Isesengura ku bibazo biri muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) riragaragaza ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari we wenyine wabikemura.
Mu gihe abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bifuza ko inganda ziwutunganya zabagurira ku mafaranga nibura 310 ku kiro, ba nyir’izi nganda bo baravuga ko badashobora kurenza 290 nyuma y’aho mu bihe byashize izi nganda zivuga ko zaguye mu gihombo kubera amafaranga bavuga ko yari menshi baguriragaho (…)
Nkangura Steven, umuturage w’Akagari ka Barija Umurenge wa Nyagatare avuga ko bitoroshye kurandura ruswa kubera amabanga aba hagati y’uyitanga n’uyakira. Yemeza ko kugira ngo icike hashyirwaho igihembo ku muntu wayatswe kuko byatuma atanga amakuru.
Hirya no hino mu gihugu aho abaturage bubakiwe ibigega bya biogaz, bamwe baratangaza ko izo biogaz zitagikora, ndetse ngo n’aho zikora ntizikora uko bikwiye.
Umuhanzikazi Tonzi avuga ko yacunagujwe cyane, agahagarikwa muri korali inshuro nyinshi, akajya anahamagarwa kugirwa inama cyangwa akihanizwa n’abo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, igihe yabaga agiye kuririmba ahantu hatari mu rusengero.
Umujyi wa Kigali urizeza abafite inyubako zirekura amazi mabi anuka kuzahabwa ikusanyirizo ryayo muri 2022, ariko mu gihe batarasubizwa, barasabwa kuba bahangana n’icyo kibazo ubwabo, bitaba ibyo bagacibwa amande atubutse.
Mu kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza wa KT Radio na Kigali Today yakiriye abatumirwa barimo Madame Marie Immaculée Ingabire, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Sam Gody Nshimyimana umubyeyi akaba n’uwahoze ari umunyamakuru, (…)
Abakinnyi b’isiganwa ry’amagare bitoreza mu kigo cya ‘Africa Rising Cycling Center’ mu Karere ka Musanze, bakirije Minisitiri w’Umuco na Siporo ibibazo, abizeza ubufasha bwo kubikemura.
Abashoferi batwara imodoka mu muhanda Ruhuha- Nyamata mu karere ka Bugesera baratangaza ko mu masaha ya nijoro hari abajura babategera mu nzira bagafungura imodoka zigenda bakiba imizigo y’abagenzi.
Umukino w’ikirarane ikipe ya Sunrise igomba kwakiramo APR FC i Nyagatare wongeye guhindurirwa amatariki ku nshuro ya kabiri
Itsinda ry’abayobozi bakuru b’ibihugu muri Afurika, ab’imiryango itandukanye ihuza ibihugu, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, bayobowe na Perezida Kagame barasabwa kwerekeza muri Kongo vuba na bwangu, ngo bavugane n’impande zihanganye hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byo kutumvikana ku byavuye mu matora.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), CG George Rwigamba aravuga ko bazakomeza gukurikiranira hafi imyigire y’abana barekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kugira ngo bajye gukomeza amasomo.
Perezida Joseph Kabila Kabange, yabwiye Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ko atabasha kwitabira inama yiga ku kibazo cyakurikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Congo, kubera ko ibintu bitameze neza mu gihugu cye.
Nubwo hashize imyaka hafi itandatu itegeko ryerekeye kubona amakuru rigiyeho, haracyari abantu binubira kudahabwa amakuru n’abayobozi igihe bayakeneye, cyane cyane abanyamakuru.
Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul, yerekeje i Burayi muri Macedonia gukora igeragezwa.
Rujugiro Tribert ni umuntu ukunda gushora imari mu nganda zikora itabi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, gusa mu myaka mike ishize, hagiye humvikana amakuru y’ uko uwo mucuruzi yaba akora ishoramari ririmo uburiganya, akwepa imisoro n’ibindi byaha bitandukanye.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjili, ntiyemeranya n’abavuga ko kuba ajya agaragara yasohokanye n’inshuti ari amakosa
Uruganda rwa Kinazi rukora ifu y’imyumbati ruremeza ko rugiye kubona amasoko atatu akomeye yo muri Amerika muri Leta za California, Colorado na Oregon mu rwego rwo kongera abakiriya banini.
Angelique Uwamahoro wavuzweho kujugunya umwana we mu musarane ku bitaro bya Kabgayi yafatiwe mu musarane na we ashaka kwijugunyamo.
Mu itangazo rishizwe ahagaragara na minisiteri y’ubutabera, u Rwanda rwamaganye kurekura mbere y’imyaka umunani lt Col. Aloys Simba wahamijwe ibyaha bya jenoside agakatirwa imyaka 25 y’igifungo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) butangaza ko kuva bwasohora itangazo risaba abahererekanyije ibinyabiziga batarahinduza kubikora bagashyiraho n’itariki ntarengwa, ababikora bikubye inshuro hafi enye ku munsi.
Ku wa gatatu tariki ya 16 Mutarama hasojwe imyitozo y’ibyumweru bibiri y’imbwa 16 n’abatoza bazazikoresha mu kazi kaburi munsi. Ni imyitozo yaberaga ku cyicaro cy’ishami rya polisi rikoresha imbwa(canine brigade) gihereye mu Kagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB/BAD) yahaye Ministeri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) amafaranga miliyari 116 azafasha Leta kwegereza abaturage 1,500,000 amazi meza.
Byatangaje abantu cyane ubwo Jay Polly yavugaga ko ari umukirisito wo muri ADEPR, mu gihe mu minsi ishize yavuzweho amahane yatumye akubita umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu, yafungurwa akarara asinze.
Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyahagabwe ku wa kabiri tariki 15Mutarama 2019, kikagwamo abantu 14.
Sosiyete yo muri Nigeria yamaze kwegeranya ibyangombwa byose ku buryo mu byumweru bibiri izaba yatangije ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizafasha abakoresha Gaz kujya bayigura bakoresheje mobile money, ibyo bikazakemura ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba riterwa n’abacana inkwi.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aravuga ko abagabye igitero kuri hoteli yitwa DusitD2, mu murwa mukuru Nairobi bose bamaze kwicwa, iby’igitero bikaba byarangiye.
Abayobozi b’Akarere ka Musanze bagiye kureba uko bakorana na Komisiyo ishinzwe gusezerera abasirikari no kubasubiza mu buzima busanzwe, bagakemura ikibazo cy’inzu zitagira ibikoni zatujwemo abamugariye ku rugamba.
Benshi mu rubyiruko rusoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagaragaza imishinga myiza y’ikoranabuhanga, ikamurikwa igashimwa ariko nyuma ntumenye irengero ryayo.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa Primus Guma Guma Superstar, baravuga ryabagejeje kuri byinshi birimo kubona amafaranga yabafashije gutera imbere mu muziki wabo, kumenyera umuziki wa LIVE ndetse no kubamenyekanisha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwahagurukiye gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abacuruzi n’abarobyi b’isambaza.
Kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, akaba anayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, arayobora inama yo ku rwego rwo hejuru idasanzwe, ihuza abakuru b’ibihugu 16 ba Afurika, inama iziga ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mwaka wa 2019 watangiranye impinduka zidasanzwe muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.
Mu gihe Minisiteri y’uburezi yagennye ko itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2019 ari ku itariki 14 Mutarama, hari umubare munini w’ibigo byo mu karere ka Musanze bitatangiye amasomo kuri uwo munsi kubera kubura abanyeshuri bahagije.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko ubu bwamaze kubona amafaranga abemerera gukura imodoya yayo muri Magerwa, bagatangira kuyigendamo nk’iyabo
Abaturarwanda ibihumbi 30 barimo gupimwa agakoko gatera SIDA mu ngo 10,800, bakazatuma hamenyekana umubare mushya w’abafite ubwo bwandu mu gihugu hose.
Ndungutse Jean Bosco umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburasirazuba avuga ko mu myaka ibiri bazaba bujuje uruganda rutunganya akawunga ruhagaze miliyari ebyiri n’igice.
Umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba ufite ibirindiro muri Somalia Al-Shabab amaze kwigamba igitero cyagabwe i Nairobi muri Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019.
U Rwanda kimwe n’ahandi, rutegura amarushanwa ya nyampiga w’igihugu, hagatorwa umukobwa uhiga abandi akambara ikamba mu gihe cy’umwaka wose, akaba yanahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Irushanwa rya Miss Rwanda mu Rwanda ryatangiye mu w’1992, ariko risa nk’iridahawe agaciro, kuko ritari riteguwe neza. (…)
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram mu cyo bise #10yearchallenge, abantu batandukanye biganjemo abafite amazina azwi mu Rwanda mu myidagaduro bakomeje kugaragaza uko bameze ubu, n’uko bari bameze mu myaka icumi ishize. Icyo aya mafoto ahuriyeho ni impinduka zigaragara ku mubiri. Aba ni bamwe muri bo:
Bamwe mu bahoze ari ba rushimusi muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ku gice cy’imirenge ya Nkungu, Nyakabuye na Gitambi, mu Karere ka Rusizi baricuza igihe cyabo bavuga ko bataye bijandika mu bikorwa byo kwangiza iyi pariki bazi ko bayishakiramo amaramuko, ubu bakaba ari bwo babona ko icyo ibamariye kiruta ibyo bajyaga gukuramo.
Binyuze mu kwishakamo ubushobozi ubwabo, abaturage bo mu mirenre ya Kanombe na Nyarugunga yo mu karere ka Kicukiro biyubakiye imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero bitatu na metero 850 (3.850 km).
Mu cyumweru gishize, Kigali Today yanditse inkuru ivuga ukuntu bigoye gukurikirana amafaranga ari kuri konti ya mobile money y’umuntu witabye Imana cyane cyane iyo byabaye mu buryo butunguranye.
Imiryango itishoboye 113 yo mu mirenge itatu yo muri Nyagatare yahawe inka. Kamugundu Nasson umuturage wo mu kagari ka Nsheke, umwe mu bahawe inka, ashimira perezida wa Repubulika wamuhaye inka nyuma y’imyaka irenga 20 ize zinyazwe.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa ‘Guinée équatoriale’ avuze ko imiyoborere ya Perezida Kagame yabashije guteza imbere u Rwanda mu nzego zitandukanye ikwiye kubera urugero ibindi bihugu by’Afurika.
Major John Mbale wo mu ngabo za Zambia, umwe mu basirikare 47 bari mu masomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, yagaragaye mu birori byo kumurika umuco yambaye ijipo, atungura benshi bajyaga bibaza ko ijipo ari umwambaro ugenewe abagore.