Uwitwa Twagirimana avuga ko yakurikiranye amafaranga ya murumuna we witabye Imana mu myaka ine ishize, ariko kubera “gusabwa ibyangombwa by’amananiza” ngo yageze aho arayareka.
Ntakirutimana Marie Chantal arasaba Leta inka yo gukamira umwana yasigiwe n’umurwayi wo mu mutwe atazi iyo akomoka.
Urubanza rwa Augustin Ngirabatware ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rwimuriwe muri Nzeri uyu mwaka wa 2019.
Louise Mushikiwabo uheruka gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF), kuri uyu wa 3 Mutarama 2019 yatangiye imirimo ye.
Mwiseneza Josiane, umukobwa uhagarariye intara y’Uburengerazuba waje kwiyamamaza yakoze urugendo rw’iminota 40 n’amaguru byanamuviriyemo gutsitara akomeje kwanikira abandi ku matora ari kubera kuri Instagram na Facebook, akomeje atya akaba yahita abona tike yo kujya mu mwiherero uzwi nka ‘Boot Camp’.
Mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi hari ahitwa mu rya Nyirandakunze, iri rikaba ari ishyamba ryakomoye izina ku mugore bivugwa ko yari igishegabo witwaga Nyirandakunze.
Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru aranenga abayobozi bijundika itangazamakuru bitwaza ko ryabinjiriye mu buzima busanzwe, mu gihe ryashyize amafuti yabo ahagaragara.
Mu gihe Polisi yishimira ko impanuka zitahitanye benshi mu minsi mikuru isoza umwaka, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwo ruravuga ko kurwana byari bikabije.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruravugako abana 18, barimo 12 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, na batandatu bakoze igisoza ikiciro rusange bose batsinze ibizamini bya leta kandi neza.
Mu gitaramo ngarukamwaka kiba ku bunani East African Party, Buri Muhanzi yari yiteguye k’uburyo yanejeje abakunzi kakahava. Abayobozi batandukanye nabo barakitabiriye ndetse bigaragara ko banyuzwe n’imigendekere yacyo.
Mukamusoni Daphrose umugore w’imyaka 53, uvuga ko yavukiye i Kigali mu cyahoze ari Komine Kanombe, aza kumara imyaka 24 abaho mu buzima bushaririye aho yarwanaga mu mutwe wa FDLR.
Mu gitaramo East African Party kiba buri ku itariki ya mbere, uyu mwaka byari agashya kuko nta muhanzi mpuzamahanga wari watumiwe. Umuhanzi mukuru yari Meddy, umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi yeretswe urukundo rwinshi n’abamukunda nawe abitura kubabyinira koko.
Nyiraruhengeri Esperance wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare yababajwe no gutangira umwaka mushya arya ibishyimbo mu gihe we yifuzaga inyama.
Ntabwo byumvikana kuri bamwe, ariko ni ko byagenze. Ijoro rya Noheli ryibukirwaho ivuka rya Yezu Krisitu ryaranzwe n’ibirori no kwidagadura, ubunani butari umunsi wahariwe Imana bukorwamo amasengesho.
2018 wabaye umwaka udasanzwe ku Rwanda mu maso y’amahanga mu buryo butandukanye. Aha twavuga nko kuba ku nshuro ya mbere, umugore w’Umunyafurika atorerwa kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF), uwo mugore yarabaye umunyarwandakazi.
Jay Polly wafunguwe agatangira umwaka wa 2019 ari hanze ya gereza, yinjiye muri gereza nk’ikirangirire, asangamo Gisa cy’Inganzo, biyemeza gukora ibitaramo mu byumba by’abagabo ndetse no muri gereza yahariwe abagore ntabwo bakumirwaga.
Majoro Bernard Ntuyahaga nyuma yo guhamwa n’icyaha mu kugira uruhare mu iyicwa rw’abasirikare 10 b’Ababirigi akarangiza igihano cy’imyaka 20 yakatiwe, arabarizwa I Mutobo aho yishimira uburyo yakiriwe mu gihugu cye cy’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abaturiye inganda z’icyayi gukora uko bashoboye bakongera ubuso bw’aho gihingwa.
Shema Blessing Gianna wigaga kuri Kigali Parents School yabaye uwa mbere mu gihugu mu bana bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza avuga ko abikesha kuba yarigiraga ku ntego.
Perezida Kagame yongeye gukomoza ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo mu ijambo yavuze ritangiza umwaka wa 2019.
Uretse abana bato, abaturage barenga miliyoni batuye umujyi wa Kigali bose baba bakanuye k’umunsi w’ubunani, bamwe bari mu nsengero, abandi bari mu bitaramo abandi basohokanye n’inshuti n’imiryango.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ayo masezerano azatuma Arsenal yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.
Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Patenkote aravuga ko bamwe mu bashumba b’amatorero bitwa ’Bishop, Apotre, Reverand’ n’abandi, bafite inyigisho z’ubuyobe.
Bamwe mu bakomoka mu karere ka Nyagatare bashinze umuryango udaharanira inyungu hagamijwe kunganira leta mu guteza imbere umuturage.
Tariki 30 Ukuboza 2018, Korari Ijuru yo mu karere ka Huye yataramiye abanyehuye nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka, abafana b’ikipe Mukura bishima kurusha kubera indirimbo yahimbiwe ikipe yabo.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 Sibomana Donath na Mukamuganga Monique bari biteguye gushyingiranwa imbere y’imana nyuma yo gusaba no gukwa ariko ntibyakunda kuko Pasiteri yanze kubasezeranya nyuma yo kubura amafaranga ibihumbi 15 nk’amande yo kutubahiriza isaha.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko abanyeshuri bakopeye amanota yabo atasohotse mu rwego rwo kubahana.
Kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018, Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO yagize bishop John Rucyahana Ambasaderi w’abana, hagamijwe kuzamura ijwi ry’abana ngo rirusheho kumvikana, ndetse no kurengerwa igihe bibaye ngombwa.
Umwaka wa 2018 wabaye umwaka wo gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga, Volleyball yo yongera kohereza abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Dr Byamungu Livingstone wari umuyobozi ushinzwe ishoramari muri banki y’igihugu y’iterambere (BRD) n’abagize umuryango we bagera kuri bane bahitanywe n’impanuka ahitwa Lwengo ku muhanda uva Masaka werekeza Mbarara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31/12/2018 ahagana saa mbiri n’igice, umugore wo mu kigero cy’imyaka 26 yiroshye muri Nyabarongo ku kiraro cy’ahitwa kuri Ruliba kigabanya akarere ka Nyarugenge na Kamonyi.
Uwitwa Murego Paulin yatawe muri yombi akurikiranyweho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, ntibwubahirize n’umutekano w’abakora mu birombe.
Ikipe ya Rayon Sports isoje umwaka iha abakunzi bayo ubunani, nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yamenyesheje ko ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza (P6) n’ibyavuye mu bizamini bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bitangazwa kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018.
Mu mwaka wa 2018 hagabwe ibitero bitandukanye ku Rwanda by’abagizi ba nabi byibasiye Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, hapfa abantu bamwe abandi barakomereka.
Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje gufasha urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru muri gahunda y’ubworozi bw’amatungo magufi, hagamijwe kuruhangira imirimo no kurukura mu bukene.
Umukobwa witwa Ujeneza Anne Marie, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda utuye mu mujyi wa Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba, yatakambye yenda gupfukama ubwo akanama nkemurampaka kamubwiraga ko yongeye gusezererwa muri iri rushanwa atarenze umutaru.
Imipaka ihuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu yafunzwe bitunguranye, kuko itangazo rya Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryavuze ko imipaka irimo n’uwa Goma yo itazafungwa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018, mu gihe muri icyo gihugu bari kwitorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Joseph (…)
Nyuma yo kuzenguruka intara zose uko ari enye, kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2018 hari hatahiwe umujyi wa Kigali, ahagombaga gutoranywa abakobwa bazahagararira uyu mujyi mu kiciro gikurikiyeho hashakishwa Miss Rwanda 2019.
Ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri 2018 zateye umusaruro mbumbe w’u Rwanda(GDP) kuzamuka, nk’uko bitanganzwa na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI).
Nk’uko bisanzwe ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba igikorwa cy’umuganda rusange, aho abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bifatanya mu bikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko igamije iterambere ry’igihugu.
Abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bavuga ko kudasurwa n’imiryango yabo bibatera impungenge zo gutaha igihe basoje ibihano.
Umurenge wa Cyuve uherereye mu karere ka Musanze wiyuzurije inyubako y’ibiro byawo nshya, ijyanye n’igihe, akaba ari mu rwego rwo kwesa umuhigo akarere kihaye wo kugira ibiro by’imirenge by’icyitegererezo, hagamijwe guha abaturage serivise inoze.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza basimbuje imbuga z’amazu yabo uturima tw’imboga baravuga ko barwanyije imirire mibi mu bana babo.
Umutoza Jimmy Mulisa yanenze imyitwarire y’abakinnyi be hanze y’ikibuga, nyuma yo kunganya na Gicumbi 0-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera bararangwa n’akanyamuneza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bakesha inka borojwe na Minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, zatangiye kororoka.
Ikipe ya Mukura itomboye ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani mu guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda
Gukemura ikibazo cya Buruse zari zaratinze ku banyeshuri, Perezida Kagame akanizeza ko agiye kubyikurikiranira, ni kimwe mu byaranze uburezi muri 2018.
Ingabo z’u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bikuru bya Gisirikari by’i Kanombe, zizatangiza muri Mutarama 2019 ikigo gishya kizafasha kuvura kanseri mu buryo bwihariye (oncology) bukazafasha benshi bugarijwe n’iyi ndwara.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Jonston Busingye yasabye abakora umwuga wo kunganira abantu mu nkiko bazwi nk’aba Avoka kutarangwa n’umwambaro wabo gusa,ahubwo bakaba abo gufasha ababiyambaje mu mategeko no kunganira mu gutanga ubutabera.