sugira Ernest utari afite ikipe ndetse na myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) iratangaza ko ikibazo cy’imbuto nziza ku bihingwa bimwe na bimwe kitakiri ikibazo mu Rwanda kuko hatuburirwa izihagije ku buryo bashobora no gusagurira amasoko.
Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryasojwe tariki 28 Nyakanga 2024.
Impanuka y’umukobwa wagongewe na moto mu mirongo y’umweru yambukirwamo (Zebra Crossing) ahitwa kuri ’Sonatubes’ mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo ku itariki 14 Nyakanga 2024, ni imwe mu zavugishije benshi, bamwe bashinja abagenda n’amaguru kwitwara nabi, abandi bakavuga ko hari icyuho mu miterere y’imihanda.
Muri Tanzania, mu gace kitwa Ifakara- Morogoro, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Enock Masala, yafatanywe Ukarisitiya Ntagatifu, arimo ashaka kuyitahana, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.
Ku wa 29 Nyakanga 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryahuguye abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi ku mategeko agezweho agenga umukino wa karate ku rwego rw’Isi.
Ntawavuga amateka yo ku Macukiro adahereye ku ya Nyamirundi muri rusange kuko ariho ku Macukiro haherereye. Nyamirundi ni umwigimbakirwa mugari uri mu kiyaga cya Kivu, mu cyahoze ari Kinyaga ahitwaga mu Mpara. Ubu ni mu murenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba.
Mu mikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa, hacuranzwe indirimbo y’Igihugu itari yo muri Sudani y’Epfo, mbere yuko icyo Gihugu gikina umukino wa mbere na Puerto Rico mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo.
Amateka avuga uko igihingwa cya kawa cyatangiye guhingwa mu Rwanda yanditswe n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ububanyi n’Amahanga « Japan International Cooperation Agency ‘JICA’ mu nyandiko yacyo ‘The socio-economic impact of Rwandan indigenous coffee variety (Bourbon Mibirizi)”.
Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo UR-CAVM bafatanyije n’abo muri Kaminuza ya Alabama Agriculture and Mechanical University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze iminsi mu bushakashatsi bugamije gukumira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yatangarije abaturage bo mu Turere twose bafite amikoro make, ko bemerewe inguzanyo izishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 2%, kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe, birimo ibyubatswe n’umushinga SMART.
Ikiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 kuri KT Radio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today cyagarutse ku iterambere ry’uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, yashyinguwe. Tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo amakuru yamenyekanye ko Nyiransengiyumva Valentine uzwi ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana.