Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bwasabiye Philippe Hategekimana wiyise Biguma, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu gace ka Nyanza aho yakoreraga nk’umujandarume mu 1994.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomereye ibihugu byose by’Isi bihuriyeho, kigahangayikisha n’abayituye. Umuryango mpuzamahanga washyizeho umunsi wo kurwanya ibiyobyabwenge uba tariki ya 26 buri mwaka, hagamijwe gufasha abatuye Isi kubireka, kuko byangiza ubuzima bwa muntu.
Abafana b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, bahuriye muri Fan Club Umurava, baremeye inka uwarokotse Jenoside utishoboye mu Murenge wa Nzige Akarere ka Rwamagana, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu bakunamira inzirakarenge zirushyinguwemo.
Ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, nibwo i Kigali mu Rwanda hatangirijwe Ihuriro ry’Akarere, rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (Eastern Africa Regional School Meals Coalition).
Ikompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandaAir, kuri uyu wa 27 Kamena 2023 yatangiye gukora ingendo ziva i Kigali zerekeza i Paris mu Bufarannsa idaciye mu kindi gihugu. Ibi bikubiye muri gahunda y’iyi kompnyi yo kwagura ibyerekezo binyuranye yerekezamo idahagaze, by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi.
Abanyeshuri n’abarezi b’ishuri ryigenga ryitwa Les Poussins basuye banaremera abaherutse kwibasirwa n’ibiza bo mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
Urukiko rwategetse Minisitiri Alfred Mutua, ushinzwe ububanyi n’amahanga, kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye, nyuma y’uko arezwe n’umuturanyi we witwa Felicita Conte, ko yabushyize ahegeranye n’aho arira, none bikaba bimubangamiye.
Abasoje imyitozo ya Ushirikiano Imara, imaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda, baremeza ko ubumenyi ibasigiye ari ingenzi mu kubungabunga umutekano, w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru w’igitambo (EID AL ADHA) uzaba kuwa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.
Umukecuru witwa Dusabemariya Immaculée w’imyaka 64, niwe watsinze irushanwa ry’igisoro (kubuguza)mu bagore, mu marushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yabereye mu Ngoro Ndangamurage i Huye, maze ahembwa ibihumbi 200FRW n’igikombe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abahanzi n’abakinnyi Jenoside yatwaye bari abahanga, ku buryo ngo bakwiye guhora bizihizwa nk’uko Kiliziya yizihiza Abatagatifu.
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) yatangiye gukora ibizamini byo kwerekana isano hagati y’abantu n’abandi (ADN/DNA) muri Werurwe 2018, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo Kigo. Kugeza ubu ikaba itanga ibisubizo byizewe kuko ikoresha abakozi (…)
Hari abatuye mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside bahindura imyumvire, baramutse basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi tariki 25 Kamena 2023, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba ku bisigaye.
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Gisagara habereye imikino ya nyuma isoza amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”, yahuzaga imirenge yose igize igihugu
Abantu batandukanye bari mu byiciro byose ari abakuru n’abato, usanga bishushanya ku ruhu rwabo bagashyiraho amabara aribyo bita tatouage, ntibamenye ko hari ibintu bimwe umuntu atemerewe gukora mu gihe yabikoze. Bimwe mu bintu umuntu ufite Tatouage atemerewe gukora, harimo gutanga amaraso yo gufasha imbabare.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Nasibu Abdul uzwi cyane ku mazina ya Diamond Platnumz, yinjiye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, ahamagarira urubyiruko rwo muri icyo gihugu kureka kubikoresha, kuko nta nyungu bizana mu buzima bwaho ahubwo bibwangiza.
Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Manchester United mu Rwanda, bavuga ko atari abafana b’abavuzanduru gusa ahubwo buri mwaka bashaka igikorwa bafashamo Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye hagamijwe kububaka mu bushobozi no mu mibereho myiza.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bashima ubuyobozi bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa babafashije kureka gucuruza mu kajagari mu buryo butemewe. Bamwe muri abo bagore bagaragaza imbogamizi bahuriragamo harimo no gufatwa bagafungwa.
Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023, muri BK Arena hasojwe irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gisagara VC mu bagabo na Police VC mu bagore zegukana ibikombe.
Ku itariki 24 Kamena 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, banagezwaho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya byayo.
Ku mugoroba wo ku itariki 22 Kamena 2023, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yasuye umubyeyi witwa Nyiranzabonimpa Julienne uri mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo kubyara impanga z’abana batatu.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri yahuje bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, igamije gusangira ubumenyi mu kwihutisha imyigire y’abana mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza, no kurebera hamwe uko ibihugu bihagaze mu gukemura ingaruka zatewe na Covid19 mu rwego rw’uburezi.
Abantu batandukanye bamenye Pasiteri Théogène Niyonshuti bavuga ko bazamwibukira cyane ku bikorwa by’urukundo yakoraga, ndetse n’inyigisho zisekeje yajyaga atanga yigisha ijambo ry’Imana.
Nyuma yuko ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira 03 Gicurasi 2023, bisenyeye abatuye Akarere ka Burera binahitana abantu umunani, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikomeje gushaka umuti w’icyo kibazo ahateganyijwe kubakira imiryango 119 muri ako karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bafite uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange. Ibi byagaragarijwe mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2022-2023.
Indirimbo ‘Calm Down’ y’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, kuva yasohoka ikomeje guca aduhigo ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yibukije Intagamburuzwa IV ko indangagaciro zishingiye ku gusigasira umuco no gushyira hamwe, zikenewe cyane kugira ngo iterambere rirambye ry’Igihugu rishoboke.
Mu Turere dutandukanye tw’Itara y’Iburasirazuba, umuganda usoza ukwezi kwa Kamena wibanze ku guhanga imihanda no gusiba ibinogo mu yangiritse, kubaka ibikumba rusange no gusiza ikibanza ahazubakwa ishuri.
Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uvuga ko amatsinda y’abo ufasha agiye kungukira mu kwibukira hamwe k’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), irahamagarira abakozi ba Leta guhora bazirikana ko bafite uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, bagashyira mu bikorwa ingamba zihuriweho zigamije kubaka umuco w’imikorere, harimo kunoza umurimo batanga serivisi nziza.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, abanyeshuri bayigamo batangira gahunda yo gusaba guhabwa mudasobwa zibafasha mu masomo, nk’uko byari bisanzweho bikaza guhahagara. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda kuko bizabafasha kunoza imyigire yabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko kigiye gufatanya n’ikigo gihugura ku buhinzi bubungabunga ibidukikije cya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, mu guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije (CEFOPPAK).
Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yasoje imikino y’amajonjora ya ‘FIBA Afro-Can Zone 5’, itsinze iy’u Burundi ku manota 70-48. Ibi byayihesheje kwegukana igikombe ndetse inakatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakina kuri uyu mugabane izaba muri Nyakanga.
Imvura yaguye mu ijoro tariki 23 Kamena 2023, yasenyeye imiryango itanu mu mujyi wa Gisenyi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko byatewe n’abakoze umuhanda bagafunga inzira z’amazi, bigatuma ayobera mu nzu z’abaturage.
Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 24 Kamena 2023, inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Tuyubahe, wo mu Kagari ka Muhabura, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ahita apfa.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rifite intego yo kwibuka abahoze ari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryabonye ubuyobozi bushya, bukuriwe na Munyantwali Alphonse, wari umukandida umwe ku mwanya wa Perezida.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko tariki 15 Nyakanga 2023 izahagarika Application yayo yari isanzwe ikoreshwa muri telefone (BK App) ikayisimbuza Application cyangwa se porogaramu nshya (BK Mobile App) yorohera abayikoresha kandi yihuta.
Ikiganiro EdTech kigaruka ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, igice cyacyo kizaba ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, kizibanda ku ‘Burezi bukomatanya uburyo gakondo n’iyakure mu Rwanda’, bigamije kwihutisha ubu buryo bw’imyigire.
Abanyamadini n’amatorero baravuga ko hari abatinya kuvuga ku buzima bw’imyororokere uko bikwiye kubera ko bafatwa nk’ibirara muri sosiyete, bitewe n’uko amagambo bisaba ko akoreshwa, ari amwe adakunze gukoreshwa ahandi.
Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, muri iki cyumweru rwaburijemo iseswa ry’iperereza ku birego bishinja ingabo z’u Bufaransa, ko ntacyo zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, arasaba ababyeyi kudatekereza uburozi mu gihe barwaje abana, ahubwo bakihutira kujya kwa muganga.
Umusaza witwa Masasila Kibuta w’imyaka 102 y’amavuko, yasezeranye n’umugore we Chem Mayala w’imyaka 90 y’amavuko, bakaba basezeranye imbere ya Padiri mu rwego rwo kwiyegereza Imana, nk’uko byatangajwe na Masasila Kibuta.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, ikipe ya APR FC yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Lt Col Richard Karasira.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Bugesera, kugira ngo bunguke uburyo bazajya bakira abahura n’ihungabana.
Abayobozi b’ikigo StarTimes gicuruza kikanasakaza ibijyanye n’amashusho, tariki 22 Kamena 2023 basangiye n’abana b’imfubyi barererwa mu kigo SOS Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize iki kigo cya StarTimes gishinzwe.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, ari muri Mozambique aho yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, ibarizwa mu majyaruguru y’iki gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, i Warsaw muri Pologne, yakiriwe na mugenzi we Brig Gen. Ireneusz Nowak.