Kicukiro: Umubyeyi warokotse Jenoside yishwe n’abataramenyekana

Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yishwe n’abantu bataramenyekana basiga bacanye buji bayishyira hafi y’igitanda cye.

Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine
Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine

Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira umuryango wo ku irembo (Gate).

Abo ngo bahise binjira mu nzu bahita bica uwo mubyeyi bamuteye ibyuma, bahise bacana buji bayishyira hafi y’igitanda, barangije baragenda.

Bamaze kugenda, umuzamu bibwiraga ko yapfuye yashoboye gukururuka ajya ku irembo aratabaza.

Nyakwigendera yavutse mu 1959. Yabaga mu gihugu cy’Ububiligi ariko yari yaratashye mu Rwanda.

Hari ifoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari iya nyakwigendera ariko si iye; nk’uko abo mu muryango we babivuga, ahubwo ni iy’umuvandimwe we witwa Emma Iryingabe we akaba atuye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.

Kuri ubu Polisi y’igihugu yageze mu rugo uwo mubyeyi yari atuyemo yatangiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Ibi buragaragaza ko interahamwe zikomeje umugambi wazo! Leta y’uRwanda nitabare kandi izi nkoramaraso ziramutse zifashwe byaba byiza ziciriwe urubanza mu ruhame zikaraswa n’ubwo ihihano cy’urupfu kitemewe mu mategeko y’uRwanda, ariko byabera isomo abo bose batarava Ku mugambi wabo mubisha!

Nana yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Njye ndibaza ubwo gusiga bacannye buje (bcandle) ntacyo bisobanura? Ubwo bwicanyI hakorwe iperereza hair ikibwihishe inyuma.

Tashobya Benon yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Aba bantu bakoze ibi imana ikwiye kubabarira nu womugore imana ikamwakira mu bayo

mukantaganzwa venantie yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Mbega abagome kuki batabanza NGO barebe ko bari gukorera ubusa koko dufite ubuyobozi bwiza ibyo bakora byose bagomba gufatwa kandi bakabiryozwa ntibazi ko ingoma yabo yubwicanyi yatsinzwe tuzakomeza kwamagana abantu nkabo bakomeje guhembera ingengabitekerezo ya genocide ntituzacika intege tuzakomeza kubarwanya uko by agenda kose turinda ibyo twagezeho.bagome mukwiye kunamuna icumu.

Jean pierre yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

arko aba bagome koko ibyo bakoze ntibyabanyuze,bazagarure igihano cyurupfu aba bagome babarasire muri stade bumve ko umuntu ari nkundi,bumve ko kwica ari icyaha gikomeye.naho ubundi kubafunga nyuma bakazafungurwa ntacyo bibatwaye icyo bashaka baba bakirangije,Imana izaduhorera sha.....

alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mubayo gusa polisi nikomereze aho kuko ubugome bwo nagihe buzashira mubanu peee!

byiringiro yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

nge birandenze gusa Christine rest in piece kd nziko police yacu ishoboye izafata abo bagome kd Imana imwakire mubayo abasigaye mugire ukwihangana

Grace Ntaganda yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Mana yo mwijuru utekereza iki kubatutsi bakomeje kurengana kuki wemerera Inkozi zibibi kugera kumugambi wazo. Mubyeyi yacu gihugu twibereye mumababa police n’ingabo mudufashe izinkoramahano muzitumenyeshe nizifatwa kuko ndabona interahamwe zikomeje no gukurikira abacitse ku icumu .MANA worohereze umuryango wuyu Mubyeyi n’umuryango wabacitse ku icumu rya JENOCIDE muri rusanjye.

Ernest yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

ariko se mana yange ubukoko ubu bugome buzashira ryari
imana yakire uyumubyeyi
gusa birababaje kubona urupfu nkuru

kwamagana yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

nyuma yimyaka 23 se ibibintu biracyabaho koko mana weeeee ibibintu bicengura umutima nkabura icyo nkora ariko imana yo mwiju ni yonyine ireba ibyihishe ikamenya nibiri mumitima yabantu ababantu bakoze ibi ibagaragaze bahanwe bihanukiriwe kbs

drink water yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ariko kweri ubugome buzashira mu babufite ryari?
Police yacu twizeye Ko hamwe n’Imana irabasha gutahura izo nkoramaraso. Ariko police izadufashe izitwereke rwose!

Mathilde yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mubayo. gusa ubugome buracyariho, gutema inka,gutwikira abacitse ku icumu, ndetse nibindi bikorwa byubunyamaswa? ubu koko ndumunyarwanda yasigiye iki abo bose bagifite imitima nkiyo? Ndasaba leta kwita cyane kumutekano wabacitse kwicumu rya Genocide yakorewe abatutsi?

Claude yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.
polisi nikaze akazi kayo kuko inkoramaraso ziracyahari

Ibra yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka