Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi y’ikigo mpuzamahanga cya Mastercard Foundation.
Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyizeho amasaha mashya yo gufunga umupaka, nyuma y’uko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant arasiwe mu Rwanda amaze gukomeretsa abapolisi babiri bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye moto 11 zibwe, rwerekana n’abantu icyenda bakekwaho kuziba, rukaba rushinja amagaraji n’abacuruza ibikoresho biba bigize moto(pièces) kubigiramo uruhare.
Ku munsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika, abana bafite ubumuga bitabwaho n’ikigo cy’Ababikira cyitwa Inshuti Zacu giherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, abana bitabwaho n’icyo kigo bagaragaje ko ubumuga atari imbogamizi ikwiye gutuma abantu babafata nk’abadashoboye.
Itsinda riturutse mu Kigo “The Dallaire Institute for Children, Peace and Security”, baheruka kugirira uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba imikorere y’Ishuri rikuru rya gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), byombi biherereye i (…)
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utaramenyekana umwirondoro, mu masaha ya saa mbiri yinjiye ku mupaka muto uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi, arasa ku bapolisi b’u Rwanda, nyuma na we araraswa ahita apfa.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), buvuga ko hadafashwe ingamba zo kugabanya ibicanwa, Igihugu cyazaba ubutayu kubera ko buri mwaka hakenerwa toni 2,700,000 z’ibicanwa, ariyo mpamvu icyo kigo kigenda giha abaturage imbabura zirondereza ibicanwa.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje urutonde rw’abasifuzi 40 bazasifura igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc mu kwezi gutaha.
Abana barasaba ababyeyi kurebera ku rugero rwiza rwa Perezida Paul Kagame na Madamu we, rwo gukunda abana, kubera ko babereka urukundo kenshi babatumira bagasangira iminsi mikuru y’impera ndetse no gutangira umwaka.
Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi i Burari rirakomeje, nko mu gihugu cy’u Bwongereza isoko ryafunguye ku mugaragaro tariki ya 10 Kamena 2022, ikipe ya Liverpool yamaze kwinjiza rutahizamu Darwin Nunez yaguze mu ikipe ya Benifica muri Portugal, mu gihe Manchester City bahangana muri iyi minsi nayo yerekanye ku (…)
Polisi y’u Rwanda, ikorera mu Karere ka Musanze, yafatanye umugore witwa Nyiraguhirwa, udupfunyika (boule) 10,160 tw’urumogi, imusanze iwe mu rugo ubwo yarimo adufunga mu mashashi.
Ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, mu mikino wa Basketball iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika binyuze mu karere ka gatanu, yaraye ibonye itike nyuma yo gutsinda Uganda amanota 72-59.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro mbumbe w’Igihugu mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, waruse uwo mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021 ku rugero rungana na 7.9%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 3,888.
Mfashingabo Christian w’imyaka 25 y’amavuko avuga yifuje kuva kera gutanga amaraso, ariko akabura amakuru y’uko bigenda. Nyuma yaje gusobanukirwa mu mwaka ushize wa 2021, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bujyanye no gutanga amaraso ku ishuri yigagaho.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali.
Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA uhagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde, yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.
Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwahaye amahirwe abana n’abagore, bemererwa kwinjira kuri sitade Ubworoherane batishyuye mu mukino Musanze FC yakiriyemo Rutsiro.
Imodoka y’Ikigo gitwara abagenzi cya Ritco, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yahiriye i Karongi irakongoka, ubwo yavaga i Kigali igana i Karongi, yahiriye mu Murenge wa Rubengera.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.
Abaturage bo mu Karere ka Burera barishimira kongera kwegerezwa hafi serivisi zituma babona ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, igikorwa bemeza ko baherukaga mbere ya Covid-19.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 habaye imikino ine y’umunsi wa 30 usoza Shampiyona ya 2021-2022, ikipe ya APR FC itwara igikombe cyayo cya 20, itsinze Police FC ibitego 2-0.
Ikipe ya Etoile de l’Est nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, ihise isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa ivuye mu cyiciro cya kabiri
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha buvuga ko nta muntu wemerewe gucururiza ibiribwa mu iduka ririmo ibindi bicuruzwa, bityo ko ababikora barenga ku mabwiriza, bagasabwa kujya kubicururiza mu isoko nta yandi mananiza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryisubiyeho ritangaza ko ikipe ya Rwamagana City ari yo izakomeza muri 1/2 igahura na Interforce
Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasabye ko hagaruka ituze, nyuma y’imirwano imaze iminsi ibera mu Burasizauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurura ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse akaba yasabye ko Ingabo (…)
Hari abitegereza iby’imibereho muri sosiyete muri rusange, bavuga ko babona hakenewe kongera imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko hari abagaragaza imyitwarire iganisha ku kuba umuntu ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ariko ntakurikiranwe.
Minisiteri ishinzwe ibidukikije muri Namibia, yatangaje ko inkura z’umukara ‘Black rhinos’ zigera kuri 11 ziherutse kwicwa, zikavanwaho amahembe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba kubera urugero rwiza abo bayobora mu mpinduramatwara.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali guhera ku itariki 20 Kamena 2022, imyiteguro hirya no hino mu gihugu irarimbanyije.
Ni amagambo yatangajwe n’umutangabuhamya w’umugabo ufite imyaka 48 wari mu banyeshuri bigaga ku ishuri rya Marie Merci kugera Jenoside ibaye. Ni mu rubanza rubera Paris mu bufaransa, ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro ku byaha bya Jenoside, aho urukiko rukomeje kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe (…)
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 30 biganjemo abiga mu mashuri abanza, bo mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya ibihangano bifitanye isano n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri uku kwezi.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), basinyanye amasezerano agamije gushoboza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kubona Ubwishingizi mu buvuzi.
Guhera kuri uyu wa gatandatu mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu Iseminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), haratangira irushanwa ngaruka mwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “Tournoi Mémorial Alphonse Rutsindura”, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rikaba ritegurwa ku bufatanye (…)
Mu gihe habura iminsi itagera ku cyumweru ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatanze icyizere cy’uko igihe cyo kwakira abashyitsi, kizagera imihanda irimo kubakwa yaruzuye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 30, bakaba babonetse mu bipimo 3,286.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yiseguye ku banyeshuri 416 bari bamaze amezi arenga atatu biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), nyuma yo kubahakanira ko nta nguzanyo(buruse) bazahabwa.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.
Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, hari abaturage bemeza ko iyo urubyiruko rutijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka, kuko imbaraga zarwo zatumye kwica Abatutsi byihuta, mu gihe abakuze bo imbaraga ziba zitangiye kubabana nkeya.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngoma, ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2022, yafashe umugabo witwa Habyarimana Valentin w’imyaka 36, akurikiranyweho kwiyitirira umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aho yafashwe yaka abacuruzi babiri ibihumbi 620 ababwira ko bacuruza ibitujuje ubuziranenge.
Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.
Ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, ari imbere y’inteko y’Abadepite, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko ibiganiro bishobora kuba hagati ya Leta n’abarwanyi ba Tigray (TPLF), gusa ngo ntibyoroshye, “Ntabwo byoroshye kugirana imishyikirano. Hari akazi kenshi kagomba kubanza gukorwa”.
Inzego zitandukanye harimo n’iz’ubuyobozi, zivuga ko kwiheza no kwitinya bikigaragara kuri bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, bibavutsa amahirwe harimo n’ayo kutabona uko bishyira hamwe mu matsinda, ngo babyaze umusaruro gahunda na serivisi bashyiriweho, zituma babasha gukora imishinga yagira uruhare mu kubateza imbere.
I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022. Bucyibaruta akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu bwicanyi bwabereye mu bice (…)
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rigizwe n’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), butangaza ko bwagejejweho amakosa akorwa n’ibigo bitwara abagenzi, ahanini ibitubahiriza amasaha.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso yavuze ko nibura abagera kuri 50 ari bo baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu mudugudu umwe uherereye mu Majyaruguru ya y’icyo gihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yamaze impungenge abazaba bagenda mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’Inama ya CHOGM, ko imihanda itazaba ifunzwe nk’uko babikeka.
U Rwanda rwavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahaye urwaho ingabo za Leta ya Congo, FARDC, rwo gukomeza gukora ubushotoranyi bwambuka umupaka.