Umuryango wa Mukamihigo Immaculée urasaba ko iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo Mukamihigo wishwe tariki 02 Kamena 2022, iyi tariki ikaba ihura n’itariki yarokokeyeho i Kabgayi hamwe n’abandi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko irushanwa ‘Ubumwe Bwacu’ ari ingirakamaro mu bukangurambaga ku bibazo bibangamiye urubyiruko harimo inda zitateganyijwe ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Kompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, irateganya gutangira gukorera ingendo zijya i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa, ibintu abantu batandukanye bakora ‘business’ bafata nk’amahirwe adasanzwev mu ishoramari.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basabye abayobozi gutanga amahugurwa y’ururimi rw’amarenga ku batanga serivisi z’ubuvuzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’itumanaho (communication) bihari, bikaba ngo byaborohereza mu gihe bagiye kwivuza.
Leta irasaba abatuye mu mijyi kwitabira gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo kongera imirire myiza yo mu ngo. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Spridio Nshimiyimana, avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ibiti by’imbuto ku buryo buri rugo rugira byibura ibiti bitatu by’ubwoko (…)
Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha Code (Coding) kuri za mudasobwa, aratangaza ko abanyeshuri biga iryo koranabuhanga batangiye gukorera za miliyoni z’amafaranga, nyuma y’imyaka itatu gusa iyo porogaramu itangijwe mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’abakinnyi babiri aribo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, ndetse na Jacques Tuyisenge ngo bazayifashe.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rurizeza abanyamuryango ba ‘Mituelle de Santé’ ko batazongera kwandikirwa imiti myinshi ngo bajye kuyigurira hanze y’ibitaro, nyuma y’ivugururwa ry’urutonde rw’igomba gutangirwa kwa muganga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihe hasigaye igihe kitagera ku kwezi ngo ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ribe, abakarani bazifashishwa batangiye guhugurwa, kandi n’ibisabwa byose byamaze kuboneka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya 21 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS).
Ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 64 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,924. Abantu 23 banduye babonetse i Karongi, 12 i Ngororero, 9 i Kigali, 7 i Gakenke, 6 i Rusizi, 4 i Kamonyi, 1 i Rubavu, 1i Gicumbi n’umwe i Muhanga. Nta muntu (…)
Gira Iwawe, ni ubukangurambaga bwatangijwe buje gushyigikira ubwakozwe mbere, bukaba bugamije guhamagarira abantu bafite amikoro make n’abafite aciriritse gufata ayo mahirwe, kugira ngo batunge inzu zo guturamo ku nyungu ntoya.
Karekezi Dylan watangiye gusifura afite imyaka umunani y’amavuko ni umwe mu basifuzi basifuye imikino y’amashuri yasorejwe mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize. Karekezi avuga ko yahisemo uyu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru kubera urukundo abifitiye, mu gihe abandi usanga bahitamo kwamamara mu gukina.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Hailemariam Dessalegn, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).
Mu rwego rwo kwimakaza ubunyangamugayo mu micungire n’imitangire y’amasoko ya Leta, Akarere ka Musanze kakoze umushinga wiswe Igihango cy’ubunyangamugayo, uzacungwa ku bufatanye n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda /TIR).
Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwamaze kumutangaho umukandida muri manda ya kabiri, yo kuyobora uwo muryango.
Abantu 30 bahitanywe n’impanuka muri Kenya, ubwo bisi barimo yataga umuhanda igeze ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40 uvuye ku kiraro.
Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba barasabwa kwiyubakamo umuco wo gushyashyanira abaturage, kuko bidakwiye kuba umuyobozi yakumva ko atekanye, mu gihe hari ibibazo by’abaturage bitarakemurwa.
Ernest Mugisha, umunyeshuri w’Umunyarwanda w’imyaka 22 wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi bwita ku Bidukikije (RICA), ni umwe mu bantu 50 bashyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Chegg.org (Global Student Prize) cya 2022, gihwanye n’ibihumbi 100 by’Amadolari.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yasubije abanyamuryango ko umupira atair uwabo gusa nyuma yo gsuhyirwaho igitutu ngo yeguze Umunyambanga mukuru wa FERWAFA
Giverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, aratangaza ko Leta ntako itagira ngo itange ibikenewe ngo abana batane n’imirire mibi itera igwingira, ahubwo hakwiye guhuriza hamwe ibikorwa bigamije gufasha ingo zifite ikibazo cy’imirire mibi.
Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.
Mu marushanwa yahuzaga ibigo by’amashuri mu batarengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru yaberaga I Rubavu, yasoje ES Sumba y’i Nyamagabe na Kiramuruzi y’i Gatsibo ni zo zegukanye igikombe
Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko inkura z’umweru kuri ubu zamaze gufungurirwa ibice byose by’iyo Pariki, nyuma y’igihe zikurikiranwa mu byanya byihariye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 2,712. Abantu 6 banduye babonetse i Kigali, 4 i Gicumbi na 2 i Karongi n’umwe i Kamonyi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (…)
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru yasabye abatuye Isi kuzirikana akamaro n’umusanzu w’abageze mu zabukuru batanze mu kubuka umuryango, asaba ko bakwitabwaho mu busaza bwabo mu buryo bw’imibereho no mu buryo bwa Roho, bigishwa ivanjiri ya Yezu.
Imikino yo mu cyiciro cya kabiri muri Basketball, yasojwe igikombe cyegukanywe na Kigali Titans ihigitse Orion nyuma yo kuyitsinda ubwa 2 mu mukino wa kamarampaka, wabereye muri BK ARENA, aho ikipe ya Kigali Titans yawegukanye itsinze Orion amanota 65 kuri 64.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje moto 2 zari zibwe, zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na Nyagatare, aho hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyibanda ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga umurongo ikipe ya Musanze FC irimo kugenderaho uyishyira ku rwego rw’ikipe y’igitinyiro, aho ngo izigiye guhura nayo ziba ziyifitiye ubwoba, avuga ko muri uyu mwaka igomba kugera kure hashoboka.
Abakinnyi 16 bazahagararira u Rwanda n’ababaherekeje mu mikino y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), basesekaye mu gihugu cy’u Bwongereza, ku kibuga mpuzamahanga cya Birmingham, ari nawo mujyi uzaberamo amarushanwa kuri iyi nshuro.
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda, bizihije isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Benshi bakunze kunywa inzoga, ariko hari ubwo umuntu agenda ayimenyera bucye bucye, akageza ubwo ahinduka imbata yayo ku buryo iyo atayinyoye usanga byamubujije amahoro.
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku bufatanye n’ umushinga witwa ‘SpecialSkills Consultancy’ bateguye umushinga ugiye kwita mu buryo bw’umwihariko ku myigishirize y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nyakanga 2022, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Santrafurika n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, hazirikanwa ubwo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo ku wa 22 Nyakanga 2022, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, umutoza w’iyo kipe, Haringingo Christian Francis, avuga ko gahunda bafite ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ryemeje ko indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox cyangwa Variole du Singe), ifatirwa ingamba zihutirwa, kuko ngo ari ikibazo kibangamiye ubuzima rusange bw’abatuye Isi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu bipimo 4,035. Abantu 9 banduye babonetse i Karongi, 5 i Kigali na 2 i Rubavu. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, Umugaba murukuru w’Ingabo za Bénin, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, rugamije kunoza umubano hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Shema Maboko Didier, avuga ko amanyanga yakorwaga mu mikino ihuza ibigo by’amashuri arangiranye n’uyu mwaka, ko utaha nta muntu uzajya akinira ishuri kubera ko ifite ikarita yaryo gusa, ahubwo agomba kuba yanditse muri sisiteme muri Minisiteri y’Uburezi.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje ko Uturere tugize Umujyi wa Kigali tutazabona amazi kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, bitewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rw’amazi rwa Nzove no mu bice bihakikije by’imirenge itandukanye.
Muri rusange abangavu bagiye batwara inda, bavuga ko bicuza kuba baragize intege nkeya zabaviriyemo gutwara inda, kuko nyuma yo kuzitwara babayeho nabi byatumye banatekereza kwiyahura.
Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, avuga ko Habyarimana Juvenal kugwa n’indege ye birimo urujijo, kuko ngo hari ibyagiye biba mbere y’urugendo rwe bitari bisanzwe.
Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, yagiranye ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afrika (APAC).
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Isi, iziga kuri gahunda yo gutunganya no kwita ku mashyamba, izaba mu mwaka wa 2025, bikaba byemerejwe mu nama nk’iyi irimo kubera muri Canada.
Ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, u Burusiya na Ukraine byasinyanye amasezerano yo gutuma ingano zigera kuri Toni Miliyoni 25 zaheze ku byambu muri Ukraine zishobora gusohoka.
Inararibonye zibarizwa mu muryango NOUSPR Ubumuntu, zivuga ko hakwiye kubaho amahugurwa menshi afasha abantu gusobanukirwa uburyo bwo gufashanya ku bijyanye n’ubumuga bwo mu mutwe.