Kicukiro: Umubyeyi warokotse Jenoside yishwe n’abataramenyekana
Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yishwe n’abantu bataramenyekana basiga bacanye buji bayishyira hafi y’igitanda cye.
Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira umuryango wo ku irembo (Gate).
Abo ngo bahise binjira mu nzu bahita bica uwo mubyeyi bamuteye ibyuma, bahise bacana buji bayishyira hafi y’igitanda, barangije baragenda.
Bamaze kugenda, umuzamu bibwiraga ko yapfuye yashoboye gukururuka ajya ku irembo aratabaza.
Nyakwigendera yavutse mu 1959. Yabaga mu gihugu cy’Ububiligi ariko yari yaratashye mu Rwanda.
Hari ifoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari iya nyakwigendera ariko si iye; nk’uko abo mu muryango we babivuga, ahubwo ni iy’umuvandimwe we witwa Emma Iryingabe we akaba atuye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.
Kuri ubu Polisi y’igihugu yageze mu rugo uwo mubyeyi yari atuyemo yatangiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.
Ibitekerezo ( 66 )
Ohereza igitekerezo
|
rip kbx imana imwakire mubayo gusa turacyafite urugendo mukurwanya ingengabitekerezo ya jenoside #jenoside never again
Ubugome bwo ntibuzashira,barakataje
Kutubabaza ,barimo barasubiza munkovu baduteye,ariko muhumure bavandimwe intero niyayindi dukomeze gushyigikira ibyiza twagezeho
Ariko mana abantu bananirwa gukunda bagenzi babo bakananirwa no gutinya imana irihejuru yabyose Koko. Ubu abamwishe barunguka iki Koko?? Mukoze ibyo ariko muzabona ishyano mwisi no mwijuri ntamahoro muzagira mwa nterahamwe mwee.mbega igihe mwiciye ntasomo murakuramo Koko? Imana ibahane kandi amahanga yose abimenye.
Imana imwakire mu bayo.
Gusa Police yacu ikomeze akazi kayo kdi nabo baturanyi be ndumva babifitemo uruhare
Nukuri Imana imwakire mubayo.
Mbega abagome,gusa ukurikije amasaha bamwiciye,abaturanyi babifitemo uruhare mubafate Bose haraboneka uzineza abamwishe,niyo baba bahise bacika
Mana kweri inkoramaraso zizashira ryari police yacu nikomeze idushakire izo nkozi zibibi Inda nini nubuhemu dore ko byazirenze zifatwe gusa turi abanyarwanda tuzi aho twavuye naho tugana ntituzabareberera Imana itwakirire umuvandi mwe
Bavandimwe, mwihangane kandi mukomere. Ariko nibaza mu by’ukuri icyo bariya bantu bakora ibintu bihungabanya cyangwa bikibasira abarokotse Jonoside baba bagamije. Ariko ngize amahirwe y’uko haba hari ufite ingero z’abantu bafashwe bakemera icyaha, bakanavuga icyabibateye yazimpa. Nge iyo numva abantu bavuga bati muracyafite, muracyashaka ...bintera ubwoba buvanze n’agahinda. Nkurikije uko mba numva mu bwenge bwange, abantu bazima (batanyoye ibiyobyabwenge, batanarwaye) bagombye kuba bumva neza ko ikibi bagiriye uwo ari we wese nta cyo kizabungura, ahubwo cyamubyarira ingaruka azicuza ubuzima bwose. Murakoze, kandi twese dufatanyije duharanire urukundo. Aka ya ndirimbo ya Rugamba, twibuke ko umurage mwiza dufite ari uw’urukundo. Nange ndarubaraze bavandimwe.
Mana niryari koko inkoramaraso zizashira gusa police yacu nikomeze ikore iperereza kuko birakabije gusa turabanyarwanda tuzi aho twavuye kandi tuzi nicyo dushaka kandi abantu nkabo badahinduka ntituzabareberera Imana nitwakirire umuvandimwe turiho kandi tuzababanaho
Mana niryari koko inkoramaraso zizashira gusa police yacu nikomeze ikore iperereza kuko birakabije gusa turabanyarwanda tuzi aho twavuye kandi tuzi nicyo dushaka kandi abantu nkabo badahinduka ntituzabareberera Imana nitwakirire umuvandimwe turiho kandi tuzababanaho
Iki gikorwa cyubunyamaswa cyakozwe ninkora maraso z’interahamwe kiragayitse kandi kirababaje. Gusa ntibibeshye ko cyadusubiza inyuma muri gahunda twihaye yo gusana imitima yabanyarwanda. Leta yacu iri maso kandi nabanyarwanda benshi tuyiri inyuma. Interahamwe nabambari bazo batsinzwe izuba riva. Kwica inzirakarengane zacitse kwicumu ntacyo bizabamarira kandi inzego zumutekano ziri maso zizabatahura.
Mana kweri koko niryari inkoramaraso zizashira gusa police yacu nikoze gushaka izo ntahaga dore ko arinda nubugome bwazitanze imbere gusa turabanyarwanda tuzi aho twavuye nicyo dushaka Imana itwakirire umuvandike