Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Kazura ari mu ruzinduko muri Algeria

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria.

Gen. Kazura, uruzinduko yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 12 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we, Lt Gen. Saïd Chengriha, bagirana ibiganiro byo mu rwego rw’ubufatanye bw’ingabo hagati ya RDF na ANPA.

Gen. Jean Bosco Kazura, muri uru ruzinduko yaherekejwe n’umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere, Col G Gasana n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka