Abapolisi 2100 n’ abasirikare 890 basanzwe bakorera Leta ya Kinshasa muri Kivu y’ Amajyepfo bagejejwe mu mujyi wa Goma aho bagiye guhabwa amahugurwa yo kuba abanyamwuga mu kurinda umutekano w’abaturage.
Ijambo ‘gushyashyaza’ cyangwa ‘gushyashyariza abandi’ nari nzi ko rishobora gusa gukoreshwa ku muntu ku wundi, rigasobanura kujya kumuteranya na rubanda, inshuti, kugira ngo bamwange bamugirire nabi, ariko sinari nzi ko n’igihugu gishobora kwitwara nk’umuntu, maze kikagira mu nzego zacyo abashinzwe ‘gushyashyariza’ igihugu (…)
Kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ikomeza kwiyegereza APR FC irusha amanota ane.
Mu Rwanda tuzi neza aho tuvuye n’aho tugeze mu bumenyi mu ikoranabuhanga, kandi tuzi n’aho tugana, n’abagomba kutugezayo; abarimu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda rusange usoza uko kwezi, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’ibiza, ndetse hanakorwa amatora yo gusimbuza bamwe mu bayobozi ku rwego rw’Imidugudu batakiri mu nshingano.
Abatuye Rubavu batangiye ibikorwa byo gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo mu Karere ka Rubavu.
Ababyeyi barerera mu mashuri yigisha Ubuforomo n’Ububyaza, basaba Leta kugabanya ikiguzi cy’uburezi, kugira ngo bunganire gahunda yo gukuba kane mu gihe cy’imyaka ine(4x4), umubare w’abiga Ubuforomo n’Ububyaza mu Rwanda.
Muri Sudani y’Epfo hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri yose kubera ubushyuhe bukabije, butuma abanyeshuri bikubita hasi.
Abantu 9 bo mu Karere ka Rulindo barimo abazwiho gukora kanyanga n’abayicuruza, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu cyuho bari muri ibyo bikorwa ihita ibata muri yombi.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye i Kigali muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, isaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Amakipe aturuka hanze y’u Rwanda aje gukina Tour du Rwanda 2025 yamaze kugera mu Rwanda.
Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Musanze kagiye gatekereza imishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa muri ako karere, ariko bikarangira itagezweho bitewe no kubura amikoro yo kuyishyira mu bikorwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsindiwe na Misiri kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.
Gushakana k’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu(albino) n’utabufite, byaba imwe mu ngamba zo kugabanya ivuka ry’abana bafite ubu bumuga.
Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’uw’u Burayi, biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu bakomokamo, igikorwa cyiswe “INES Interculturel Day” bahamya ko ari umwanya mwiza wo kurushaho gusabana no kumenya umwihariko w’imibereho ya bagenzi babo, (…)
Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, avuga ko barimo kwitegura Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, batagendeye ku mukino ubanza wa shampiyona banganyirije i Kigali muri Kanama 2024, kuko yahindutse ndetse nabo bagahinduka ariko ngo biteguye kuyibonaho amanota.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yibukije Abanyarwanda ko kugira ngo Igihugu cyabo gikomeze kubaho kitavogerwa, gikeneye ubumwe kandi ko bagomba gukorera hamwe.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika, habereye impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri (School bus) n’ikamyo yavaga mu Karere ka Muhanga itwaye imbaho, abana 13 barakomereka, barimo batatu bakomeretse bikomeye.
Bimwe mu bibazo Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basaba Guverinoma ko byakwihutishwa bigakemuka, harimo icy’umwenda uturere tubereyemo ibigo bicuruza inyongeramusaruro ungana na 22,054,073,550Frw.
Umuhanzi Alyn Sano yemeje ko yumva ageze kuri 2% mu rugendo rwe rw’umuziki ariko yiteguye kugera ku nzozi ze ijana ku ijana kuko ubu ngubu yamenye ko atagomba gufatafata ibyo abonye byose, ahubwo agahitamo ibimufitiye inyungu.
Abayobozi ba Sudani bahamagaje Ambasaderi wari uyigararirye muri Kenya, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudani.
Roger Stephens wamamaye mu muziki nka John Legend yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya Move Afrika gitegurwa n’umuryango Global Citizen.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025, ikava kuri Miliyari 5,690.1Frw ikagera kuri 5,816.4Frw, bivuze ko iziyongeraho Miliyari 126,3 Frw.
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’i Musanze, by’umwihariko umurenge wa Nkotsi, bibukijwe ko badafashe iya mbere ikibazo cya Malaria kibugarije kitacyemuka.
Muri Leta ya Arizona, imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, abantu babiri bapfuye baguye mu mpanuka y’indege ebyiri zagonganye mu gihe zarimo zigerageza kugwa ku kibuga cy’indege cy’aho muri Arizona.
Mu gihe hari abumva ko iby’iteganyagihe bitabareba, hari abahinzi basanze ari ngombwa kurikurikirana no kuryifashisha mu kugena ibyo bazahinga, mu rwego rwo kugira ngo babashe kweza uko bikwiye.
Banyekongo bavandimwe! Ntabwo ndi umufana w’umupira w’amaguru, n’iyo ngize amahirwe yo kureba umupira, mfana iyatsinze.
Ambasaderi w’u Rwanda uhoraho mu Muryango w’Abibumbye (UN), Ernest Rwamucyo, ubwo ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, yari mu nama y’akanama ka UN gashinzwe amahoro, yigaga ku bijyanye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushimangira umutekano (…)
Ku wa 19 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium 4-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro igera muri ¼, aho yasanze amakipe arimo Rayon Sports.
Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Mgr Donacien Nshole, aratangaza ko Igihugu cye kidashobora kugera ku mahoro arambye, igihe cyose gishyize imbere inzira y’intambara no gushyira ku ruhande umutwe wa M23.
Abashinzwe gutegura isiganwa "Tour du Rwanda" bamaze gutangaza urutonde rwose rw’abakinnyi bazayitabira, ndetse na numero buri wese azaba yambaye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yangiwe gukorera imyitozo n’umuterankunga wayo mukuru Skol, aho isanzwe ikorera mu Nzove, kubera ibyo batumvikanaho.
Muri Kenya, amaganga y’inkwavu yabaye imari ishakishwa n’abakiriya benshi cyane, kandi bayishaka ari nyinshi ku buryo byatumye igiciro cyayo kizamuka kigera ku Mashilingi 1000 kuri litiro imwe (ni ukuvuga asaga 10000 by’Amafaranga y’u Rwanda), mu gihe ikilo cy’inyama z’inkwavu cyo kitageza no ku Mashilingi 500 ya Kenya.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ushinzwe kurwanya SIDA mu rubyiruko, Dr Mugisha Hakim, avuga ko imibare y’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu Karere ka Nyagatare ihangayikishije, kuko iri kuri 1.2%, agasaba urubyiruko kugana ibigo byabagenewe kugira ngo babone inama zibafasha kwirinda.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu tariki 18 Gashyantare 2025, yabatangarije ko integanyanyigisho y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro igenda ivugururwa ikajyanishwa n’igihe yongewemo na gahunda yo kwigisha gukanika indege.
Ikibazo cyo kubura ibitotsi gikunze kubaho ku bantu benshi mu gihe runaka cy’ubuzima bwabo, rimwe na rimwe bigakemuka vuba, umuntu akongera kujya asinzira uko bisanzwe, ariko hari nubwo icyo kibazo kigera aho kikaba icy’igihe kirekire ku muntu, bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uko bisobanurwa na Dr Faith Orchard, inzobere mu (…)
Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yatangaje ko u Rwanda rwahagaritse gahunda y’ubutwererane Igihugu gisanzwe gifitanye n’u Bubiligi.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka, yongeye gusaba Guverinoma ya Kinshasa guhagarika kugaba ibitero ku basivili, no kureka kwica abantu bazira ubwoko bwabo.
Itsinda ry’abasirikare 30 baturutse muri Nigeria bayobowe na Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura banagirana ibiganiro, mu ruzinduko bagirira mu Rwanda.
Muri Sudani y’Epfo, imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’igihugu, hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na Perezida Salva Kiir n’abarwanyi batavuga rumwe na Leta bashyigikiye Riek Machar, uwo akaba ari na we Visi-Perezida w’iki gihugu.
Imwe mu ngingo zigize Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse mu mpera za Nyakanga 2024, rivuga ko kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi no hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.
Imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC yongeye kubura muri Teritwari ya Lubero.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abagore gutwitira abandi, bavuga ko harebwa ingingo zo kuba bakwitabwaho mu buryo bw’imitekerereze nyuma yo kubyara (accompagnement psychologique), kuko bishobora (…)