Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Gaspard Twagirayezu, yasabye amashuri n’ababyeyi kutabuza abana kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.
Nyuma y’uko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai yeguye ku mirimo ku itariki 6 Mutarama 2022, ubu hakurikiyeho gahunda yo gushaka ugomba kuzamusimbura kuri uwo mwanya, kugeza ubu abashaka kujya kuri uwo mwanya bamaze gufata impapuro zo kuwuhatanira ngo bari hafi kugera kuri 20, hakaba (...)
Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 nibwo iyo Banki y’Isi yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cyo kwiyongera k’ubusumbane yaba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu n’ibindi.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ruratangaza ko ibitaramo byose byateguwe byemewe, ariko bikazasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya byibuze iminsi 10 mbere y’uko biba.
Ibi byabereye mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya gatandatu ry’igikombe cya Afurika 2021 kirimo kubera mu gihugu cya Cameroon, wahuje Mali yatsinzemo Tunisia igitego 1-0, umusifuzi ukomoka muri Zambiya, Janny Sikazwe akarangiza umukino ugeze ku munota wa 89 n’amasegonda 47.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 763, bakaba babonetse mu bipimo 19,984. Abantu bane bitabye Imana, bakaba ari abagore batatu barimo babiri b’i Kigali n’umwe ndetse n’umugabo b’i Rwamagana. Byatumye abamaze kwitaba Imana bose (...)
Abaturage bangirijwe ibikorwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ajya ku bitaro bya Gatunda bavuga ko umwaka ugiye gushira bishyuza ingurane bemerewe n’uwo bishyuza batamuzi.
Abantu bane bacyekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko bwatesheje agaciro icyemezo cyafashwe n’ikigo cya EAV Kivumu, cyo kongera amafaranga y’ishuri kugira ngo hagurwe imodoka y’icyo kigo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umufurere ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri (Animateur) muri kimwe mu bigo by’amashuri, aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye ntibakozwa uburyo bwo gushyingura habanje gutwikwa umurambo kuko babifata nk’agashinyaguro kaba gakorewe uwabo witabye Imana.
Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, zasanzwe zamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurwanira mu murima w’umuturage wegereye inkengero z’iyo Pariki.
Québec magingo aya ni yo ifite umubare wa mbere munini muri Canada w’impfu ziterwa na Covid-19, kugeza ubu ikaba irimo kugorwa no kwiyongera kw’ubwandu bushya, ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusoresha abatikingiza.
Nyuma y’uko bamwe mu batuye Umurenge wa Kinigi bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wimurirwamo imiryango 144, hari abahangayikishijwe n’ibibazo by’imyenda bari bafitiye banki, bagasaba akarere ko kabafasha kwikura muri icyo kibazo.
Kazigira Adrien ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda rwo mu myaka itari iya vuba; ariko ntiyagize amahirwe yo kwamamara cyane nk’abandi bahanzi kuko abibangikanya n’akazi ko guhinga.
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo ku wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, yabereye ahitwa i Nyamikoma mu Karere ka Busega, mu Ntara ya Simiyu, igahitana ubuzima bw’abagera kuri 14 harimo n’abanyamakuru batandatu (6).
Muri Afurika y’Epfo, imyuzure yishe abantu icumi isiga abandi amagana batagira aho begeka umusaya mu mujyi wo ku cyambu wa East London. Imyuzure mu bice bizengurutse icyambu mu burasirazuba bw’igihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru, nk’uko itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabitangaje, mu gihe imigezi yarenze inkombe (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, busanga igihe kigeze ngo Abanyamadini n’amatorero, barusheho guhagurukira kwigisha abarimo abayoboke babo akamaro n’inyungu ziri mu kwikingiza Covid-19, no gukumira ibihuha bivugwa ku nkingo zayo, nk’imwe mu ntwaro izagabanya ubukana n’umuvuduko iki cyorezo kiriho ubu.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Huye, bavuga ko bishimiye kuba Leta yaratangiye kongera 10% ku mishahara y’abarimu buri mwaka, ariko bakavuga ko ku bafite impamyabushobozi za A2 bo bari bakwiye kubanza kongererwa umushahara, mbere yo gutangira kongeraho 10%.
Amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda izatangira mu kwezi gutaha, yatangiye imyitozo ya nyuma bari gukorera hamwe, ikazasozwa bajya muri Tour du Rwanda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ahakiri amabati ya Asbestos azaba yakuweho yose bitarenze Gashyantare uyu umwaka wa 2022.
Umuryango w’Abibumbye (UN), wasabye abayobozi muri Tunisia kurekura cyangwa guhana mu buryo bwemewe uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera muri icyo gihugu, Noureddine Bhiri, bivugwa ko afunze mu buryo butemewe ndetse akaba amaze iminsi aniyicisha inzara.
Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe uwitwa Muhoza Esperance w’imyaka 31, acyekwaho gukwirakwiza urumogi mu gihugu, yafashwe ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, afatirwa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Kamabuye afite udupfunyika tw’urumogi 3,117.
Abanya-Uganda Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba basubiye muri Uganda ubwo shampiyona yahagarikwaga, ntibiramenyekana niba bazakina umukino wa APR Fc na Kiyovu wo ku Cyumweru.
Ku wa Kabili tariki 11 Mutarama 2022, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko ibipimo bishya byafashwe bigaragaza ko umwuka mu kirere cy’umujyi wa Rubavu ugenda uba mwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagiranye ibiganiro n’abakora ubwikorezi bwo mu mazi mu mugezi wa Nyabarongo, ku byo bakwiye kwitwararika kugira ngo bongere kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byari bimaze icyumweru bihagaritswe.
Abayobozi b’agateganyo ba Mali bahamagaye ba Ambasaderi bari bayihagarariye mu bihugu bituranye, nyuma y’uko hatangajwe ibihano yafatiwe, ikaba yanafunze imipaka yo ku butaka iyihuza n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo.
Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), kivuga ko hari ibibanza/amasambu birenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 byabuze abaturage babyiyandikishaho bigatuma ubwo butaka buhinduka umutungo wa Leta by’agateganyo.
Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi bane barimo umunyezamu Kwizera Olivier batigeze bayigaragaramo
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 661, bakaba babonetse mu bipimo 22,262.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Latvia.
Mu cyumweru gitaha nibwo hategerejwe inama yo kwiga ku hazaza ha rutahizamu w’ikipe ya Borussia Dortumund, Erling Halland, bivugwa ko ashobora kuva muri iyo kipe muri Kamena 2022.
Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo.
Imodoka ya Prado Land Cruiser igonze Camera yo ku muhanda (bakunze kwita Sophia) irayishwanyaguza iranarimbuka, imodoka na yo igarama mu muhanda, irangirika cyane.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘jackpot lotto’ igeze kuri Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000RWF). Jackpot yazamuye umubare w’amafaranga abantu batsindira ava kuri 1.000.000 RWF, agera kuri 2.000.000 RWF nyuma y’uko nta (...)
Umwaka uko ushira undi ugataha ni ko isambanywa ry’abana rikomeza gufata indi ntera, nyamara abayobozi mu nzego zose bahora bashakisha uko icyo kibazo cyaranduka, ariko imibare aho kugabanuka ikiyongera.
Nyuma y’uko Kalimpinya Queen agaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter mu buryo buhabanye n’imyemerere ye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwinjiye mu kirego cye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda wasoje inshingano ze, Peter Vrooman.
Myugariro wa Gasogi United washinjwe gukora amakosa ku mukino APR FC yatsinzemo Gasogi United, yahawe imbabazi asubukura imyitozo na bagenzi be
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), David Sassoli, yaguye mu bitaro bya CRO biherereye i Aviano (PN) mu Butaliyani, ubusanzwe byita ku barwayi ba kanseri.
Umugabo w’Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’isi watewemo umutima w’ingurube, abaganga ubu bakaba bavuga ko ameze neza.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe Mushema Theoneste w’imyaka 29 arimo kwinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za magendu za caguwa.
Inama nkuru y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yatangaje ko iyitwa “Atlantic International University", nyuma yo gusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itemewe, yahisemo kutayemera nka kaminuza yatanga ubumenyi bukenewe ku isoko mpuzamahanga, kandi ko nta handi yemewe yaba mu Bwongereza cyangwa ikindi (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye amabwiriza mashya yerekeye Covid-19, aho abakingiwe icyo cyorezo bakongera kucyandura, bajya mu kato k’iminsi irindwi, ni itangazo ryo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 758, bakaba babonetse mu bipimo 18,755. Abantu icyenda bitabye Imana, bakaba ari abagore batandatu n’abagabo batatu, byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 baba 1,384.
Abayobozi muri Nigeria batangaje ko imibare y’abantu bishwe mu cyumweru gishize mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro muri Leta ya Zamfara, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba yiyongereye ikagera ku barenga 200.
Ferwafa yatangaje ingengabihe nshya ya Shampiyona igomba gusubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho umukino utegerejwe uzahuza Kiyovu Sports na APR FC
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko abantu 28 bari barwariye mu bitaro bya Rwamagana kubera ikigage banyoye, basezerewe basubira mu ngo zabo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hategekimana David ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikabije umugore we agahita acika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye intumwa ziturutse mu gihugu cy’u Burundi.